Turashaka ubufatanye Abarundi batwiciye abacu bagakurikiranwa – GAERG
Kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Gicurasi mu ijoro ryo Kwibuka imiryango isaga 820 y’Abatutsi yazimye muri Jenoside yabakorewe muri 1994 yar ituye mu turere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi. Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Kaminuza (GAERG)Charles Habonimana yasabye Leta, ibigo byigenga ndetse n’imiryango mpuzamahanga ko bahuza imbaraga bakumvisha amahanga ko Abarundi bishe Abatutsi mu cyahoze ari Amayaga bakurikiranwa, abarokotse bagahabwa ubutabera.
Imiryango isaga 820 yari igizwe n’abantu basaga 3700 yarazimye yishwe n’Interahamwe zifatanyije n’Abarundi babaga mu nkambi yabaga mu Mayaga.
Abishwe babanje gushinyagurirwa n’abicanyi barangije babajugunya mu cyobo kirekire cyane bari barise CND(iri rikaba ari izina bitaga Inyubako y’Inteko ishinga amategeko muri icyo gihe).
Habonimana Charles yabwiye abari bateraniye muri iki gikorwa ko ku nshuro ya 21 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda, abayirokotse bagikeneye ubutabera cyane cyane ko Abarundi bakoze ariya mahano bakidegembya bakaba batarashyirizwa ubutabera.
Yagize ati “Twebwe Abacitse ku icumu turashaka ubutabera mu miryango mpuzamahanga maze Abarundi batuririye abacu muri aka gace ka Mayaga dufite amazina y’abo harimo Nzeyimana Kadafi n’abandi bagafatwa bagacirwa imanza abahamye n’ibyaha bagakatirwa abere bakaba abera ariko intimba y’abanya Mayaga ishira”
Yakomeje avuga ko impamvu iki gikorwa cyabereye muri aka gace ari uko ari agace gafite umwihariko ukomeye kuko nyuma y’uko Abatutsi barabanzaga bagashinyagurirwa mbere yo kwicwa, hari n’Abarundi babakuragamo imitima bakayotsa bakayirya.
Alphonse Munyentwari Guverineri w’intara y’amajyepfo mu ijambo rye ko nubwo u Rwanda rwasenyutse bigashyira cyera ariko rwagize intwari zarurokoye.
Ati “Umuheto urasa u Rwanda waravunitse hasigaye ni ururasanira”
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka yashimangiye ko igihe ukuri kuzashyira kukajya ku mugaragaro maze abagize uruhare bose ku byabaye mu Mayaga bakabiryozwa.
Min Kaboneka ati “ Abo twashyinguye bishime kuko duhari kandi turiho nk’abagabo.”
Ati: “ Najyaga mpora nibaza niba abishe Abatutsi muri Jenoside iyo baba aribo biciwe bari gutanga imbabazi nk’uko byakozwe maze nza gusanga gutanga imbabazi ari bwo bunyangamugayo.”
Min. Kaboneka yasabye abari aho bose gukomeza kugira umutima wo gukunda igihugu, kurwanya ikibi, no gukoresha ukuri kuko ariko Umunyarwanda agomba kuba ameze.
Iki gikorwa abacitse ku icumu bavuga ko atari umuhango wo kwibuka iyi miryango gusa ko ahubwo ari n’igihango bafitanye n’ababo babasize kuko bagira bati ‘Ntuzazima Nararokotse’.
Kuba hari abarokotse Jenoside nibyo bizatuma imiryango yazimye izahora yibukwa.
Iki gikorwa kimaze kuzenguruka uturere tumwe na tumwe kandi kizakomeza kizenguruke igihugu cyose.
Mu turere twamaze gukorerwamo kiriya gikorwa, Akarere ka Burera niko basanze nta muryango n’umwe uhabarurwa wazimye bitewe n’uko urugamba rwo kubohora igihungu ngo ariho rwatangiriye.
Mu Ntara y’Amajyepfo hamaze gukorwa ibarura rw’imiryango yazimye mu turere twa Nyamagabe, Muhanga, Kamonyi na Ruhango.
Mu gihugu hose iri barura ryakozwe mu turere 14, hakaba hamaze kubarurwa imiryango 6911 yazimye yari igizwe n’abantu ibihumbi 30 556. Kwibuka imiryango yazimye bibaye ku nshuro ya karindwi.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
20 Comments
Ibi bintu ni danger, abandi nabo ndabona bazajya gusaba ababiciye ababo muri 1972.kuzura akaboze sibyiza.
