M 1 yemeza ko mu Rwanda nta muhanzi wa Afro beat nyayo uhaba
M1 umuhanzi wamenyekanye mu njyana ya Dancehall, nyuma agahindura ubu akaba akora injyana ya Afrobeat yemeza ko mu Rwanda nta muhanzi ukora Afro Beat nyayo. M1 azwi mu ndirimbo ‘Kigali yananiye’, ‘Ibihu’ n’izindi ziri mu njyana ya Afro Beat.
Ashingiye ku buhanga yabonye kwa Producer Paddy man wamukoreye indirimbo ibihu, M1 avuga ko umuhanzi wese uvuga ko akora Afro Beat kandi kandi umuziki we utarakorewe kwa Paddy man aba abeshya kuko ngo uwo nta muziki uba urimo.
Yagize ati: Mu Rwanda mbona nta muhanzi ukora afro beat ya nyayo kuko nta muhanzi numwe mubayikora wari wakorera indirimbo kwa Paddy Man. Ku bwanjye mbona ari nje muhanzi rukumbi ukora Afro beat nzima.”
Yasabye abatora abahanzi babona bashoboye bagomba kujya muri Salax ko ubutaha bazaba ariwe batekereza bwa mbere, nawe akajya guhatanira kiriya gihembo.
Sendeli na Mico The Best bamwe mu barebwa nibyo uyu musore yavuze kuko nabo bakora Afro beat bavuze ko uwo M1 batamuzi.
Sendeli yongeyeho ko M1 ashaka kumuzamukiraho, akamenyekana ibikesheje izina ‘Sendeli.’
Ati: “Simuzi! uwo ntacyo namuvuga kubyo yavuze byose, icyo nzi ni uko ashaka kunzamukiraho nk’abandi bose.”
Umva indirimbo: Ibihu ya M1
Iras Jalas
UM– USEKE.RW
1 Comment
Indirimbo nziza
Comments are closed.