Digiqole ad

Kigali: Umugore yagiye ku irondo abana be bahira mu nzu

 Kigali: Umugore yagiye ku irondo abana be bahira mu nzu

Iyi nzu yahiye ubwo Uwimbabazi yari yagiye ku kazi ko gucunga umutekano

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri mu murenge wa Gitega, Akagari ka Akabahizi muri Nyarugenge Uwimbabazi Claudine ubwo yari yagiye ku irondo abana be bahiriye mu nzu maze umuto muribo w’umuhungu ahasiga ubuzima kuko batatabawe ku gihe.

Iyi nzu yahiye ubwo Uwimbabazi yari yagiye ku kazi ko gucunga umutekano
Iyi nzu yahiye ubwo Uwimbabazi yari yagiye ku kazi ko gucunga umutekano

Uyu mubyeyi arasaba inzego zibishinzwe gukora iperereza ku cyateye inzu ye gushya ndetse akanasaba ubufasha kuko nta kintu yasigaranye cyamufasha kongera kwiyubaka.

Uwimbabazi atunzwe no kotsa ibigori ku muhanda byagera nijoro akajya kurara izamu kugira ngo abone amafaranga yo gutunga abana be batatu ubu yabuzemo umwe.

Avuga ko yasize aryamishije abana be batatu mu nzu y’icyumba kimwe akodesha, ko mbere yo kujya ku izamu yasize baryamye ndetse azimije na buji kuko ngo muri iyo nzu nta mashanyarazi bafitemo.

N’agahinda kenshi uyu mubyeyi yagize ati: “ Nagiye ku irondo nka saa yine. Maze akanya ngezeyo numva urusaku nibwo twatabaraga dusanga ni iwanjye inzu iri gushya.”

Avuga ko basanze abana bavuza induru bari mu nzu nyamara ngo abaturanyi bigumiye mu nzu zabo.

Uwimbabazi we avuga ko uko yabibonye akeka ko inzu abamo yatwitswe n’umuntu bityo agasaba inzego zibishinzwe kubikoraho iperereza.

Yagize ati: “Ese ko numvise induru ndi ku muhanda, abaturanyi bo ubwo ntacyo bari bumvise!”

Kubera ubushye n’imyotsi akana gato k’agauhungu kahasize ubuzima, nubwo bwose inzu batabaye bakayizimya itaragurumana.

 

Abantu bahageraga benshi bavugaga ko habayeho uburangare bukomeye ku baturanyi ndetse no kudatabara vuba.

Murwanashyaka Bonaventure ushinzwe umutekano mu kagali yemeza ko aho idirishya ritereye ariho bigaragara ko umuriro waturutse kuko hatangiye gushya inzitiramibu kandi na buji basanze zizimije.

Ntitwashoboye kuganira n’umuyobizi wa Polisi mu karere ka Nyarugenge wahageze agahita atangiza imirimo y’iperereza.

Muri icyo cyumba kimwe yabagamo Uwimbabazi nta kintu na kimwe yarokoye kuko byagaragaraga ko imyenda yose yahiye, abana babiri bahiye bidakabije cyane n’undi wari utarageza umwaka yitabye Imana nyuma yo kugezwa kwa muganga nko saa cyenda z’ijoro.

Uwimbabazi umaze amezi atanu akora aka kazi ko kurinda umutekano mu ijoro ubu arasaba ubuyobozi ko bwamufasha abasigaye bakavuzwa akanabona ibikoresho nkenerwa kuko nka we yasigaranye imyenda yari yambaye ajya ku irondo.

Abaturanyi baribaza ukuntu habuze utabara bikabayobera kandi hafi aho hari abaturanyi
Abaturage baribaza ukuntu habuze utabara bikabayobera kandi hafi aho hari abaturanyi
Umukuru w'umudugudu avuga ko umuriro watangiriye mu idirishya
Umukuru w’umudugudu avuga ko babonye ko umuriro watangiriye mu idirishya
Nta kintu na kimwe barokoye mu byari mu nzu
Nta kintu na kimwe barokoye mu byari mu nzu
Ari mu gahinda kenshi ko gusigara iheruheru no kubura umwana we w'umuhungu by'umwihariko
Ari mu gahinda kenshi ko gusigara iheruheru no kubura umwana we w’umuhungu by’umwihariko
Umwe mu bana batatu bari mu nzu afite ubushye ku maboko, ku nda no ku maguru
Umwe mu bana batatu bari mu nzu afite ubushye ku maboko, ku nda no ku maguru

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • mudushyirireho mobile ye tumufashe .

  • nuko iKigali muteye? kudatabara koko murumva bizabageza kuki kandi nawe yari yagiye gucunga umutekano. yewe sibyiza niba ari ubunyamujyi ntacyo muriho!

  • Uyu mubyeyi rwose tumufashe kuko yagize ibyago bikomeye !

