Rucagu yasabye abiga Tumba College of Technology kwanga ikibi
Mu gitaramo cyiswe Igitaramo mvarugamba cy’ Inkerabigwi (abayobozi)n’ Intagamburuzwa( abanyeshuri) cyabereye ku Ishuri ry’ikoranabuhanga rya Tumba kuri uyu wa gatanu tariki 22, Gicurasi, 2015, Umutahira mukuru w’Itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface yasabye abanyeshuri kwanga ikibi, bagakorera hamwe maze ngo ubukire bukaza.
Rucagu yasabye abanyeshuri gufatanya bagakorera hamwe maze ubukire bukaza bishingiye ku mibanire neza hagati y’abantu.
Yagize ati: “Ni mwebwe dutoza indangagaciro, za kirazira, no kwanga ikibi. Kuko mwabivuze ko ibyo mwakoze bidahagije ndetse ko muteganya gukora byinshi birenzeho, imvugo izabe ngiro.”
Umutahira mukuru w’Itorero ry’igihugu yakomeje avuga ko urubyiruo rwo muri Tumba College of technology rugomba gukomeza ibikorwa rwakoze bigishingiye ku Ugukunda igihugu no kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Yagize ati: “Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ni ubuzima, muharanire gukunda igihugu n’abagituye, nouguharanira kwigira no kwihesha agaciro.”
Eng. Pascal Gatabazi uyobora Tumba College of Technology yashimye ibyo Ikigo ayoboye cyagezeho kandi asaba abanyeshuri gukomereza aho bageze kugira ngo ibyo bakora bizarambe kandi bigere ku Banyarwanda benshi.
Yavuze ko mubyo bagezeho harimo kubakira abatishoboye amazu abiri, gusana mudasobwa zari zarapfuye 396 zifite agaciro k’amafaranga miliyoni 100Rwf ariko bakaba barazisanwe ku buntu bityo ariya mafaranga akazakoshwa izindi gahunda zo guteza igihugu imbere.
Mu byo bari bariyemeje gukora kandi bagezeho nk’uko Eng Gatabazi yabivuze, harimo kwishyurira abaturage mutuelle de sante zifite agaciro k’ibihumbi 30.
Ibindi Tumba College of technology ngo yagezeho mu mihigo yayo, harimo ko bigishije abaturage gusana mudasobwa bagera kuri 625 muri Rulindo, bigishije abantu umunani bari muri za Koperative uburyo bwo gukora amakara yo gutekesha ya kijyambere, bigisha abaturage bazagira uruhare mu guhugura abandi iby’ ikoranabuhanga , batanga kandi ibyuma bishyushya amazi mu bigo nderabuzima mu karere ka Rulindo.
Eng Gatabazi yagize ati: “Ibyo twahize twarabishyize mu bikorwa ariko ibyo twakoze uyu munsi ni ibijyanye n’umuco nyarwanda. Ubu twasomye ku nzoga y’imihigo. Dufunguriye amarembo abaturage bajye baza mu ishuri barebe Tumba College of Technology bumve ko ari iyabo. Abana babo baze barebe mudasobwa , bazikozeho intoki, ndetse tubigishe ikoranabuhanga bakiri bato kwihangira”
Eng. Pascal Gatabazi yashimiye ubuyobozi bw’ibanze kubera imikoranire hagati yabo n’ishuri cyane cyane ko bijyanye no kuba babasaba kubarebera abantu bafite ibibazo cyane maze bakabafasha.
Yashimiye kandi Itorero ry’igihugu kuko ngo ryigisha abantu benshi kuba intore kandi ngo intore ikora ibikorwa byinshi kurusha amagambo.
Iki gitaramo ni icya kabiri kibereye muri iri shuri kuko n’umwaka ushize ngo bahuye n’uwahoze ari Minisitiri w’uburezi Vincent Biruta bamumurikaga ibyo bari barahize nk’imihigo besheje.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
3 Comments
burya rucagu numusaza njye ndamwemera
TUMBA COLLEGE OF TECHNOLOGY ndabashimira ko ubuhanga n’ubumenyi mufite mubisangiza abaza babagana, rubyiruko haraburikingo tugane TUMBA? Ko amarembo afunguye.
TUMBA COLLEGE OF TECHNOLOGY ndabashimira ko ubuhanga n’ubumenyi mufite mubisangiza abaza babagana, rubyiruko haraburikingo tugane TUMBA? Ko mbona amarembo afunguye.
Comments are closed.