Casa utoza Police FC ntiyahakanye ko bifuza Fuad, Ndatimana na Djihad ba Rayon
16 Kamena 2015- Ikipe ya Police FC ngo yiteguye kugira abakinyi isezerera nyuma y’uyu mwaka w’imikino mu Rwanda ikabona uko izana abandi bazongerwa muri iyi kipe nkuko umutoza wayo Casa Mbungo Andre yabitangarije Umuseke.
Nyuma y’imyitozo yo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Casa Mbungo Andre yatangaje koko ko bari kubaka ikipe y’igihe kirekire bagura abakinnyi bakiri bato ariko banagerageza kugumana bamwe mubo bari basanganwe.
Casa ati “Nibyo ubu mbere yo kugura abakinnyi twabanje kongerera amasezerano abo twari dusanganwe ariko hari nabo turi mu biganiro twifuza ko badukinira”
Casa avuga ko bamaze kongerera amasezerano abakinnyi barimo rutahizamu Tuyisenge Jacques, ba myugariro Mugabo Gabriel na Twagizimana Fabrice bakiyongeraho abo bamaze gusinyisha barimo Neza Anderson na Mushimiyimana Muhamedi bakina hagati gusa akongeraho ko hari n’abandi bakinnyi b’ayandi makipe bari mubiganiro.
Abajijwe niba mu bakinnyi bari kuvugana nabo harimo abakinnyi batatu ba Rayon Sports Ndatimana Robert, Djihad Bizimana na Fuadi Ndayisenga ubu barangije amasezerano, Casa yirinze kubihakana cyangwa ngo abyemeze avuga ko aba bakinnyi ari beza cyane kuburyo ikipe iyo ari yo yose yabifuza.
Casa ati ” Fuadi ni umukinnyi mwiza ntawutamwifuza ndetse n’abo bagenzi be ariko abakinnyi bari mu makipe yabo twifuza tuzatangaza ibyabo mu mpera z’uyu mwaka.”
Casa Mbungo avuga ku umukino w’igikombe cy’Amahoro bazakina na Sunrise FC y’Iburasirazuba uzaba ari umukino ukomeye ariko ari gutegura abakinnyi be neza mu mutwe
Ati “Sunrise n’ikipe ikomeye ariko ntiturusha gukomera n’abakinnyi beza, ubu ndigutegura abakinnyi mu mutwe kugirango tuzabashe gutambuka neza.”
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
6 Comments
none se niba ubuyobozi bwa rayon budafite gahunda yo gukinisha abakinnyi bahenze byagenda bite? Ni ukubafungurira umuryango nyine bakigendera nta kundi.
Ariko jye mbona police fc ikomeye ahubwo sinzi impamvu itagera kure, ngaho ndebera nawe ufite mohamed hagati ukagira jak rutahizamu ndetse na gaby myugariro nabandi ntavuz ukarangiza uruwakabiri, iyi kipe ndeba hano mu myitozo ifite maturite yagajwiye gutwara ibikombe
Toni ntukarebere ku bakinnyi ubona mu Rwanda ngo utekereze ko ikipe ikomeye. Nyine irakomeye ku rwego rwayo hano mu Rwanda, ukurikije uko umupira wacu uri. None se ugirango muri Somalia iwabo imbere mu gihugu ho nta makipe akomeye ahari? Ariko iyo ageze mu Rwanda natwe turayatsinda tukibwira ko dukomeye. Nyamara iyo tugeze hanze natwe batwereka ko tukiri abana imbere yabo.
naho ibya Rayon byo mubireke bizakemurwa n’Imana.Ikibazo kiri mu buyobozi bwayo.
jye navuze ku ruhande rwa sha,piyona y’igihugu kuko ukurikije imyaka police fc imaze nubushobozi police yigihugu ifite byibura yaba ifite nigikombe cya shampiyona ariko nanubu wapi naho kubirebana no hanz ho umupira wacu uracyari haasi pe
Rayon igomba kuba ifite abantu badashaka ko itera imbere.
Reba nk’ubu aho amafaranga yari igiye guturuka bahise bahafunga, None se wagura uumukinnyi ute ubuza abafana gukora icyo biyemeje. Jye ndabona abayobozi aribo bari gusenya ikipe bahawe mission.
bazayisenya nabatuma babime obyo bihembo.
Comments are closed.