Digiqole ad

Abashinwa ngo bibye amakuru menshi y’umutekano wa USA

 Abashinwa ngo bibye amakuru menshi y’umutekano wa USA

Abashinwa barashinjwa ko aribo bibye amakuru y’ibanga ya USA

USA irashinja abajura bakoresha ikoranabuhanga b’Abashinwa kwiba amakuru akoreshwa na Guveninoma ya USA. Leta y’Ubushinwa yo irabihakana, igasaba USA  kwirinda guhita ifata umwanzuro w’uko ari Ubushinwa bwayibye.

Abashinwa barashinjwa ko aribo bibye amakuru y'ibanga ya USA
Abashinwa barashinjwa ko aribo bibye amakuru y’ibanga ya USA

Hari amakuru avuga ko amabanga yibwe yari afitwe n’inzego zitandutanye z’ubutasi ndetse ngo n’ibiro by’Umukuru w’igihugu(Maison Blanche.)

Abahanga bavuga ko inzego z’ubutasi za USA zerekanye ko zifite icyuho, bagasaba ko habamo impinduka zihuse.

Umwe mu bakozi ba USA bahuye n’iki kibazo yavuze ko kiriya ari igitero cyagabwe kuri USA nk’ibindi bitero bisanzwe bigabwa ku bihugu.

Undi mukozi yavuze ko amabanga yibwe mu kigo cyitwa Office of Personnel Management (OPM)ashobora gutuma inzego hafi ya zose za USA zihura n’akaga.

Iki kigo OPM, gishinzwe gukusanya inyandiko zose zirebana n’umutekano cyane cyane arebana n’abamaze gukatirwa, guhanagurwaho ibyaha, n’ibindi byose bifitanye isano n’abakozi bose bahabwa akazi muri Leta ya USA buri mwaka.

The Washington Post ivuga ko nta bandi bantu bashoboye kwiba aya mabanga batari Abashinwa.

Abakozi ba USA barenga ibihumbi 25 n’abandi bakora mu zindi nzego zikomeye za Guverinoma ya USA ngo bibwe amakuru na bariya bajura bivugwa ko ari Abashinwa.

Muri USA hari Abashinwa babarirwa mu bihumbi mirongo. Bamwe ni abanyeshuri muri za Kaminuza, abakozi mu bigo bikomeye bya USA ndetse no muri Ambasade y’Ubushinwa muri USA.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Munganya amaboko ni mugigagurane umugabo adutegeke.

  • USA iribeshya cyane…kuko nta kitagira iherezo. Kuba barigize abapolisi b’isi bagakiza bakanica uwo bashaka…bizashira kuko umuntu si umusozi. Akura areba…Murebe za Mezapotamiya ,,,ubugereki..misiri…abaroma…abo bose kimwe n’abandi ariko byarangiye bisenyutse,,,nbo bitege…bazabona ko na nyina wundi abyara umuhungu .Babure kwicara hasi ngo bagabanye kuba ba gashozantambara…bazumirwa

  • Ahaa,Americans mufite ibibazo mwigize ibyihebe mwigize bagateranya bihugu, mwigize igihugu kiyobowe ni imbaraga zu umwijima ELIMINATE, MUHAGARARE NTANGOMA ZIDASHIRA ZIRAHANGUKA.

    • ark ELIMINATE muba muvuga ni ibiki? niyo illuminati? biriya ni ibikabyo byo gushyushya abantu imitwe

      • nta nduru ivugira ku musozi ubusa!

  • Ushake film yitwa les Anges et les démons uramenya illuminati naho yaturutse cyangwa documentaire yitwa secret society

  • Ubushinwa mubwitege ,bufite imari,bufite ubuhanga,bufite n’abantu ku bwinshi…imbere aha hari ibintu bizadutungura..Amerika(USA) ntabwo izahora ku isonga..biragaragara ko IRI mu marembera ,mwibuke uru rutonde:Vietnam..Irak,Somalia,.Afghanistan,…gutsindwa n’uduhugu duto ubanza bigikomeza..

  • NYINE NTA GAHORA GAHANZE NIBAREKE NA BO BAREBE KO ATARI BO BAHANGA BONYINE KO HARI N’ABANDI BABUBARUSHA. UBWO SE AYO MABANGA BAYABIBYE BAREBA HEHE KO WUMVA ARI ABAHANGA BAHANITSE KU ISI YOSE RA ?

Comments are closed.

en_USEnglish