Digiqole ad

Mugesera avuga ko kumugerekaho Jenoside ari ugukabya

 Mugesera avuga ko kumugerekaho Jenoside ari ugukabya

Mugesera avuga ko kuvuga ko ijambo ryavuzwe muri 1992 ryatumye Jenoside iba muri 1994 ari ugukabya

Kuri uyu wa kane ubwo Dr. Leon Mugesera yagiraga icyo avuga ku buhamya bwatanzwe na Gashikazi Radjab yavuze ko ubuhamya bwe burimo gukabya kuko ngo kwemeza ko ijambo Mugesera yavuze muri 1992 ari ryo ryatumye Jenoside iba muri 1994 ari ugukabya no kurengera.

Mugesera avuga ko kuvuga ko ijambo ryavuzwe muri 1992 ryatumye Jenoside iba muri 1994 ari ugukabya
Mugesera avuga ko kuvuga ko ijambo ryavuzwe muri 1992 ryatumye Jenoside iba muri 1994 ari ugukabya

Agaragara mu rukiko ari kumwe n’umunganizi we mu bijyanye n’amategeko, Dr. Leon Mugesera yatangiye avuga ko umutangabuhamya Gashikazi Radjab yatanze ubuhamya bwe inshuro imwe mu mwaka wa 2003 kubyabereye ku Kabaya n’inshuro ebyiri muri 2013 imbere y’urukiko aho uyu mutangabuhamya yagaragazaga ko atari azi Mugesera mbere yo kumubona muri meeting ku Kabaya.

Uko bigaragara Dr.Mugesera yashakaga kubwira urukiko ko mu kirego cy’ ubushinjacyaha, bwo bushaka kumugaragaza nk’ umuntu wari uzwi kandi wari ukomeye bityo wavugaga rikajyana ariko ngo akurikije ibyo uyu mutangabuhamya yavuze, ngo ubushinjacyaha bwaramubeshyeye.

Mugesera yavuze ko yabajije uyu mutangabuhamya ingaruka ijambo rye ryagize ku Banyarwanda undi asubiza ko, ku ruhande rumwe, yatashye agasiga Mugesera akivuga ririya jambo kuko ngo yari afite umurwayi iwe akajya kumuvuza.

Ku rundi ruhande ariko ngo uyu mutangabuhamya yavuze ko yatashye imbwirwaruhame ya Mugesera yarangiye kandi ngo nta wundi muntu wafashe ijambo nyuma ye.

Nk’uko byanditse mu nyandiko y’ibyo umutangabuhamya yavuze, Dr.Mugesera hari aho agaragaza ko Gashikazi yavuze amazina y’abandi bantu bafashe ijambo bagera kuri batandatu.

Ku gitekerezo Mugesera yashakaga kugeza ku rukiko yahise asobanura ko we yumva ko umutangabuhamya agomba kuba umuntu wabonye ibintu n’amaso ye, akabyumva n’amatwi ye bityo akajya kubitangaho ubuhamya mu butabera.

Mugesera asanga uyu mutangabuhamya yivuguruza kenshi, atavugisha ukuri, kandi avuga amabwire bityo kuri we ngo habayeho ‘icurabuhamya’.

Mugesera yasobanuye kandi ko kuvuga ko ijambo ryo muri1992 ari intandaro y’ubwicanyi bwabaye mu 1994 nyuma y’imyaka ibiri aba muri Canada, ari ukurengera kuko ngo hagati aho habayemo ibintu byinshi by’intambara n’ihanurwa ry’indege y’uwari umukuru w’igihugu maze ibintu ngo bigacika.

Ikindi Mugesera aheraho avuga ko ibyo Gashikazi yavuze nta gaciro byahabwa ni uko ngo hari aho uyu mutangabuhamya yabajijwe niba Mugesera yaravuze ko akomoka i Kibirira maze undi arasubiza ati: “niko babivuze”, ahandi ngo: “niko yabivuze”.

Uregwa we avuga ko ngo mu kirego cy’ubushinjacyaha nta hantu hagaragara ko Mugesera yigeze avuga aho akomoka bityo hakaba harimo kuvuguruzanya hagati y’ubushinjacyaha n’umutangabuhamya wabwo.

Mugesera kandi yagarutse ku kwivuguruza k’uyu mutangabuhamya nyuma yo kuvuga ko atigeze afungwa nyamara ngo atanga ubuhamya mu rukiko yari yambaye imyenda y’ifungwa ndetse hari naho yavuze ko yafungiwe muri gereza ya Rubavu guhera muri 2006 kubera ibyaha bya Jenoside ariko ngo akaba yarasabye kujuririra urubanza.

