Rwamagana:Urubyiruko rwasoje amahugurwa ku ikoranabuhanga
Abasore n’inkumi 22 baturutse mu turere twa Rwamagana na Kayonza Burazirazuba bw’u Rwanda basoje amasomo bari bamazemo amezi atatu bahugurwa mu ikoranabuhanga yaberaga mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Lycée du Lac Muhazi riri mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa Muhazi. Abasoje aya mahugurwa bavuga ko ubumenyi bungutse bagiye kubishyira mu bikorwa bihangira imirimo nk’urubyiruko rudafite akazi.
Aba barangije babiherewe impapuro zemeza ko ibyo bize babimenye kandi ko bashoboye no kubishyira mu bikorwa.
Bamwe muri aba basore n’inkumi twaganiriye batubwiye ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bakuye muri ASPEJ kandi bizeye ko bizabafasha kwiteza imbere .
Mukangayisaba Claudine uturuka mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yarangije Kaminuza ariko nawe yaje kwiyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga.
Yabwiye Umuseke ko nyuma y’aya masomo agiye guhita yihangira umurimo kuko yari asanzwe ari umushomeri.
Ati: “Nyuma y’aya masomo nkuye aha ngiye kwihangira imirimo nkoresheje ikoranabuhanga banyigishije ndahamya ko bizamfasha kwiteza imbere nikura m’ubushomeri nzasangiza na bagenzi bange ubwenge nkuye hano.”
Umuyobozi w’ishuri rya Lycée du Lac Muhazi(ASPEJ)Murekatete Alphonsine avuga ko aya masomo y’igihe gito kurubyiruko bayategura bagamije gufasha urubyiruko kubona ubumenyi bubafasha kwihangira imirimo.
Uwari uhagarariye ikigega SDF Byandaga Livingstone gikorera mu kigo cya WDA gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro ari nabo bateye inkunga aya masomo y’igihe gito yibukije uru rubyiruko kwegera ikigega SDF kugira ngo barusheho kwihangira imirimo.
Kambanda Alphonse Perezida wa Njyanama mu murenge wa Muhazi yasabye rubyiruko gukomera k’ubwenge bakuye aha kugira ngo biteze imbera n’igihugu cyabo muri rusange.
Aragira ati: “Abantu benshi bagize akamaro ntabwo ari impapuro nkizi muhawe bagiye berekana ahubwo bagiye berekana ibyo bazi, namwe rero nimugende mwerekane ubumenyi bwanyu maze mwiteze imbere mudasize n’igihugu cyacu.”
Abarangije aya masomo y’igihe gito baragera kuri 25 baturuka mu Ntara y’Uburasirazuba ndetse na bake bo mu mujyi wa Kigali.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW