Muhanga: Hari serivisi zimwe abafite ubumuga badahabwa kwa muganga
Uyu ubwo amahugurwa y’iminsi itatu yahuje abakozi b’urugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga mu kurwanya SIDA(UPHLS) no guteza imbere ubuzima, hamwe n’abakozi bo mu bigo nderabuzima n’ibitaro byo mu Ntara y’Amajyepfo yasozwaga, Perezida w’inama y’ubutegetsi y’uru rugaga, Niyomugabo Romalis, yavuze ko abafite ubumuga batavuga bahura n’ikibazo cyo kwipimisha kwa muganga kubera ko abaganga badasobanukiwe urwo rurimi.
Ikibitera ngo ni uko abaganga baba batazi ururimi rw’amarenga bityo abarwayi ntibabashe kobona serivise bifuza.
Hari kandi ngo n’abafite ubumuga bw’ingingo runaka batabasha kugera aho bahererwa serivise kubera inyubako ziba zarubatswe badatekerejweho ngo nabo bashyirirweho uburyo buborohereza.
Niyomugabo ashimira Leta ko hari ibyo yashyizeho byorohereza abafite ubumuga kubona serivisi zitandukanye bifuza kimwe n’abandi baturage bose mu gihugu mu nzego zitandukanye harimo n’uburezi, ariko agasaba ko hakongerwamo ingufu cyane cyane mu buvuzi.
Uyu muyobozi avuga ko guha ubumenyi bw’ibanze abafite aho bahurira n’ubuzima bishobora gutuma bafite ubumuga babona serivisi bifuza.
Yagize ati: « Hari igihe abaganga basoma amazina y’abarwayi, ugasanga abafite ubumuga bwo kutumva batabimenye. Hari n’amatangazo ndetse n’ibyapa bigaragaza aho serivisi iyi n’iyi itangirwa, ufite ubumuga bwo kutabona ntabimenye»
Uwimana Jean Paul, ukora mu kigo nderabuzima cya Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, avuga ko kutamenya ururimi rw’amarenga ari yo mbogamizi abashinzwe ubuzima bahuraga nayo.
Gusa ariko ngo kuko ubu bahuguwe mu gukoresha amarenga bagiye kugerageza kujya batanga serivise nziza ku babagana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva.
Ibarura ryakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu mwaka wa 2012, ryerekanye ko abafite Ubumuga ku rwego rw’igihugu barenga ibihumbi 400 gusa imibare iherutse gusohorwa na NCPD ivuga ko abafite ubumuga bashyizwe mu byiciro hashingiwe ku bumuga bwabo barenga gato ibihumbi 160.
Usibye abakozi bafite aho bahurira n’ubuzima mu ntara y’Amajyepfo, bahugurwaga mu gihe cy’iminsi itatu, uru rugaga mu karere ka Muhanga rurahugura abakozi bashinzwe ubuzima bo mu Ntara y’Iburengerazuba.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga