Digiqole ad

Abanyarwanda banywa ikawa ni 1%

 Abanyarwanda banywa ikawa ni 1%

Abanyamahanga baturusha kuyinywa kandi iturua iwacu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere umusaruro ukomoka k’ubuhinzi n’ubworozi woherezwa mu mahanga NAEB gitangaza ko umubare w’Abanyarwanda banywa ikawa muri rusange n’ikawa y’u Rwanda bangana na 1% , imwe mu mpamvu zibitera ikaba y’uko ngo Ikawa ibuza abantu gusinzira.

Abanyamahanga baturusha kuyinywa kandi iturua iwacu
Abanyamahanga baturusha kuyinywa kandi ituruka iwacu

Ibi byatangajwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzobere mu bijyanye no kongerera agaciro ikawa y’u Rwanda cyabaye kuri uyu wa 29 Gicurasi aho bigiraga hamwe icyatuma ikawa y’u Rwanda yongererwa agaciro ku isoko mpuzamahanga.

Iyi nama kandi yari igamije gutsura ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’Ubuyapani buvuga ko ikawa y’u Rwanda iryoshye cyane.

Muri iyi nama , umuyobozi w’Ishyirahamwe rishinzwe kohereza ikawa mu mahanga CEPAR; Munyura Karemera Pierre yavuze ko igipimo cy’ikawa inyobwa n’abanyarwanda kikiri hasi ugereranyije n’iyoherezwa hanze.

Yagize ati “ Abanyarwanda banywa ikawa ni mbarwa, ibi biterwa n’amakuru ahwihwiswa ko kunywa ikawa bitera indwara y’umutima; ngo uwayinyoye ntabone ibitotsi; n’ibindi byinshi bayivugaho bibi.”

Karemera avuga ko ibi byose bivugwa ku ikawa ari ibinyoma kuko kuba bayihinga ndetse ikabinjiriza amafaranga atubutse ari ikimenyetso cy’uko ikunzwe bityo bakaba nabo bakwiye kumva kobatayihejweho.

Gatarayiha Celestin ushinzwe ibyerekeye umusaruro w’ikawa muri NAEB yavuze ko kuba Abanyarwanda batanywa ikawa biterwa n’amateka yaranze ubuhinzi bw’ikawa mu Rwanda.

Ati: “ Kuba Abanyarwanda batitabira kunywa ikawa biterwa n’uburyo ikawa yinjiye mu Rwanda kuko wasangaga abazungu aribo bayihingishaga ariko umusaruro wayo bakawijyanira iwabo mu mahanga, ibi byatumye Abanyarwanda bumva ko ikawa atari iyabo.”

Gatarayiha asanga umuti w’ibi ari uko hakorwa ubukangurambaga, Abanyarwanda bakamenya akamaro ko kunywa ikawa bityo inzego zibishinzwe zikaba zigiye kubihagurukira.
Ikawa y’u Rwanda mu Buyani irakunzwe

Ryutaro Murotani; Umuyobozi w’Ikigo cy’Iterambere Mpuzamahanga cy’Ubuyapani JICA yavuze ko ikawa y’u Rwanda ikunzwe mu Buyapani akaba ari nayo mpamvu mu mwaka wa 2013 ikigo abereyeumuyobozi cyatangiye guharanira ko umusaruro w’ikawa y’u Rwanda wakomeza kuzamuka.

Yagize ati: “K’ubufatanye bw’Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani twakoze imurikabikorwa ry’umusaruro w’ikawa tugamije kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda kuko twabonaga ikunzwe cyane. Turizera ko mu minsi iri imbere isoko ry’ikawa y’u Rwanda yoherezwa mu Buyapani rizarushaho kwaguka.”

Murotani asanga gukorana na NAEB ari ingenzi kuko byongera umubare w’abafatanyabikorwa mu kuzamura ubuhinzi bw’ikawa bikaba bizatuma n’umusaruro wayo woherezwaga hanze wiyongera.

U Rwanda rufite intego y’uko muri uyu mwaka ikawa izinjiza amadevize abarirwa muri miliyoni 76 z’amadolari, hakaba hateganywa ko toni ibihumbi 23 by’ikawa arizo zizoherezwa hanze.

Ikawa y’u Rwanda iraryoshye
Mu Buyapani ngo ni imari ishyushye
Mu Buyapani ngo ni imari ishyushye
Mu nama bigira hamwe icyakorwa ngo ikawa y'U Rwanda ikomeze ikundwe
Mu nama bigira hamwe icyakorwa ngo ikawa y’U Rwanda ikomeze ikundwe
Munyura Karemera yemeza ko Abanyarwanda batanywa ikawe kubera amakuru make bayifiteho
Munyura Karemera yemeza ko Abanyarwanda batanywa ikawe kubera amakuru make bayifiteho

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Abantu bajya kwiga ikibazo cyo gukangurira abandi kunywa ikawa bakiserva amazi? Ifoto ubwayo ntituma nibyavugiwe mu nama bisomwa.

  • Murayihenda!! muyishyiraho igiciro cy’abanyamahanga (Abazungu) mwibwira ko Abanyarwanda bayigondera ari bangahe?? niyo 1% sinyemera!

  • naho ubundi ikawa iraryoha ariko irahenda cyane sinayigondera,nyinywa nyivumbye cg iyo nagize amahirwe yo kujya muri seminar ahantu.

  • Ni mbi barabashishikariza kuyinywa kugirango yagure isoko ariko mumenye ko cafeine ifite shape imwe na neuromediateur yo muri brain kdi iyo yifixishije ntivaho (irreversible)bigatuma signal yabaga recognized nays receptor itajyaho,nta na nervous response ikwiranye na signal donc ibaho niyo mpamvu habaho addiction to them ,kimwe na nicotine y itabi.ibuza acetycholind kwifixinga kuri neuromediator receptor wayo

  • Félicitations pour le bon travail de Munyura Pierre et ses collègues. J’aimerais entrer en contact avec lui…

Comments are closed.

en_USEnglish