  • Ikibabaje ni uwo mwana, naho ibintu byo azabona ibindi

  • bashyireho cpte cg numero ye ya4ne ubonye 1000 amushyirireho kuko yagize ibyago ari mugikorwa cyubunyangamugayo cyinyungu rusange

  • Byarakomeye! Ubundi se ahantu hari Abasirikali, Abapolice, Dasso ni Inketagutabara abagore bajya ku irondo gukora iki!? Umugore kweli!!?

    • barakubwira ko yari agiye ku izamu.

  • birababaje pe ? akwiye kwegerwa cyane kuko yari umugore wirwanaho gitore. urumvako yakoraga n’umurimo wuburinzi n’ umuntu w’umugabo.

  • Niba numvise inkuru neza uwo mubyeyi yakoraga akazi kirondo ariko babandi bahembwa ku kwezi. Akwiye ubufasha ,abanyamakuru niba Atari ugukunda byacitse mudufashe mutugezeho konti ye tumufashe.

  • uyu mugore ko nunva arintwari mwamusabye konte ye umuntu akaba yajugunyaho nkigihambi nibura

  • NIBA BISHOBOKA YASHYIRAHO NIMERO ZE ZA TELEPHONE ABABISHAKA BAKAMU FASHA KWISANA KUKO YARI INTORE MU ZINDI

  • Niba uyu mugore yaribanaga kuki bamujyana mu marondo kandi bazi ko asize abana mu rugo bonyine?

  • Ariko ya nama y’igihugu y’abagore numva ngo ifite inzego zose kugera ku mudugudu ikora iki? Mwa bagore mwe mwitwa ko muhagarariye mugenzi wanyu akicwa n’ubukene butuma agera aho afata umwanzuro wo kujya arara irondo? Ubundi uriya ni umuntu wo guhabwa amafaranga ya social, inkunga y’ingoboka ubundi akarera abana. Niyihangane .Yitwa ko afite abamuhagariye bagamije kumuteza imbere.

  • Turifuza telephone ye kugirango tumufashe. Murakoze.ubundi ni amahano gusiga inshuke zonyine ukajya gupagasa. U Rwanda rukwiye kurengerwa.

  • Ngo inama y’abagore? Ni ku izina gusa ntacyo imaze.Mugenzi wabo arinde gusiga abana b’ibitamambuga mu nzu bonyine nijoro ngo arajya ku irondo koko. Non non…birababaje iyo nama iyaba yakoraga yakabaye yaramufashije akabona uburyo bwo kubaho atarinze kujya ku marondo.

  • Birababaje pe! nugucunga neza hari abasigaye banga aband,amashyari ,ninyangano,hanyuma bagakora urugomo rwo gutwika bakoresheje essence.
    Imana niyongere iduhe urukundo rwabanyarwanda.

  • Kigali na ma hanga tu! umunsi nabo zabahiriyeho bazatabarwa na nde ?

  • Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda (Deputies&Senators) bari bakwiye guterateranya amafaranga bakagoboka uyu mubyeyi.

  • uyu yavuze ko yakoraga akazi kirindo, ntabwo yakoraga akazi kizamu kuko biratandukanye. niba yarindaga ahantu nkumukoiz uhembwa byo rwose akwiye gufashwa kuko yashakaga icyarera abo bana. ariko niba bamujyanaga ku rondo asize abana bonyine mu nzu ayo namakosa yinzego zibanze kuko mu rwanda hari umutekano kuburyo ntawajyana umugore kwirondo asize abana bato mu nzu bonyine. Ubwo rero nibanamufasha abayobozi bakagari baririra iyo mfashanyo.

  • Uyu mubyeyi nukumurwanaho . wasanga wenda niyo telefone ntayo afite , uwaba afite umutima uraho murikigali yamusura . iyo ngira ubushobozi uriya mwanawe nari kumwitaho kugeza arangije kaminuza . uyu mwana arakomeretse kumutima no kumubiri ntiyarakwiye gukurira muri buriya bukene

  • Hanyuma se burya bwose wa mutekano twirirwa turirimba uganje mu Rwanda, burya bwose ucungwa n”abagore bemera gusiga abana munzu bonyine?
    Mana weeeee, uyu mubyeyi akwiye gufashwa rwose.

  • Ihangane wa mubyeyeyi we,biragaragara ko ari ubugizibwa nabi atari impanuka,umudugudu numufungurize compte dushyireho ubufasha.Uyumuziranenge Imana imwakire

  • Ubu buringanire nabwo, igitsina gore nti gikwiye kurara hanze gicungiye umutekano abagabo, iri ni iteka nciye nyuma yo kubona ibi byabaye, buriya se ahuye n’abagizi ba nabi ntibamufata ku ngufu we ibyari umutekano bigahinduka ibindi.

Comments are closed.

en_USEnglish