Digiqole ad

Perezida Omar al-Bahir wa Sudan yasubiye mu gihugu cye

 Perezida Omar al-Bahir wa Sudan yasubiye mu gihugu cye

Perezida Bashir wa Sudan kuva 2009 ICC yashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi

Update 12h36: Amakuru amaze gutangazwa na televiziyo ya Leta muri Africa y’epfo SABC News aravuga ko umwe mu badiplomate yayitangarije ko Perezida wa Sudan Omar al-Bashir yasubiye mu gihugu cye nyuma y’aho inzego z’ubutabera muri Africa y’epfo zari zasabye ko afatwa kubera ibya akekwaho.

Uyu mudiplomate yabwiye SABC News ko Omar al Bashir yamaze kuva muri Africa y’epfo akaba yerekeje i Khartoum.

Umunyamakuru wa BBC, Nomsa Maseko wakurikirana bya hafi iyi nkuru ari Johannesburg amaze gutanga ko ari impamo ko Bashir yasubiye mu gihugu cye nyuma y’aho indege ye yafashe ikirere imukuye ku kibuga cy’indege cya gisirikare kitwa Waterkloof, aho yari yagiye avuye muri hotel  yarimo mu mujyi wa Pretoria.

 

Kare: Haracyari ikibazo muri iki gitondo cyo kumenya aho Perezida wa Sudani Omar al-Bashir aherereye nyuma y’uko amakuru amwe avuga ko yavuye muri South Africa andi akavuga ko ariho agiherereye.

Perezida Bashir wa Sudan
Perezida Bashir wa Sudan kuva 2009 ICC yashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi

Bashir yari mu gace ka Sandton muri iyi week end aharimo habera inama y’umuryango wa Africa yunze ubumwe. Gusa ubu iyi nama yashyize Africa y’Epfo mu kibazo gikomeye cyane cya Dipolomasi n’ibindi bihugu bya Africa.

Bisanzwe bizwi ko Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Perezida Bashir ku byaha by’ubwicanyi rumushinja. Ibi nibyo ku cyumweru ikigo cy’iby’amategeko cya Southern African Litigation Centre (SALC) cyahereyeho gitanga urwandiko rusaba ko uyu mugabo atasohoka muri Africa y’epfo.

Iki kigo kivuga ko Leta igomba kubahiriza ibyo yiyemeje ku gukorana na ruriya rukiko mpuzamahanga cyangwa se ikavuga niba yemera ibyo guha ubudahangarwa Omar al-Bashir.

Caroline James wo muri kiriya kigo cya SALC yavuze ko Africa y’Epfo nk’igihugu cyasinye amasezerano ya Roma ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha igomba gufata Perezida wa Sudan kuko akurikiranwe na rwokandi rumushaka.

Ishyaka riri ku butegetsi rya ANC ariko ryo ryamaze gutangaza ko Leta ikwiye kwamagana ibisabwa na kiriya kigo ndetse ko ruriya rukiko mpuzamahanga rutagikora inshingano rwashyiriweho.

Bashir ari he?

Biteganyijwe ko ku gicamunsi cya none Leta ya Pretoria igira icyo itangaza ku kibazo cya Omar al-Bashir. Gusa ntawuramenya neza niba yavuye muri iki gihugu cyangwa ariho akiri.

Mu ijoro ryo ku cyumweru Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Sudani we yemeje ko Bashir yamaze kuva muri Africa y’Epfo.  Gusa uruhande rwa Africa y’Epfo ntacyo rurabitangazaho.

Ku gicamunsi cya none Minisiteri y’ubutabera iratangaza niba Bashir yafatirwa muri Africa y’Epfo cyangwa ibyo bitakorwa. Gusa aho aherereye hakomeje kubamo urujijo.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • ANC yasubije neza kbsa

  • This is sounding well , for all Africans , indege nishiramo benzine aze kunywera MU RWA GASABO KUKO TWE IBY` URWO RUKIKO NTIBITURORA NTABWO TWIGEZE TURUSINYIRA

  • reka nabacike

  • Naceho ko urwo rukiko se ari igikoresho cya politique cyo kuzahaza africa.

    Iba yarakoze nibyo byaha hashakwe ukundi abiryozwa atagiye kwabiriya bigome byi bimara bya bazungu.

  • NTIDUSHIGIKIYE IBYAHA YAKOZE ARIKO TWANZE AGASUZUGURO K,ABAZUNGU, UKO BIRI KOSE UZABIRYOZWA KUKO WISHE UTARAREMYE!!!!!
    ARIKO NANGA BENE MADAMU …………….( SHA, ABAZUNGU, BARAGAAA PUUUUUU!!!)

  • jikkikikikiiiiii!

  • good

  • Birababaje niba koko yarekuwe atabajijwe ibihumbi amagana by’abana n’ababyeyi bazize ko ari abirabura .
    Naho iby’uko ICC ari igikoresho cy’abazungu si byo ahubwo ni uko african leaders ari bo bakunze kwijandika mu ri Crimes against humanity .
    Hanyuma kuba western countries na bo bakora ibyaha byo ni byo ariko umuti si ukureberera abicanyi …….
    Amaraso arahama!

  • Ngo “african leaders nibo bakunze kwijandika muri crimes against humanity”! Yewe Butare ufite imyaka ingahe? Ndakeka ko iyo ufite ari abagejeje aho batakibona neza. Kuri iyi si turiho ubu no mu mateka yayo wasanze ibyo uvuze aribyo koko? Ntidukwiye guhakana amakosa akorwa na bayobozi bacu ariko mujye mushishoza mumenye causes aho kureba effects zonyine. Kandi urebye nizo effects ukagereranya n’izo abobandi bigira abarimu bateje kandi bagiteza iyi si. Mureke amarangamutima na za “nabo babone” byatije umurindi bagashakabuhake ikinyejana turimo n’icyahise.

Comments are closed.

en_USEnglish