Dr.Mugesera yavuze ko uretse no kuba yivuguruza, n’ubuhamya yatanga butakwizerwa kuko yashoboraga kubogama bitewe nuko yari afite inyungu mu kuvuga ibitari byo kugira ngo urubanza rwe ruzacibwe uko abyifuza.

Ibindi Mugesera ashidikanyaho ni uko muri 2003 Gashikazi atanga ubuhamya kubyo yabonye ku Kabaya yavuze ko atazi igihe Mugesera yavugiye ririya jambo uretse kuvuga ngo mbere y’intambara ya 1994 ariko muri 2013 imbere y’urukiko ngo yavugaga ‘umunsi’, ‘ukwezi’ n’umwaka.

Ashidikanya kandi ku itahuka rya Gashikazi ava muri Repulika iharanira demokarasi ya Congo kuko ngo avuga ko yatahutse ku bushake mu 1995, nMugesera we agasobanura ko hari abatahutse ku ngufu n’abandi batahutse ku bushake bityo kwemeza ko yatahutse ku bushake akabishidikanyaho.

Aha ngo azakora ubushakashatsi kugira ngo ashyikirize ibimenyetso urukiko ku itahuka ry’uyu mutangabuhamya.

Nyuma yo kuvuga kuri Gashikazi ibi byose, yamushinje kuvuga amabwire, kutavugisha ukuri no gucura ubuhamya byose biganisha byose bikaba byaba intandaro yo kutizera ubuhamya bwe.

Dr. Mugesera yari kuzakomeza kuvuga ku bandi batangabuhamya tariki ya 25 Gicurasi ariko bihurirana n’uko afitanye gahunda na muganga bityo byimurirwa ku munsi wa kabiri tariki ya 26 Gicurasi uyu mwaka.

NTEZIRIZAZA Theodomir
UM– USEKE.RW

29 Comments

  • Mugesera arasekeje!

  • Niyemere asabe imbabazi abanyarwanda. Baribeshye ntabamfira gushira abivuga yari aziko Imana itazamuhana, niyumve.

  • Mwatubwira ububasha Mugesera yarafite muri 92? Mwibuke kandiko yari canada kuva 1992.None koko uruhari yarafite icyo gihe nuruhe? Muramuziza ko yaminuje gusa.

  • Icabwenge (wise man) nkamugesera muyihora iki? Nimba yaracumuye nimumubabarire, ariko mumureke afashe urwanda, nabanyarwanda, nisiyose murirusangi.

    • ariko ubundi iryo jambo yarivugiraga iki koko

  • ikigaragara nuko Dr.Mugesera ari umuhanga. ibyo yavuze ntagihamya cyuko byateza jenocide twabonye. natahe afashe ikiko gusesengura

  • Ndongeye ndababaye cyane cyane imvugo ya mugesera ngo ” ku mukekaho jenoside nu guka bya” ira mbabaje cyane cyane, ariko nta kundi ” akabaye icyende nti koga” urwishe ya nka ruracyayirimo” Interahamwe iracyar’Interahamwe tu.Imana nyagasani izamubaza byinshi biruta ibyo ubutabera bumubaza.

  • @ Maniriho

    Mugesera ya Vice. President wa MRNDD muri Perefegitura ya Gisenyi mu gihe yavugaga ririya jambo mu Kabaya. Ibyo kuba azira ko yaminuje byo ntawabitindaho kuko hari benshi baminuje kumurusha cyane cyane ko kaminuza yizeho itafunze ahavuye mu gihe hari n’izindi nyinshi zavutse nyuma y’aho. Keretse niba ari ukuminuza mu macakubiri!

  • @ Rugira

    Ndabona wowe urubanza ururangije wemeza ko nta bimenyetso mwabonye! Wowe na nde kwanza ko urubanza rugikomeza? Cyakora wenda ni ibyifuzo byawe shishikara utegereze urubanza rurangire!

  • unva ngo burya inzira ntibwira umugenzi , ngo kandi burya ibyuzuye umutima nibyo bisesekara kumunwa !! iyo mugesera amenya igihatse imyaka ibiri gusa ko ingoma izahinduka igafatwa nabo yitaga inyenzi zikwiye kunyuzwa muri nyabarongo zikajya iwabo muri ethiopia , sinibaza ko yarikubivugira ku karubanda na buriya bushongore nubukaka yabivuganye!! kuko burya ngo ntawiyanga

    kandi biratangaje kunva yavugango sinunva impanvu bangereka ho jenoside ubwo nuko yuko yunva ko kuba atarafashe umuhoro cg ngo arase arase abatutsi ntacyo yakoze muyandi magambo ati narivugiye gusa !! nuko azazi ko ariwe mwicanyi kuruta umuturage wo kukabaya yashutse cg undi wamwunvise kuri radiyo , ninko kubiba imbuto ugatuma abandi ngo bazisarure hanyuma ukabyigarama ngo ntaruhare ubifitemo

    kandi. ndashaka kubwira umo maniriho na niyonkuru ko ayo mashuri muvuga atarimo guha umuntu agaciro aho abana bagomba kwicwa bakubiswe kunkuta zinzu , abakobwa bakicishwa ibisongo bamaze gufatwa kungufu , ayo mugesera nayigumanire ahubwo ayajyane muri gereza ndatse azanayapfane ntacyo amariye abanyarwanda kuko siwe wize wenyine nabandi barahari
    njye nizara ko abanyarwanda bazahinduka tubifashijwe mo nimana nubuyobozi bwiza

