Tony Blair yashinzwe kuyobora ikigo cyo kurwanya ivanguramoko i Burayi
Tony Blair yatangaje kuri uyu wa kane Kamena ko yagizwe umuyobozi w’ikigo cyo kurwanya ivanguramoko n’ivangura rikorerwa abayahudi ku mugabane w’Uburayi (European Council on Tolerance and Reconciliation).
Uyu mugabo wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza mu cyumweru gishize ye ku kuba intumwa y’ihuriro rya UN, USA, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’Uburusiya mu karere k’uburasirazuba bwo hagati (moyen orient) kubera ibikorwa bitandukanye bw’ubushabitsi akora ahatandukanye ku isi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira kuwa kane nibwo byatangiye kuvugwa ko uyu mugabo agiye kuyobora kiriya kigo gishinzwe gushishikariza ibihugu by’i Burayi kurwanya ibikorwa bibi nk’ivanguramoko, ibikorwa bibi byibasira abayahudi ndetse n’ibyibasira abimukira bose mu bihugu by’iburayi.
Tony Blair afatwa nk’umwe mu nshuti z’u Rwanda, ni umujyanama w’ubushake wa Perezida Paul Kagame mu by’imiyoborere n’ubukungu.
Iki kigo kizakora ibikorwa byo gushishikariza ibihugu kwemeza nk’ibyaha amagambo abiba urwango n’ahakana Jenoside yakorewe Abayahudi, ndetse kinakore ubushakashatsi ku mpamvu zitera ubuhezanguni.
Iki kigo gifite ikicaro i Bruxelles, kivuga ko ibihe isi irimo bikomeye cyane kubera amateka ya vuba y’intambara z’isi ebyiri, Jenoside, ndetse n’ubuhezanguni bushingiye ku myemerere.
Mu burayi ubu bugarijwe n’irondamoko ryibasiye Abayahudi ndetse n’ibibazo bikomeye abimukira baganayo bari guhura nabyo by’urwango.
Amahoro y’uburayi na Aziya y’iburengerazuba ariko ngo yaba ari kure mu gihe intambara hagati ya Palestine na Israel ikomeje, intambara muri Syria isa n’idafite iherezo, ubuhezanguni bufitwe n’ababugereka ku idini ya Islam, ndetse n’ukuzamuka kw’umutwe wa Islamic stade muri Iraq.
Photo/A E Hatangimana/UM– USEKE
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ese ko yavuzeko yabeshye abaturage be abajyana mu ntambara ya Irak ninde ukimwizera?
Va mu matiku reba ibyiza yakoze.
Wowe uwakujora yagusangana amafuti angana iki ??? Ubwo ntuyanganya n’ingurube.
Mubaraba, well said….. kinyaga ari mubabandi bakiboshwe namatiku ninzangano…inzira iracyari ndende..
Kinyaga ibyavuga haraho abeshye? None se ubwe ntiyemeye imbere y’inteko ko yinjije igihugu cye mu ntambara agendeye kubinyoma? ibyo ntibizwi nabose?
Sha mundebere telephone yuyu nyakubahwa mbega Tony ndumiwe
sinkunda abantu batanga ibitekezo batukana pe.
muze muragira respect nubwo twese ntanumwe uba azi undi ese wibwirako iki kinyamakuri kidasomwa nabantu bose kweri ndetse nabo wowe utakeka ko bagisoma uherere kuwo hejuru gushyika kumuturage wohasi kanjye.
sawa kumva inama. nawubundi umuntuafite uburenganzi bwogusesengura ibintu bitewe nuko abyumva. ubuse uwabaha ikizamini mwese mwanganya, kuki mwishurihabaho uwambere nuwanyuma. please respect of each and other. thank you
Comments are closed.