Digiqole ad

Ntibavuga ikimuga bavuga ufite ubumuga…

 Ntibavuga ikimuga bavuga ufite ubumuga…

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga yasabye inzego zose gukurikiza inyito zemewe

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga(NCPD) yasohoye urutonde rw’inyito zemewe gukoreshwa ku bafite ubumuga muri mu nzego zitandukanye.

Inama y'igihugu y'abafite ubumuga yasabye inzego zose gukurikiza inyito zemewe
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga yasabye inzego zose gukurikiza inyito zemewe

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasinyweho na Ndayisaba Emmanuel ukuriye iyi nama, rivuga ko inyito mbi ziswe abafite ubumuga zituma bumva bafite ipfunwe, bapfobejwe, bateshejwe agaciro bikabera intandaro yo gutakaza ikizere.

Iri tangazo risaba inzego zose bireba gukurikiza inyito zidapfobya zasohowe n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga.

Soma hasi wumve inyito zemewe n’izitemewe:

Ntibavuga Ikimuga, uwamugaye, ubana n’ubumuga, ugendana n’ubumuga, ahubwo bavuga umuntu ufite ubumuga.

Ntibavuga Ikirema, Ikimuga, Karema, Kajorite, Igicumba, Gicumba, Utera isekuru, Kaguru, Sekaguru, , Ikirema, Karema, Muguruwakenya, Terigeri, , Kagurumoya, Kaboko, Mukonomoya na Rukuruzi, ahubwo bavuga umuntu ufite ubumuga bw’ingingo.

Ntibavuga impumyi, Ruhuma, Maso, Gashaza, na Miryezi ahubwo bavuga umuntu ufite ubumuga bwo kutabona.

Ntibavuga igicucu, igihoni, ikijibwe, ikirimarima, ikiburaburyo, ikiburabwenge, indindagire, ikigoryi, igihwene, ikimara, zezenge, icyontazi, inka, inkaputu ahubwo bavuga umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Ntibavuga kanyonjo, gatosho, na gatuza, ahubwo bavuga umuntu ufite ubumuga bw’inyonjo.
Ntibavuga Nyamweru, umwera, ibishwamweru, nyamwema, umuzungu wapfubye ahubwo bavuga umuntu ufite ubumuga bwuruhu rwera.

Ntibavuga igikuri, gikuri, gasongo, nzovu, zakayo, gasyukuri, na kilogarama ahubwo bavuga umuntu ufite ubugufi budasanzwe.

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Hari amagambo amwe yemewe tubona bakwiye kurekera uko yari ameze, ayo magambo ni aya:

    1) Igikuri: ni ijambo ryemewe mu Kinyarwanda kandi ntabwo ripfobya. Rwose twemeranye ko umuntu mugufi cyane bidasanzwe bamwita igikuri. Iryo niryo zina rye ntabwo rishobora guhinduka.

    2) Ikigoryi: ni ijambo rifite ibisobanuro byinshi bisanisha n’imyitwarire n’inyifato y’umuntu. Umuntu ashobora kuba ari ikigoryi adafite ubumuga bwo mu mutwe. Iri jambo ushobora kurikoresha mu buryo butari igitutsi.

    Impumyi: iri jambo riremewe mu rutonde rw’amagambo y’ikinyarwanda akorshwa mu buryo budasuzugurisha cyangwa butuka umuntu. Ijambo impumyi rero ntabwo ripfobya, rikwiye gukoreshwa uko risanzwe.

  • Oh! Ko umenya bitoroshye kuri bamwe?
    Ubwo se uvuze uti: uriya muntu ni mugufi? Ko aribyo benshi bakunda kuvuga kurusha: “umuntu ufite ubugufi budasanzwe”?.

    Nyamweru se we? Ubwo ni byo byoroshye kuvuga “umuntu ufite ubumuga bwuruhu rwera”!

    Gusa reka tuzage [jye?] tugerageza gukurikiza ibyo abafite ubumuga bifuza; bumva bitabatera ipfunwe.