ABARUNDI BABICIYE PRESIDENT MURI 1994 … WHO IS CULPABLE OF NARYAMIRA’S ASSASSINATION. ABISHE NDANDAYE TURA CYABABONA IBURUNDI AND THEY ARE FREE, WHY!!!!!. I DON’T LIKE SUCH NOSENSE
HAHAHAAAA ntaryamira muzamubaze X FAR,na HABYARA !
eee wagirango twibagirwe NEVER!
Ntabuzima buruta ubundi.Umututsi wishwe umuhutu wishwe byose ni kimwe.
abahutu bishwe n ibikorwa bibi bari bamaze gukora ahubwo mujye mushimira H.E kuba mukiriho barabafunga bagafungura ngo mwireze nibyo mwakoze mujye mumukunda cyane ahubwo mwifuza kumugirira nabi gusa nta mutima mugira!
Buriya hari igihe iyo miteto izashira umusi rusufeli yabakuyeho amaboko. Ubuse twe ko tutarabarega ra?!
wowe witwa kagabo,mugera, nzayisenga jean, ibyomuvuga sibyo kandi simbahugura, mwakabaye ubu mwanafunzwe kuko iyo ni ingengabitekerezo ya genocide. gusa muvuge ibyo mushaka kandi insengero twihishagamo zabaye amarimbi ntitwasubirayo, ubwo wowe wavuze ngo rusuferi nadukuraho amaboko imiteto izashira? sawa imfubyi yumvira murusaku , tuzasyonyorana ntabindi. gusa njye sibyifuza
Ariko mwagiye mureka ubwo bugome mugahinduka mukaba abantu murumva ibyo bigambo mwiyahuza muteke abantu bibuke ababo kandi namwe muhinduke mube abantu.
Nibyo cane rwose bagomba kubibazwa namba barabikoze. Mugab’ibintu bitegerezwa kugenda muri chronological order. Abanyaru bafashije benewabo mukurya no gukubagur’ abantu bacu 1972 babanze batwereke aho basize ibisigarira nabo tubanze tubafube mucubahiro. Ham’ abarundi nabo bivanze muby’ abanyaru tuzobatoz’iminwe. Atar’ibyo ibyo murimwo ni joke nka coup deta ya Niyombare. Umuns’abantu bazoreka kwigir’ibitwengera barozi, bakamenya k’umunt’ari nkuyundi, isi izoc’ihinduka paradizo.
guha agaciro abishwe muri jenoside ni gahunda ihora maze bikoze isoni abari bazi ko abatutsi bazashira. ntimukazime nararokotse
Dushyire ubwenge ku gihe tumenye ukuri twitandukanye nababikoresha mu nyungu zabo umuhutu n’umututsi ntacyo bapfa.
Uzabaze abarundi mwiciye mu mutara uko bangana mukabatwikira amadoka . ufite aho uvugira ivugire , Niba imana ibaho byos bizasobanuka amaherezo.
Kuki tutabona abahutu bazaba kurenganurwa mu Burundi? Ntabibi bagiriwe cg abatutsi bababara kurushabandi?
murabo gusengerwa mwebwe
muri kwiyobagiza nkabimwe bible ivuga
mwarimwumve umuryango wabahutu wazimye
RPF HAS BEEN EXPLOITING THIS POGROM FOR A LONG TIME NOW. NABO ABO BISHE MAGO ARIBAKE. KAGAME NIBYO YITWAJE ,YITWAZA KANDI AZA GUMA YITWAZA KUGIRA NGO AGUME KUBUTEGETSI PAKA APFUYE.
NA NKURUNZIZA NONEHO ARIKWITWAZA UMUTWE WA ALSHABAB ….
umutima w’ubunyamanswa muwufashe hasi abarundi na bamwe muntagondwa interahamwe mbi Kagabo wahoze ari burugumesitiri wa komine Ntongwe umukuru w’interahamwe Jacques bariye imitima y’Abatutsi. Iminsi yo kohoha iri kugerwa ku mashyi kuko muzafatwa muzaryozwa amaraso y’abatutsi mwamennye naho ibyo bigambo mwiyahuza n’amatakirangohi igihugu cyacu kirasobanutse n’abayobozi ni uko simwe mugena uko kiyoborwa. Mushatse mwahinduka kuko urwohoho rubamereye nabi i Rwanda ho ni amahoro.
Abazimye ntimukazime twararokotse tuzahora tubibuka
Ngo ntamiryango y’abahutu yazimye?Mungu weeee irahari myinshi cyane itacyinibukwa.
Mugera we gabanya ubugome,wigereranya ibitagereranywa,abahutu uvuga bishwe ni bande?ninde wabishe wari kubashobora?ubushinyaguzi si bwiza haranira itembere va mu bugome n’ibinyoma byaranze bene wanyu ntacyo bizakumarira kdi ntimuzongera uRwanda rwabonye umutabazi.
Comments are closed.