Mu bitaramo bisigaye muri PGGSS V nzakora nk’uwenda GUPFA- Senderi
Senderi International Hit yasuye ibiro by’Umuseke i Remera adutangariza ko mu bitaramo umunani bisigaye ngo irushanwa rya PGGSS V risozwe azakora cyane ku rugero rw’umuntu ushobora ‘gupfa’.
Uyu muhanzi uri mu bazwi cyane muri iki gihugu kubera indirimbo ze, imibyinire y’ababyinnyi be n’udushya agaragaza ku rubyiniro, yaburiye abo bari kumwe mu irushanwa ko agiye kubereka itandukaniro.
Tumubajije icyo yumva azakora gihambaye mu bitaramo bisigaye, Senderi International Hits yirinze kugira icyo atangaza kuko ngo yaba yivuyemo(kwimenera ibanga).
Yaje ku biro bya Umuseke i Remera avuye i Rubavu gutaramira abaturage nyuma y’ikiganiro IGP Gasana Emmanuel na Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne bahaye abaturage mu gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Police yitegura kwizihiza imyaka 15 imaze ishinzwe.
Senderi yasabye abafana be gukomeza kumuba hafi kandi ngo niwe nkeragutabara ya mbere muri Africa, ngo bajye babyibuka.
Ngo afite umugambi wo kugira amazina 100 akarekera aho.
UM– USEKE.RW