    • Bwana Peter Gatare’

      Ntabwo twanze gukoresha amagambo abafite ubumuga bifuza kandi bumva atabatera ipfunwe, ariko rero hari abafite ubumuga rwose bemera ko inyito yabo yaguma uko isanzwe. Urugero naguha uzajye hariya Nyabugogo uzahasanga impumyi yirirwa isabiriza ivuga ngo: “nimumpfashe ndi impumyi” Ayo magambo impumyi ubwayo niyo iyivugira.

      • Ahubwo hari n’undi mugore usabiriza w’impumyi uvuga ngo: “Impumyi irabasaba”

    • Ijambo “ikigoryi” hari ahantu henshi rikoreshwa mu kinyarwanda ritagendereye abafite ubumuga.

      Iryo jambo-nyito rero ntabwo rwose ari umwihariko w’abafite ubumuga, n’abatabufite ribakoreshwaho cyane mu ngero nyinshi. Ntabwo rero numva ukuntu iryo jambo ryahanagurwa mu rutonde rw’amagambo y’ikinyarwanda (muri “vocabulaire” y’amagambo y’ikinyarwanda).

      Kereka ahubwo bavuze ko iryo jambo ari igitutsi rikaba rikwiye kuva mu magambo y’ikinyarwanda. Biramutse bibaye uko se, ko hari amagambo menshi y’ibitutsi mu kinyarwanda, ubwo yose bazayakorera urutonde hanyuma bayakuramo. Hari umunyeshuri wigeze gukora “mémoire/research”ye arangiza amashuri ya Kaminuza ku bitutsi byo mu kinyarwanda.

      Amagambo y’ururimi ni ubukungu bw’urwo rurimi, niyo yaba adashimisha abo akoreshwaho. Ahubwo ikibazo aho kiri,ni ababa bashaka kuyakoresha batuka bagenzi babo kandi bidakwiye, abo bo uwashaka yabahana hakurikijwe amategeko abigenga.

  • Ariko Ikinyarwanda cyagorwa cyagorwa! Ese umuntu wese azajya abyuka yihimbire imvugo n’inyito mu Kinyarwanda bitewe n’uko yaraye cyangwa yaramutse? Kuva ryari se NCPD ifite inshingano z’ururimi n’umuco? Hahahaha ngo umuntu ufie ubumuga bw’uruhu rwera?! Ni agahomamunwa ni ukuri. Ni ejo tukumva ngo ntibavuga umusinzi bavuga umuntu ufite ubumuga bwo kunywa inzoga. Izo nyito batangaje jye ndumva ari igisobanuro cy’ijambo ryagombye kuba ari yo nyito nyakuri y’igisobanurwa. Harahagazwe ni ukuri. Nari ngiye kuvuga ngo Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco itabare. Yo se ki! Nzabambarirwa ni umwana w’umunyarwanda.

    • Ejo wabona n’abitwa “indaya” bavuze ko badashaka iryo zina ahubwo ko bashaka kwitwa: “Abakora umwuga w’huza-bitsina ku bushake”.

      “Abajura” nabo bati ntidushaka iryo zina turashaka kwitwa: “Abatwara iby’abandi nta burenganzira”

      “Abashumba” nabo bati ntidushaka iryo zina ahubwo turashaka kwitwa: “Abagenda inyuma y’amatungo agiye kurisha”

      “Abapagasi” nabo bati ntidushaka iryo zina ahubwo turashaka kwitwa: “Abakora imirimo y’amaboko ivunanye”

      N’abandi, n’abandi, n’abandi…….

      Ubwo se ururimi rw’ikinyarwanda ruragana he, niba amagambo-nyito y’umwimerere amwe n’amwe buri wese azajya ayahindura uko yishakiye.

      Hari hakwiye kujyaho amabwiriza agaragara kandi afututse ashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha ku bijyanye no guhindura imvugo zimwe na zimwe zo mu kinyarwanda hamwe n’imyandikire y’amagambo-nyito y’ikinyarwanda. Bitabaye ibyo, ururimi rwacu rugiye kuba isibaniro ry’ubucurabwenge butagira ishingiro.

      • @Birabe, uransekeje ndatembagara! Ibaze koko kuvuga ngo umuntu ufite ubumuga bw’uruhu rwera!!! Ururimi rwacu ruri mu marembera!!

      • abajura: abahwituzi cg abakanguzi
        indaya; care y’umubiri

    • kuba umusinzi si inenge karemano ni umuco cg ingeso umuntu yiga, yabishatse arabihindura cg akabihagarika burundu, bivuga ko hari mo uruhare rwe kandi runini mu kuba icyo ari cyo, ni byo yahisemo niba natinyuka kubivuga. Ariko nawe sinzi ko wahitamo kuvuka utareba ibikuri impande, yewe n’isura y’uwakonkeje ukaba utayizi kandi wenda muri kumwe, ntiwahitamo kubaho udashobora kumva cg kuvuga, ntiwahitamo kandi kubaho utava aho uri ukabarirwa ibyabereye muri metero 100 uturutse aho uba, ntiwanakwishimira ko hari umuntu ugomba guhora agutekerereza icyakubera cyiza kuko ufite uburwayi bwo mumutwe, n’ibindi n’ibindi ubona bidasanzwe ahakuzengurutse !!!! nawe ngo kuba umusinzi, wigereranya ibidahuye, nawe kandi ntiwahisemo uko uzavuka umeze ni umugisha wagize kuba udafite na kimwe muri ibyo ubona ahakuzengurutse, si nuko babyeyi bawe basengaga kurusha abandi (umbabarire sinzi ibyawe, ariko ndibaza ko utari kugereranya ubusinzi n’ubumuga uzi icyo kugira ubumuga bisobanuye mu mibereho ya buri munsi).

  • Ko numva basa nk’aho bafite uburenganzira bwo guhindura amagambo uko bishakiye! Impumyi biva ku nshinga guhuma. Ubwo se urumva atari nk’aho basobanuye ijambo. Ni hatari.

  • Ariko mbona ibi bintu ari ubujiji bukabije, mbona bikorwa n’abashaka kwihangira imirimo ntakindi. Ijambo ritandukanye “n’Ubusobanuro b’Ijambo (definition)”. Urundi rurimi bibamo ni uruhe uretse ikinyarwanda? Ibi ntago aribyo biha agaciro ababantu…. ibi ni ukwigora no guta igihe gusa! muminsi iri imbere bazajya bavuga ngo kuvuga umuntu ntibyemewe baavuga Ikiremwa Imana yaremye mw’ishusho yayo!……Nom #Definition!

  • Aho bigeze birakabije! Ubu noneho buri wese agiye kuzajya abyuka avuge amagambo ashaka n’ayo adashaka?

    Nturanye n’impumyi rwose idafite na gito biyitwaye, nzakomeza kumwita Eric w’impumyi kandi ntibizahungabanya ubucuti dusanganywe.

    Naho ibigooryi si abafite ubuguma bwo mu mute gusa….

  • Ikiragi, impumyi, … niba bashaka kuyahindura nibayashakire inyiti y’ijmabo rimwe bareke gukoresha interuro, ufite ubumuga bwo kutavuga, ngo ufite ubumuga bwo bwo kutabona, twemeranye n’umwimerere w’ikinyarwanda kuko kugira inenge si icyaha.

  • Ubusanzwe amazina y’ ikinyarwanda agirwa n’ uturango dutatu: indomo, indanganteko n’ igicumbi. Mwe musigaye mwarihaye kumenya ikinyarwanda cyane nimunsesengurire izina ‘ umuntu ufite ubumuga bw’ uruhu rwera’ mumbwire indomo, indanganteko n_’ igicumbi by’ iryo zina. Ikinyarwanda kimaze kwangirika ku buryo n’ interuro zisigaye zikoreshwa nk’ amazina!!! Ibi biteye ishavu n’agahinda

    • agahinda ugatewe nuko badashaka kwita amazina apfobya umuntu ubana n’ubumuga. mbega!!! ihangane !!!

Comments are closed.

en_USEnglish