Digiqole ad

ISIS yishe imfungwa iziroshye mu mazi

 ISIS yishe imfungwa iziroshye mu mazi

Amazi amaze kubagera ku ijosi

Amashusho yasohowe n’itsinda ry’ibyihebe bya ISIS yerekana abarwanyi b’uyu mutwe bafata imfungwa bafashe bunyago bakazica bazimirishije nkeri mu bidendezi by’amazi birebire.

Ubu ni bumwe mu buryo bwinshi ISIS yica imfungwa
Ubu ni bumwe mu buryo bwinshi ISIS yica imfungwa

Muri iyi video kandi haragaragara aba barwanyi bafata izindi mfungwa bakazishyira mu ivatiri barangiza bakayirasisha imbunda iremereye bita RPG.

Iyi video iteye ubwoba kandi aba barwanyi ba ISIS bafashe izindi mfungwa barazizirikanya  bakoresheje urutsinga rutwara amashanyarazi barangije urwo rutsinga barazirika ku gisasu barangije baragituritsa.

Ziriya mfungwa zicishijwe kumira nkeri( kumira nkeri ni ukwibizwa mu mazi menshi uziritse k’uburyo umuntu anywa amazi menshi akamwica)zari zifite camera zihishe mu mazi zifata amashusho y’ukuntu zigenga zipfa gahoro gahoro.

Nyuma yo kubamirisha nkeri, bafungiranye mu kabati k’ibyuma, aka kabati karazamuwe gashyirwa hejuru babakuramo buri murambo ugeretse hejuru y’undi.

Ubu ni bumwe ISIS ikoresha kugira ngo yereke Isi ubugome bwayo maze ikomeze iterabwoba ryayo.

Iyi video yafatiwe i Mosul muri Iraq aho ISIS yashyize ibirindiro byayo nk’uko Daily mail ibivuga.

Kugeza ubu ISIS ikoresha uburyo butandukanye bwo kwica abantu iba yafashe bunyago.

Hari benshi yaciye imitwe, abandi ibatwikira mu tubati tw’ibyuma, hari n’abo yagiye ihanura hejuru y’amagorofa maremare, abandi ikabicisha amabuye n’ubundi bugome bwinshi.

Nta gihe kirekire kirashira abarwanyi ba ISIS bategetse umugabo bafashe bamushinja gukorera ubutasi bwa Israel kwicukurira imva barangije baramurasa bamurenzaho itaka mu butayu bwa Sinai mu Misiri.

Bakiri hejuru...
Bakiri hejuru…
Babamanuye
Babamanuye…
Amazi amaze kubagera ku ijosi
Amazi amaze kubagera ku ijosi
29E3B2C200000578-3135913-image-a-4_1435059855494
Bamaze kubibiza mu mazi batangiye gusoma nkeri

 

Muri iyi video hagaragaramo abo bashyize mu ivatiri babarasa RPG

 

Bari kubingiza mu ivatiri
Bari kubingiza mu ivatiri
Bose bamaze kubashyiramo...
Bose bamaze kubashyiramo…
Uyu murwanyi afata RPG arasa abantu batarenze icumi
Uyu murwanyi afata RPG arasa abantu batarenze icumi
Ivatiri ihinduka umuyonga
Ivatiri ihinduka umuyonga

Abanyuma bagaragara muri iyi video ni izindi mfungwa zishwe  ziziritse ku mugozi umwe hanyuma bawuturikisha igisasu.

Aba baciwe  icyarimwe hakoreshejwe igisasu baturikije kiziritse ku rutsinga rw'amashanyarazi b
Aba baciwe icyarimwe hakoreshejwe igisasu baturikije kiziritse ku rutsinga rw’amashanyarazi  rwari rubaboshye

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Mana weee, gira udutabare uhindure ibibera muri iy’Isi y’imibabaro gusa weee. Hirya no hino n’amarira, urihe daweeeee, ngwino vuba udutabare, dusabye imbabazi zibyo Adamu na Eva bakoze tukaba turimo kubizira. Turababaye mana, tubabarire ibyaha byinkomoko turimo kwishyura. Ariko ubu ntitwabyishyuye koko mana? Umva gutabaza kwacu utwumve, utugirire impuhwe dawe. Aba bantu benshwe nabi bababaye ubakire mu bwami bwawe, bazaruhukire mu bwami bwawe rwose.

  • mana we

  • Ndabona izi njiji z’abasilamu ntaho zitaniye n’injiji z’abakristo zasekuraga abana b’abatutsi 94 cg zikajomba ibiti mu bitsina by’abatutsikazi. Ubugome ntibugira idini koko. Ubu se barusha iki ingabo za USA zica urubozo abanya Iraq cg Afghanistani? Zirusha iki abategekaga abatutsi kwicukurira? Mana we tabara isi yacu kuko ifite ibibazo byinshi.

    • ntukazane ingengabitekerezo mu banyarwada

  • The ISLAMIST amaze kuba muzima asigaye atekereza nka bantu.

    Bravo urimo koroherwa shaaa

  • Mana tabara. Ababantu barigusebya izina ryidini ya Islam

  • Islamost ndabona yarahindutse, cnk nuyundi cnk muko ar muri ramdhan

  • Mon Dieu!!!!

  • Imana niyohereze umwanawzayo Cuba acungure abantu

  • Mbegubugome!!! interahamwe gusa!!! niwabo wa twese namwe niyo nzira sha !!! murarushwa nubusa.

  • NGERAGEJE kureba neza nsanze abo bantu basa bosa ahubwo nibamwe ..keretse niba bafashe amafoto berekana gusa uburyo bazajya bica abantu ariko bakoresheje abantu bamwe kuri info..murabereba gute

    • ibyo uvuga ni ukuri. it was a demo, cyakora wenda baba bishwe rumwe muri ziriya imfu batweretse. gusa najye mbanje kwitegereza kuko burya iyo wumvise wumva ugira ubwoba ukareba abishwe nta gusesengura. nanjye nari nzi ko hapfuye abantu bangana kuriya. harimo abantu 2 basa bya cyane ku buryo nta kwibeshya. ubibona ukundi yihangane. thx

  • ya Rahman fasha ibiremwa byawe kuko birarengereye cyane.

  • Yesu yavuzeko nitubona ibintu nkibibiba tuzararama tukareba hejuru (kwitegura ko agiye kugaruka), ahubwo se ababantu bari gupfabiteguye ? Ese twe tukiriho bite ? Ntibizabura kubaho wenda ari ibi tubonye naho kwisi ibintu byageze kure namwe nimurebe ubugome satani atuma abantu bakora. Ariko muhumure ntabwo ariko bizahora Yesu azagaruka kandi azaca ikibi burundu.

  • Mana y’isi n’ijuru, Nyagasani Yezu Christu, Mubyeyi Bikiramariya, batagatifu namwe batagatifukazi nimutabare abantu bo muri iki gihugu hamwe n’abandi bose bo mu bihugu birimo intambara barimo kwicwa rubi. Intambara ni mbi, abanyarwanda tuzirinde icyayidusubizamo.

  • Mbegubugome!

Comments are closed.

en_USEnglish