CAN 2017: Sibomana Abouba yageze mu Amavubi Nirisarike na Uzamukunda ntibakije
*Umutoza yasezereye abakinnyi batandatu muri 29 b’ibanze yari yahamagaye
*Uzamukunda ari gushaka indi kipe, Nirisarike we ikipe ye yifuje kumurekura bitinze
Abouba Sibomana myugariro w’Amavubi ukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yageze mu mwiherero w’ikipe y’igihugu mu gihe bagenzi be Uzamukunda Elias ndetse na Salomon Nirisarike batakije mu ikipe y’igihugu iri kwitegura umukino na Mozambique mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’afurika cya 2017 kizabera muri Gabon.
U Rwanda ruherereye mw’itsinda H aho ruzakina na Mozambique kuri iki cyumweru tariki ya 14/06/2015 I Maputo.
Myugariro Sibomana aje asanga kapiteni Haruna Niyonzima nk’abamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bashoboye kuboneka mu gihe ikipe y’igihugu irimo kwitegura urugamba rwo kureba niba bakwerekeza mu mikino yanyuma y’igikombe cy’afurika.
Abandi bakinnyi bagombaga kuza barimo Salomon Nirisarike na Elias Uzamukunda batakije kubera impamvu zitandukanye.
Ikipe ya Nirisarike, Saint Trond yifuje ko yamurekura akaza hagati muri iki cyumweru hanyuma Uzamukunda we arimo gushakisha indi kipe kuburyo kuza kwaba bakinnyi byabonekaga ko bitinda kandi bishobora kuvangira gahunda z’umutoza
Jonathan McKinstry ahitamo gufata icyemezo cyo kubihorera ahubwo akibanda mu gutegura cyane abakinnyi yahamagaye bari mu Rwanda.
Batandatu basezerewe basezerewe nyuma y’irushanwa ryo kwibuka ryabaye kuwa gatandatu no ku cyumweru, umutoza McKinstry yahise asezerera abakinnyi 6 mu rwego rwo gukomeza kurebera hamwe abakinnyi bashobora kuguma muri 18 bazakina umukino wa Mozambique.
Abakinnyi batandatu basezerewe ni ; Bertrand Iradukunda (APR), Robert Ndatimana (Rayon Sport), Jean Marie Safari (Gicumbi), Antoine NDayishimiye (Gicumbi), Marcel Nzarora (Police) na Kevin Muhire (Isonga).
Aganira n’itangazamakuru McKinstry yavuze ko Nyuma y’imikino bakinnye na Tanzania ndetse na Kenya Kenya, yahise abona ishusho nyayo y’abakinnyi bose.
Yagize ati ” Nahisemo gusezerera batandatu kugirango nkomeze kwitegereza neza abakinnyi 23 basigaye mu mwiherero. Aba batandatu sibibabi kandi bitwaye neza pe muri iyi mikino twakinnye ariko ntibari ku rwego rwaba 23 basigaye. Ibi biramfasha kurebera hamwe neza abakinnyi 18 nzitwaza mu mukino wa Mozambique”
U Rwanda ruzakina na Mozambique i Maputo mu mukino wa mbere w’itsinda H mu Cyumweru gitaha naho umukino wa kabiri ku Rwanda ruzakina n’igihangange Ghana i Kigali mu kwezi kwa Nzeli.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ntamakuru abishe nkaya dukukeneye. Zamurondera amakuru aryoshe canke mugire update yamakuru yaryoheye abantu. Ataruko tuzobaheba
Dukeneye na elias uzamukunda na salomon
uyu wiyise WE! uzajye ujya gusoma ibinyamakuru byi iwanyu i burundi twebwe utwihorere ureke batubwire equipe yacu?
Comments are closed.