Uganda: Ngo bigomwa amafunguro ya sasita bagatera akabariro
Ibi byemejwe ejo na Minisitiri ushinzwe ubunyamwuga n’ubunyangamugayo mur Uganda, Fr Simon Lokodo yabwiye the Monitor ko igituma muri Uganda hari ubwiyongere bwa SIDA ari uko bakunda imibonano mpuzabitsina cyane ku buryo aho kugira ngo bajye gufata amafunguro ya sasita bahitamo gutera akabariro.
Ati: “Aho kugira ngo abaturage bajye kurya usanga baba bagiye mu mibinano mpuzabitsina. Ibi rero bituma haba ubwiyongere bw’ubwandu bwa SIDA.”
Yasabye Komisiyo ya Uganda yo kurwanya SIDA ko hari n’ikibazo cy’uko hari amakuru atari yo abwirwa abantu ku kibazo cya SIDA bigatuma abantu bandura SIDA.
Yavuze ko mu by’ukuri abatuye Uganda batigeze bumva inama z’umufasha w’umukuru w’igihugu Jeannette Museveni uhora asaba abaturage kwirinda ubusambanyi.
Kugeza ubu muri Uganda hari abaturage 600,000 bafata imiti igabanya ubwandu.
UM– USEKE.RW
3 Comments
600.000 pers. Ni bakeyaaaaa keretse iba arabari muri district imwe 1 cg badakunda kunywa imiti !!!
Uganda niho hantu wasanga umukobwa cg umugore akaguha vuba kandi atakugoye upfa kuba umuhaye ku kamiya ubundi musanyuka….
Ingoroji z’i Rwanda niho zojya gushakira akamiya iyo zibuze abagabo Kigali ugeze munsi ya parking ya JAGUAR BUS nibo basa wagera ROCK GARDEN nibo basaaaa
Reka SIDA izobarya! Naho gupfa ntawe vyishe
Namwe abanyamakuru mujye mumenya gukoresha imvugo ikwiye: gusambana bitandukanye no gutera akabariro. Akabariro gaterwa n’abubatse, si abahehesi cg bene wabo kuko aho gutera akabariro ahubwo n’aho kari kari, abasambanyi baragasenya. Ain’t I right?
Comments are closed.