Digiqole ad

Abaganga bagorora ingingo basoje amahugurwa y’imyaka ibiri

 Abaganga bagorora ingingo basoje amahugurwa y’imyaka ibiri

Abagorora ingingo baturutse hirya no hino mu Rwanda basoza amahugurwa

Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryigisha kuvura indwara(UR, CMHS) hasojwe amahugurwa yari amaze imyaka ibiri abaganga baturutse mu bice bitandukanye bw’igihugu bahugurwa ku bumenyi bugezweho mu kugorora imitsi n’ingingo(physiotherapy), hagamijwe gufasha abarwayi kubona ubuvuzi bubegereye iwabo aho kugira ngo bajye bahora baza i Kigali kuri CHUK, n’ahandi.

Abagorora ingingo baturutse hirya no hino mu Rwanda basoza amahugurwa
Abagorora ingingo baturutse hirya no hino mu Rwanda basoza amahugurwa

Aya mahugurwa bayahawe n’inzobere zaturutse muri USA zaje kubasobanurira ubuhanga bugezweho mu kuvura indwara z’amagufwa, umugongo, inkorora n’izindi zifitanye isano ry’urwungano rw’imitsi n’amagufwa.

Capt Gasherebuka Jean Damascene ukuriye urugaga rw’abaganga bakora ubugororamubiri bo mu Rwanda(Rwanda Physical Therapy Association), yabwiye Umuseke ko bizeye ko abahuguwe bazatanga service nziza mu bazabagana aho bakorera hose kuko imyaka ibiri ishize bayigiyemo byinshi.

Yashimiye USAID yatanze amafaranga yo kwifashisha mu kubahugura no gutuma ziriya mpuguke zigera mu Rwanda.

Yasabye ababyeyi kuzajya basuzumisha niba abana babo bafite amagufwa mazima kandi bakabavuza hakiri kare kugira amagufwa yabo atazahinamirana bamaze gukura kubavura bikabagora.

Yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hari abaganga bagishijwe ubugororangingo bagera kuri 200 ariko ko umubare uzakomeza kuzamuka uko ibihe bizasimburana.

Umwe baganga wahuguwe bitwa Jean Paul Hakizimana yabwiye Umuseke ko yungukiye byinshi muri aya mahugurwa kandi ko azakoresha ubumenyi bwe mu kunonosora uko yavuraga, cyane cyane ko ngo yamenye izindi techniques zo kugorora ingingo.

Nubwo nta mibare turamenya yerekana uko ubumuga bw’ingingo bumeze ku Banyarwanda kugeza ubu, abaganga bavuga ko ari ikibazo gikomeye kuko hakigaragara abana bafite ibibazo by’amagufwa bakurana ugasanga bibabereye ikibazo, ku miryango yabo no ku gihugu muri rusange.

Jean Paul Hakizimana yashimiye abamuhuguye kuko ngo bazatuma asohoza inshingano ze neza
Jean Paul Hakizimana yashimiye abamuhuguye kuko ngo bazatuma asohoza inshingano ze neza
Monika Mann umwe mu nzobere zahuguye abaganga b'Abanyarwanda
Monika Mann umwe mu nzobere zahuguye abaganga b’Abanyarwanda
Kapiteni Jean Damascene Gasherebuka yasabye ababyeyi kujya bavuza abana amagufwa bakibona ko bafite kiriya kibazo
Kapiteni Jean Damascene Gasherebuka yasabye ababyeyi kujya bavuza abana amagufwa bakibona ko bafite kiriya kibazo

NIZEYIMANA Jean Pierre

UM– USEKE.RW

en_USEnglish