  • Uhiriye munzu ntaho adapfunda imitwe. N’abandi bose babonereho bajye bavuga ibyo bazasubiramo! Ntibakarebe icyo babivugira mais abo bizakoraho. Amagambo arimbura si meza quelque soit ingoma avugiwemo.

  • mwe ikibazo mufite nuko muri kuburanisha umuntu ubarusha ubwenge hhhhh

  • Wampaye? Wampaye? Hahhh mugesera anyibutsa umusore ufite ubumuga bwo kutagira ubwenge wasabirizaga I Huye ya butare avuga ngo wampaye! Uriya musore rwose asa na mugesera utera imbabazi abo yifuje ko bashira! Mugesera we urasasa imigeri hama hamwe hahhh

  • Ariko birababaje cya ku Banyarwanda! Umuntu w’intiti nkuyu, igihugu cyatanzeho byinshi cyabe, aho kugira ngo, ahe abana b’Abanyarwanda ubumenyi, bubafasha kwiteza imbere no guteza imbere urwababyaye, ahubwo akababibamo amacakubiri! Biteye agahinda rwose ku incabwenge nk’iyi rwose iba ikenewe nko mu bihugu nk’ibi byacu bigikeneye itera mbere, dore ko biba bigifite bake baminuje nk’uyu.

  • Ngabo Be, twagushije ishyano erega! Reba ukuntu abicanyi n’ababashyigikiye batinyuka kuvuga muri comments zabo ukuntu ngo Mugesera akwiye gutaha kuko bakeka ko ngo ari umuhanga! Ngabo abo dusangiye igihugu! Ukeka ko byabafata igihe kingana iki se ngo bateme abantu na none babishoboye? Zero minutes! Ariko burya ikibatera ipfunwe ni iki: Bazi ubunyamaswa bakoze. Bazi ko Mugesera azakatirwa! Baracyavuma Canada kuba yaramwohereje mu Rwanda! Ngako akababaro bafite gatuma bavuga nk’ibi bavuga! Bareke bavuge, ariko ari uyu mwicanyi ari mu Rwanda! Nicyo kibashenshengura ariko nibihangane!

  • @Ngabo Be, wikwirushya reba comments nyinshi zibanza kuri iyi nkuru! Nka Maniriho na Niyonkuru umupanga bawufashe mu ntoki ni uko batarabona uko bawukoresha! Amaraso yarabarenze ku buryo badashobora kumva ukuntu umuntu ashobora kubazwa ko yishe cyangwa akicisha abatutsi! Bumva ari akarengane gakomeye cyane! Kuri bo rero: nta muntu muzongera kwica uko mwari mwaramenyereye. Muve mu bunyamaswa mwumve ko mushobora kubaho mutishe abantu ariko! Abumva mutabaho mutica namwe umuti wanyu urahari.

  • @ petero

    Ariko ubanza bamwe mu Banyarwanda bafite ibibazo byihariye kandi bikomeye! Ubwo bwenge bwa Mugesera buri he? Yavumbuye iki cyangwa yanditse iki kidasanzwe? Niba ubwenge ari ukwirirwa akinisha ubushinjacyaha n’ubucamanza, ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bose babireba, NTAMPEHO rwose wa mugani wa Nyakwigedera Rugamba Sipiriyani.

  • Abahanga nka Mugesera U Rwanda sibo rushaka kabisa kdi abavuga ngo PhD mu Rwanda imaze kubona benshi ntabwo twategereza umuntu ufite amacakubiri mumutima we ngo abe ariwe tureka ngo yigishe abana b’u Rwanda.
    Nakomeze atinze urubanza ariko amaherezo y’inzira ni mu nzu.

  • Aho nabereyeho nibwo bwa mbere numvise abantu bavuga ko umuntu adakwiye guhanirwa ibyo yakoze kuko ngo ari umunyabwenge! Kuri bo ubwenge ni ugukina ku magambo kwa Mugesera mu rukiko kuko u Rwanda rwamuhaye ubwo burenganzira! Noneho hano turavuga Genocide! Ibi byerekana ukuntu abantu bavuga ibi nta gaciro na mba baha abatutsi batabarika bishwe ndetse sinatinya kuvuga ko babishoboye nabo bakwica abandi!

