Abafite ubumuga bashyizwe mu byiciro kugeza ubu ni 160 776
Kigali – Kuri uyu wa gatatu, Komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga yatangaje ko igikorwa cyo gushyira abafite ubumuga mu byiciro ubu abamaze kubishyrwamo bagera ku 160.776. mu gihugu hose.
Niyomugabo Romalis ushinzwe ibikorwa muri iyi Komisiyo yavuze ko mu by’ukuri abaje kwibaruza barenze uriya mubare ariko ko hari abo abaganga basanze badafite ‘ubumuga’ ahubwo bafite ‘uburwayi’.
‘Ubumuga’ ni ukuba rumwe mu ngingo z’umuntu (zaba iz’umubiri cyangwa mu mutwe) zarahuye n’uburwayi bwatumye zingarika burundu cyangwa se mu rugero runaka k’uburyo bituma uko yagakoze akazi bigabanyuka ugereranyije n’abandi batahuye na buriya burwayi.
‘Uburwayi’ bwo buterwa n’udukoko runaka dushobora kwangiza ingingo runaka mu buryo ubu n’ubu ariko zikaba zavurwa nyuma akongera agakora bisanzwe.
Iki gikorwa cyo gushyira abafite ubumuga mu byiciro cyari kigamije gufasha abafata ingamba zo guteza imbere abanyarwanda muri rusange ndetse n’abafite ubumuga by’umwihariko kubona imibare nyayo baheraho mu igenamigambi ryabo.
Iki gikorwa cyatangiye umwaka ushize ariko ngo na n’ubu kiracyakomeje kuko abantu bashobora kumugara bazahoraho, nk’uko Romalis Niyomugabo yabibwiye Umuseke.
Mu gushyira mu byiciro abafite ubumuga ngo habonetsemo imbogamizi z’uko bamwe mu babyeyi bahishaga abafite ubumuga banga ngo kwikoza isoni z’uko ngo bafite abana bahuye n’icyo bita’ ikibazo’.
Bamwe mu bafite ubumuga bari muri iyo nama basabye NCPD n’inzego zindi bafatanyije ko bajya bita no bafite ubumuga bwihariye nk’abafite ubumuga bukomatanyije kuko ngo bo bigorana kumenya ibibazo byabo ndetse ngo birabagora no kwivuganira.
MINALOC yemeza ko iri barura rizagira uruhare mu gutuma imibereho y’abafite ubumuga igenda iba myiza gahoro gahoro uko igihe kizagenda gihita kuko bizafasha mu kubashyiriraho gahunda zo kubafasha kwiteza imbere harimo za Koperative, ibibina n’ibindi.
Romalis Niyomugabo yabwiye abari mu nama ko nubwo umubare w’abashyizwe mu byiciro ari 160.776 ngo muri uyu mubare hari bamwe bashyizwe muri iki kiciro abandi bashyirwa muri kiriya ariko ngo imibare y’abari muri buri kiciro izatangazwe n’abaganga b’inzobere mu kuvura amagufwa, imitsi, n’imikaya bakoze iri barura.
Iyi nama ngarukamwaka yari yitabiriwe n’abafite aho bahuriye n’imibereho myiza y’abafite ubumuga barimo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, NCPD, MINISANTE, impuzamashyirahamwe z’abafite ubumuga butandukanye, imiryango yigenga ndetse n’ishamikiye kuri Leta.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW