Nyabihu/Musanze: Baragerageza amafumbire ngo barebe aberanye n’ubutaka
Abahinzi bo mu turere twa Nyabihu na Musanze bavuga ko ubu bamaze gusuzuma ubwoko butandukanye bw’amafumbire kugira ngo berebe aberanye n’ubutaka bwaho hanyuma babone uko bakora ubuhinzi bwabo bazi ifumbire yakoreshwa bitewe n’ubutaka.
Abaturage bagaragaza ko utu turima tw’ikitegererezo twatumye basobanukirwa neza akamaro ndetse n’imikoreshereze y’inyongeramusaruro , bakemeza ko bizatuma barushaho kuzikoresha.
Ku rundi ruhande ariko, abaturage barasaba kurushaho koroherezwa kubona ifumbire kugira ngo babashe kuyitera bityo beze imyaka nk’uko babyifuza.
Nyirambanjinka Alphonsine utuye mu karere ka Musanze yagize ati: “N’ubwo ntarasarura na rimwe, ahazava imyaka harigaragaza cyane. Aho nakoresheje imwe muri ariya mafumbire, ibishyimbo byaho bimeze neza. Namaze no kwemeza ko ariyo nzajya nkoresha kugeza ubu.”
Uyu mugore yemeza ko imwe mu mpamvu zituma abahinzi badakoresha amafumbire ari uko ihenda, bityo agasaba ko inzego zibishinzwe zarebera hamwe uko igiciro cy’ifumbire cyagabanyuka.
Undi muhinzi witwa Nzabuhoro Augustin utuye mu karere ka Nyabihu yagize ati: “Uko nabiboye inyongeramusaruro burya zifite akamaro. Ubu mfite gahunda y’uko ninsarura aha hose nyuma nzahahinga nkahashyira ifumbire nk’uko babinyeretse kuko n’ubwo ntarasarura bwa mbere umusaruro urigaragaza cyane rwose.”
Akamaro ko gusuzuma inyongeramusaruro iberanye n’ubutaka kurusha iyindi.
Musoni Celestin, ushinzwe ubuhinzi mu mushinga wa IFDC asobanura ko ubu buryo bwo gusuzuma inyongeramusaruro zibereye umurima bukorwa hagabanywa uduce dutandukanye mu murima, ubundi tugashyirwamo amafumbire mvaruganda atandukanye ariko akunganirwa n’ifumbire y’imborera.
Yagize ati: “Nyuma yo kugereranya umusaruro wavuye muri utu turima umuhinzi yihitiramo ubwoko bw’inyongeramusaruro buberanye n’imiterere y’ubutaka bwe bityo akaba ariyo azakoresha mu murima we wose mu gihembwe k’ihinga gikurikiraho.”
Yibutsa abahinzi ko gukoresha inyongeramusaruro atari byo byonyine bituma umusaruro wiyongera, ahubwo ko bagomba no gukoresha imbuto z’indobanure, bagahinga neza kandi, ku gihe no ku murongo.
Ngo ibi bizakumira ibyonyi by’uburyo butandukanye kandi bitume ibihingwa byera bishishe.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’utu turere bavuga ko ubu buryo bugiye gufasha abaturage gusobanukirwa byimazeyo akamaro ko gukoresha inyongeramusaruro kuko bazaba babyibonera aho kubibwirwa mu magambo.
Jean Pierre Nyirimanzi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Nyabihu yagize ati: “ Ubusanzwe kumvisha abahinzi akamaro k’amafumbire mva ruganda byatugoraga, ariko kubera ko utu turima tuzajya dutuma bo ubwabo bibonera itandukaniro bizatuma babyitabira bose ntawe usigaye.”
Abashakashatsi bagaragaza ko ubusanzwe ubutaka buba butandukanye bitewe n’uko bumeze, bityo bugakenera n’amafumbire atandukanye ngo bwere.
Umushinga IFDC wakoze uturima tw’ikitegererezo dusaga ibihumbi bitandatu mu gihembwe cy’ihinga B cya 2015 hirya no hino mu gihugu hagamijwe gusobanurira abahinzi uburyo buboneye bwo gukoresha inyongera musaruro hagendewe ku miterere itandukanye y’ubutaka.
Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ariko ikibazo cy’ifumbire mvaruganda ndetse n’imiti ikoreshwa ku bihingwa, gikwiye gukurikiranirwa hafi n’abashakashatsi mu by’ubuhinzi bo muri iki gihugu, kugira ngo barebe neza niba iyo fumbire mvaruganda ikoreshwa mu bihingwa hamwe n’iyo miti nta ngaruka mbi bifite ku buzima bw’abanyarwanda.
Abanyarwanda twari dukwiye cyane gushyira ingufu mu gukora no kubona ifumbire y’imborera, akaba ari nayo dukoresha cyane mu buhinzi, tukagerageza, bishoboka, kugabanya ifumbire mvaruganda.
Niko byagombye kugenda. Kuko ingaruka ziba ku bingwa zishobora kugera no ku bantu, none se uko ibirayi biba binini, ku mubiri w’umuntu bigenda bite?
Bazabyigeho.
organic farming ni nziza. ariko mwibuke ko dufite ubwiyongere bwinshi bw’ abaturarwanda kandi bagomba gutungwa n’ ibikomoka ku buhinzi. amafumbire mvaruganda adahari umusaruro waba muke ; ahubwo ikigomba kwitabwaho ni imikoreshereze myiza yayo kugira ngo atangiriza ubutaka bukagunduka.
Comments are closed.