  • Ubucamanza bwari bukwiye gukora attention kuko uyu mugabo bibaza ok arimo gusamba nawe arabizi ko atatsinda none yiyemeje guprofita uru rubanza ngo acengeze gahoro gahoro ubugome ,gushinyagura no guhakana genocide kdi arimo kubigeraho n itangazamakuru ribimufashijemo ahora mu makuru! Mubitekereze iki gitekerezo cyigere kure

  • Maniriho na Niyonkuru namwe muri interahamwe nka Mugesera!!! Ngo baramuziza ko yize!!!! Murambabaje cyane. Burya ngo agahwa kari kuwundi karahandurika ariko nge ndemeranywa nabavuga ko Mugesera akwiye kubazwa uruhare rwe muri jenoside yakorewe abatutsi. Naho iyo Phd arata ubu abanyarda benshi bafite umutima wo gukorera igihugu bamaze kuzibona. Mugesera ari muri za njiji zize HE ajya avuga.Nakanirwe urumukwiriye!!!

  • Nshuti dusangiye igihugu mukaba mugikunda,tujye kumavi dusengere aba bantu batinyuka bakandika ibintu nkibi ngo mugesera ararengana,biragaragara ko tugifite interahamwe mu gihugu ,Imana yonyine niyo yabahindura abo bene kayini ubugome bwarabasaze bafite ubugome ndenga kamere nubu nuko batabona aho bahera bakongera gutema amajosi.Ayo madoctorat mu kwica bavuga barata yayabonye kuko yari afite uburyo bwo kwiga icyo gihe,ubu noneho hari abo dufite bize muri yi reta itarobanura bamurusha amashuli ,kandi bo bari kubaka igihugu ureke we wagisenyesheje za doctotar .stupidy killer mugesera n’abamushyigikiye,nareke kurushya abacamanza atera iseseme. nawunere nicyo kimukwiriye,azasaziremo twe nti twica.

  • @ Rugira
    RUGIRA niba utari umuswa mu mutwe uri interahamwe nawe.Ngo ijambo Mugesera yavuze ubutabera bwariburiye ibimenyetso? Wabikuyehe? Uhise wigira n’umucamanza umugira umwere ngo ni atahe!!!! Ubu se ibimenyetso ukeneye bireze inzirakarengane z’abatutsi Nyabarongo n’Akagera zariye muri 1994 nibihe? Ubu se ibimenyetso biruta imva ziri Uganda z’abatutsi barobye muri victoria ni ibihe? Nti mukadutoneke mwa nterahamwe mwe.!! Uwabaha umwanya noneho jenoside yakozwe mu minsi 100 mwayikora mu minsi 30 gusa nyine ibyanyu bizajya bishirira mu magambo.Harakabaho RPF na Kagame uyiyoboye baturokoye mu menyo yanyuuuu.

  • Petero nawe ntabwenge ugira uwo mugesera arusha ubwenge ninde? iyo abumenya ntibaba baramwambitse amapingu,iyo amenya ubwenge kera kose ntiyari kuvuga ijambo ritavugwa nuwo nagereranya ko aticaye kuntebe y ishuri ahubwo se buriya agira bwenge ki?

  • @Gafishi: ubivuze ukuri no kuri uyu munota imipanga ba Rugira n’abandi bene Gahini bahita bayityaza vuba cyane! Baragatsindwa na Kagame na RPA nta kindi!

  • birababaje kumva hari utinyuka kuvuga Ko mugesera ari umunyabwenge!Ikindi kibabaje nukumva Mugesera ahakana jenocide kandi yaratangiye kuyikora mbere ya1994 akanashishikariza nabayikoze kuyikora kandi akaba akigerageza no gukomeretsa abarokotse genocide.ubwo bwenge bwe burutwa n utazi gusoma ufite ubumuntu.science sans consience Ntacyo byamarira u Rwanda

  • @maniriho.noneho ririya jambo yarivugiye muri canada??ikibi ni ukuba intiti ukavuga nkibyo yavuse kukiremwamuntu kuko biroroshye kumva ko yaba yaravuze ibyo azi n ibyo yasesenguye neza azi na impact ryagira!nyamara iyaba ari umuntu winjiji utarize penalite yakoroha kurushaho kuko bana consideringa ubujiji!!nice day.

  • Hhhh kalisa please nizere ko ibyo wasubije maniriho abisona make sure that he reads it.uramusubije pee.peace

  • Aribyo Mugesera yavuze,nibyo Kagame ahora avuga ibirimo amacakubiri ni bihe?Cg Mugesera azira kuba yarafashwe undi akaba atarafatwa!!!!Twese ko twahemukiranye twakwicishije bugufi twese tukubaka igihugu cyacu ko tuzakibana twese wabyanga wabyemera!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish