ISIS ngo muri iki gihe yageze i Roma
Abarwanyi bo miri Islamic State baremeza ko bamaze kwinjira muri Rome, mu Butaliyani aho bitegura gusenya inzu imwe ikomeye mu mateka y’Uburayi iri i Roma yitwa Coloseeum.
Ibyo aba barwanyi bavuga bimaze iminsi bihangayikishije cyane abategetsi bo mu Burayi kubera impunzi nyinshi ziza mu Burayi mu buryo butemewe n’amategeko ziturutse muri Libya kandi muri iki gihugu hari ibirindiro bya ISIS.
Abashyigikiye ISIS bashyize hanze amafoto ariho inyandiko zerekana ISIS iri imbere ya Colossium kandi ashimagiza aba barwanyi.
Ba maneko ba Libya bavuga ko ubu bizwi ko hari abarwanyi ba ISIS bamaze kugera mu Burayi bitwikiriye kuba impunzi zambuka inyanja ya Mediterane bavuga ko bagiyeyo gushaka imibereho myiza.
ISIS bivugwa ko yamaze no kwigarurira imijyi myinshi yo muri Libya harimo na Sirte aho nyakwigendera Gaddafi avuka.
Mu minsi yashize ISIS yishe abakozi benshi b’Abakirisitu bakomoka muri Ethiopia bari muri Lyibia gushaka amaramuko.
Kuri ziriya nyandiko hari ahanditseho ngo turi mu mihanda y’iwanyu i Roma.
Mailonline
UM– USEKE.RW
13 Comments
Hanyuma rero ngo Israel igiye kuzana mu Rwanda abimukira baturutse mu bihugu by’ abarabu! Perezida wacu yatuyoboye neza, ariko iri ni rimwe mu makosa akomeye yaba akoze, ku buryo byakwandikwa mu mateka! Reka bazaze batujujubye, urubyaro rwabo ruzatubere nka nkongwa mu kigoli! Mwitondere kugira INDA isumba indagu, hato aka gahugu kacu katazahinduka itongo!!! Israel se ko idashaka kubagumana ni ukubera iki? Binyuzwe mu Nteko ishingamategeko, mu Banyamakuru, mu bikorera, muri NGOs na sosiyete sivile,…. bose bazabanze babitangeho ibitekerezo mbere yo kubihubukira!!!! mieux vaut prevenir que guerrir!!!
Iryo rondakoko urivana he sha? Hanyuma se ko abanyarwanda twatemaguranye nuko twari abarabu? Ikibi ntikigira ubwoko. Abarabu ni abantu nk’abandi kandi ndahamya neza ko bakunda amahoro. Gusa intagondwa ntaho zitaba. Terera akajisho hirya yawe urebe ibihabera umwbire niba ari abarabu babikora.
noneho bazayikizwa n’iki se?
ib byarahanuwe hashize imyaka ibihumbi n’ibihumbi.
Ninde wabihanuye? cg ni self fulfilling prophecy?
Uburayi burageramiwe kabisa Vatican nayo ibe maso niyo target y’ibyo byihebe ariko kweli ibyihebe byitwaza idini ya Islam bizatuza ryari. Uwabiha NATO ikabirasa byose bikumva uko bimera nibite kukibazo cy’abimukira kabisa batayogoza abari bimereye neza.
Bizatuza ikibitera nigihagarara. Ibyihebe bitezwa n’akavuyo kaba kari mubihugu by’abasilamu kaba katejwe n’ibyo bihugu bya Europe na USA na IsraHELL. Reba Lybia? Iraq…Ngo uwabiha NATO? Hanyuma se NATO+USA ntibamaze imyaka n’imyaka muri Iraq na Afghanistan? byatanze iki? Aho kwica Gitera….
vatican ko ifite ibibazo ra?
ubwo se koko u Rwanda rwakwakira abo bantu kubera ko rufite espace nini cyane ra !maze n,abanyarda babuze aho bakwirwa ngo haraza abimukira ndumva bitiranya u Rwanda
aba nibo bazarangiza isi kandi baremwe n’abanyamerica,biriya byose babab biriza bamvu,aba ni Isalamu yarabavuze, aho bakorera umwami wabo Jadah,nimbaraga niho ziva gusa abay’isalam bazima bazatsinda ibi byihebe, byamaze abantungiyo Illuminati mwajyaga mwumva rero, umunsi muzumva fashashe turquie ninacyo basha gusa byanze bikunze hashobora kuzakoreshwa nuclear bomb ,kuko aba baginga barashaka guhuza impande zose al shababu na boko haram,later basashuka na ba toureg,ikindi giteye ubwoba ni ukuntu abanyameri 2/5 barimo kwinjira idini ya islam most of them abirabura nubwo hataburamo abazungu
aba rero ni baga tumwa, gusa Iman irakanuye
Nyirakazihamagarira.com. inkubisiyayo.org, kazikoraho.com. Aba bakoloni baragenda bagateza akavuyo mubihugu by’abasilamu maze bikarangira havutse imitwe y’intagondwa ihungabanya umutekano w’aba bakoloni. Gusa idini ya Islam ihatera isura kuko izi ngegera zitez akajagari mubihugu by’abasilamu zituma havuka imitwe yiyitirira Islam(as an identity). Nyamwangakumva.com
Ariko hari ikintu njya nibaza ki kanyobera,kuki intagondwa zose ziza ziyita abayisilamu???ko ntamitwe yica numva yiyitirira abakristu???iyo niyo gihadi njya numva bavuga muri Islam cyangwa?
hahahhahhaaa. nihatari Ntwari we!!!
Comments are closed.