Digiqole ad

Tiken Jah Fakoly yageze i Kinshasa ahita asubizwa aho aturutse

 Tiken Jah Fakoly yageze i Kinshasa ahita asubizwa aho aturutse

Tiken Jah n’ikipe ye bahambirijwe bakigera ku kibuga cy’indege i Kinshasa

Icyamamare muri muzika ya Reggae muri Africa Tiken Jah Fakoly kuwa gatanu nimugoroba yageze ku kibuga cy’indege cya N’djili i Kinshasa, ariko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zihita zimwuriza indege isubirayo we n’ikipe ye. Lambert Mende uvugira Leta ya Congo yavuze ko uyu muhaniz yasubijwe inyuma kubera ko yabeshye ubwo yasabaga Visa.

Tiken Jah n'ikipe ye bahambirijwe bakigera ku kibuga cy'indege i Kinshasa
Tiken Jah n’ikipe ye bahambirijwe bakigera ku kibuga cy’indege i Kinshasa

Tiken uheruka mu Rwanda mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, yari aje i Kinshasa muri Festival international de JazzKiF.

Kuri uyu wa gatandatu Lambert Mende yatangarije RadioOkapi ko Tiken asaba Visa kuri Ambasade ya DRC i Paris ibyo yasabiye Visa bitari bijyanye n’ibyo yari aje gukora muri Congo.

Mende ati “Hamwe byari ubukerarugendo ahandi ari ibikorwa by’umwuga we. Ibiro by’abinjira n’abasohoka byahisemo kumubuza kwinjira ku butaka bwacu.”

Tiken yari gutaramira abanyecongo kuri iki cyumweru muri iriya Festival, gusa hari abavuze ko uyu munya Cote d’Ivoire yirukanywe kubera indirimbo ze zicyaha cyane abayobozi b’abanyagitugu muri Africa.

Festival izakomeza ariko abayiteguye bavuga ko biteye agahinda kuba Leta yima inzira umuhanzi nka Tiken uzwi muri Africa ku mpamvu ngo zidasobanutse nk’uko byatangajwe na Paul Ngoy wateguye iyi Festival.

Tiken yamenyekanye cyane ku ndirimbo nka ‘Plus rien ne m’étonnes‘ , ‘Mon pays va mal‘ na ‘Trop de bla bla‘.

Moussa Doumbia Fakoly (Tiken) kuva mu myaka ya 1993 aririmba indirimbo zivuga ububyutse bwo kwamagana akarengane, igitugu, ibibi byakorewe igihugu cye na Africa muri rusange.

Amagambo y’indirimbo ze yaje gutuma abwirwa ko azicwa mu gihugu cye maze mu 2003 ahungira muri Mali.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Mwibagiwe kuvuga iyo yise quitte le pouvoir.Aho avuga ati kuva imyaka 40 wanze kurekura.

  • Burya ngo ukuri kuravuna (mugifransa ngo: la vérité blesse). La majorité yabo ba nyapolitike iyo bayumvise biyumvamo buri umwe akikanga ko ariwe arimo kuvugaho bakamwanga, bakamuviraho ind’imwe.

  • Arashaje cyane!

Comments are closed.

en_USEnglish