Muhanga: Rwiyemezamirimo bangije ibidukikije bagiye kubiryozwa
Ba rwiyemezamirimo batanu batsindiye amasoko yo gusarura no gusazura amashyamba ya Leta bagiye kwishyura miliyoni 200 Rwf, bitewe no kurenga agace bari bemerewe gusaruramo.
Aba ba rwiyemezamirimo uko ari batanu batsindiye isoko ryo gusarura no gusazura amashyamba ya Leta ashaje aherereye mu mirenge itanu igize akarere ka Muhanga ari ku buso bwa hegitari 168,9 ariko abari biyemeje kuhasarura biyongereraho ubuso bishakiye bitwaje ko amashyamba ya Leta atagira imbibi zizwi.
Bateho Théoneste umukozi ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere muri Muhanga, yavuze ko Ikigo cy’igighug cy’umutungo kamere mu Rwanda, ari cyo cyatanze isoko ryo gusazura amashyamba ya Leta abarizwa mu karere.
Ba rwiyemezamirimo bose bahawe aya masoko noneho batangira gutema ibiti baza no kurengera ubuso bari bahawe muri aya masoko.
Theoneste Bateho avuga ko baje kugenzura basanga ba rwiyemezamirimo bararengereye ubuso bw’ishyamba Ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere cyari cyashyizeho ngo bapiganire, nyuma icyo kigo gikora raporo bayohereza kiriya Kigo gifite umutungo mu nshingano zacyo basanga ba rwiyemezamirimo bararengereye noneho bategekwa ko bakwiye kwishyura ubuso bavogereye.
Nsengimana Janvier, Umukozi w’umushinga ushinzwe kubungabunga ikiyaga cya Victoria, ukorera mu Kigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda(REMA), yavuze ko kubungabunga ibidukikije bitareba gusa ba rwiyemezamirimo bangije amashyamba ya leta ahubwo ko hari n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro badasubiranya aho bacukura, bigatuma habaho isuri itwara ubuzima bw’abantu, amazu n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye bya leta n’iby’abaturage.
Mpagaritswenimana Védaste, Umukozi Ushinzwe ibidukikije mu karere ka Muhanga yemeza ko habayeho amakosa mbere yo gushyiraho imbibi zizwi z’amashyamba ya Leta ari nabyo ba rwiyemezamirimo bitwaje bashaka kurengera ubuso batsindiye, ariko akongeraho ko ubuso bari bahawe mu isoko ari bwo bari kugenderaho basarura.
Mu nama y’iminsi ibiri abakozi bafite aho bahurira n’ibidukikije barimo bavuze ko bagiye kongera kwibutsa abaturage ingaruka zo kwangiza ibidukikije ndetse n’ibihano ababyangiza bahabwa, biteganywa mu mategeko y’u Rwanda.
Miliyoni 300 zisaga nizo akarere ka Muhanga kahawe yo kubungabunga umugezi wa Nyabarongo no gutera imirwanyasuri kandi hakazaterwa imigano ku nkombe ya Nyabarongo, ku bilometero 34 biri ku buso bwa hegitari zisaga 300.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga.
2 Comments
Ariko nkuyu muyobozi aba yambayate
Yambaye nkawe. Agahwa kari ku wundi.
Comments are closed.