Kayonza: Barinubira ko nta bwiherero buri muri gare ya Kabarondo
Abaturage bakorera n’abaca muri Gare ya Kabarondo bajya mu duce dutandukanye bavuga ko bahangayikishijwe n’uko muri iyi Gare nta bwiherero rusange bakaba bafite impungenge z’iko hari abashak kwiherera bakaba bakoeresha inzira zoroshye bakituma hirya yayo bityo bikaba bizakurura umunuko ndetse n’indwara ziterwa n’isuku nke.
Iyo ugeze muri gare ya Kabarondo ibangikanye n’isoko rya Kabarondo uhasanga urujya n’uruza rw’abantu binjira mu maduka, abandi banyuranamo berekeza mu ngendo zitandukanye.
Umwe mu bakorera muri iriya gare waganiriye n’Umuseke yagize ati: “Iyi gare mbona ariyo ya nyuma mu Ntara y’Uburasirazuba! Nawe se reba nta bwiherero, ntiyubakiye,……. Ubu njye nkorera muri iyi gare pe ariko iyo nshatse kwiherera mfata akagare nkajya hepfo iriya mu cyaro”.
Undi utwara imodoka uvuga witwa Mupagasi yagize ati: “Turasaba Leta yacu y’ubumwe ngo itwubakire iyi gare hagemo n’ibindi byose nkenerwa nk’iyo misarane n’ibindi naho ubundi n’ibidakorwa tuzarwara indwara ziterwa n’umwanda kuko ntihabura abituma aho babonye hose”.
Aba bakoresha gare ya Kabarondo basaba Leta ko yabubakira ubwiherero rusange muri iyi gare.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko iki kibazo kiri mu bya mbere byihutirwa muri aka karere.
Umuyobozi wa Karere ka Kayonza Mugabo John avuga ko iki kibazo kigiye kubonerwa umuti, kuko ngo kugeza ubu igisigaye ar icyemezo cya Njyanama y’Akarere ngo yemeze ahagomba kubakwa gare nshyashya.
Mugabo yemeza ko ngo abakoresha iyi gare bazajya bakoresha ubwiherero bw’Isoko rya Kabarondo rigiye kubakwa rikaba ryaranamaze kubonerwa ingengo y’imari yo kuryubaka.
Ati: “Mu gihe iyi Gare itarubakwa ngo n’ubwo bwiherero bwubakwe dutegereje ko isoko rivugururwa kandi bigiye gukorwa abakoresha gare bazaba a bifashisha ubwiherero bw’isoko, Gare nayo dutegereje ko Njanama izemeza aho izubakwa”.
Gare ya Kabarondo iherereye ku muhanda Kayonza-Rusumo, ngo byibura ikoreshwa n’abantu basaga ibihumbi bibiri k’umunsi nk’uko bamwe mu bahatuye babivuga.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
iriya nigare bakubakira ubwiherero mwabuze ibyomuvuga
Comments are closed.