Digiqole ad

Ingorane z’ubuzima ku bavuye gutorezwa ku kirwa cy’Iwawa

 Ingorane z’ubuzima ku bavuye gutorezwa ku kirwa cy’Iwawa

Iyo barangije Iwawa bizezwa ubufasha n’ubuyobozi bw’uturere twabo ariko siko bose babubaha

Ikigo ngororamuco kiri mu kiyaga cya Kivu ki kirwa cya Iwawa cyabanje gukekerwa kuba gereza ifungirwamo inzererezi n’abandi nkazo. Nyuma byagaragaye ko ari ikigo gifasha bene abo n’urubyiruko rwasaritswe n’ibiyobyabwenge. Hari ubuhamya bwiza butandukanye bw’abaharangije, hari ariko n’abaharangije bafite imbogamizi zo gushobora ubuzima ndetse n’impungenge ko bakongera kuba nka mbere batarajyayo.

Iyo barangije Iwawa bizezwa ubufasha n'ubuyobozi bw'uturere twabo ariko siko bose babubaha
Iyo barangije Iwawa bizezwa ubufasha n’ubuyobozi bw’uturere twabo ariko siko bose babubaha

Patrick Habakwitonda yavuyeyo mu ntangiriro z’umwaka ushize nyuma y’umwaka umwe ariyo mu mahugurwa akomeye y’ubuzima bushya buzira ibiyobyabwenge kandi bufite gahunda ndetse no kwigishwa imyunga. We yigishijwe ubwubatsi, yasohokanye ikizere cyose cy’ubuzima bwiza.

Habakwitonda w’imyaka 24 yabwiye Umuseke ko mbere yo kujya Iwawa yari yarananiye ababyeyi be, yarigize inzererezi akoresha n’ibiyobyabwenge atakiba iwabo mu karere ka Ngoma mu murenge wa Murama Akagali ka Sakara.

Yajyanywe Iwawa ku ngufu mu ntangiriro za 2013, ahahurira n’abandi basore b’ikigero cye barimo n’abo mu miryango yifashije bari barasaritswe n’ibiyobyabwenge, batangira gutozwa kubireka no kujya kuri gahunda n’abarimu batajenjetse na bucye.

Ati “Kuri kiriya kirwa haramfashije cyane byamvanyemo uburara n’abandi twajyanyeyo bose bavuyeyo barahindutse cyane.”

 

Ingorane z’abavuye Iwawa

Patrick Habakwitonda kuva yava Iwawa umwaka warashize atarabasha kubyaza umusaruro ubumenyi bwo kubaka kuko nta bikoresho n’ubushobozi bwo gutangira yabonye nyamara ngo abayobozi b’Uturere mu gihe cyo kubasezerera kuri iki kirwa barabizezaga kubafasha gutangira.

Habakwitonda avuga ko ubwo yatahaga yageze iwabo k’Umurenge bamwemerera ko bazamufasha kubona ibikoresho akeneye agatangira umwuga we, ariko yarategereje araheba.

Habakwitonda ati “Kugaruka mu muryango nyarwanda aho bagufataga nk’uwananiranye ukaza nta n’ubushobozi ufite bwo gutangira abantu baba bakikwishisha. Biragoye cyane kubaho gutyo ndetse hari n’abashobora gusubira muri bwa buzima bwa mbere y’Iwawa kubera kunanirwa gukoresha umwuga yize Iwawa.”

Bamwe muri bagenzi be hamwe na hamwe yumvise ko bo inzego z’ubuyobozi iwabo zabafashije gutangira nk’uko ba ‘Mayor’ babo babibemereye mu gusoza, gusa hakaba n’abandi bagenzi be batari bacye batafashijwe nk’uko babyemerewe.

Habakwitonda avuga ko azakomeza nawe gushakisha uko yakora umwuga yatojwe Iwawa, yemeza ko adashobora gusubira mu ngeso mbi no kunanirana kuko yahindutse kandi afite ubushake bwo gukora akiteza imbere.

Asaba abanyarwanda kutishisha abavuye Iwawa kuko baza barahindutse bidasubirwaho, gusa ahubwo ngo uburyo bakiriwe n’uburyo bafashwa gutangira ubuzima bushya iyo bidakozwe neza hari abasubira ku biyobyabwenge no ku muhanda n’andi mabi bahozemo mbere.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish