Karongi: Abagore bafatanywe udupfunyika 2000 tw’urumogi bavanye muri DRC
Mukamurara Clementine na Uwamahoro Angelique bo mu kagali ka Ruragwe muri Rubengera bafashwe na Police bafite udupfunyika tw’urumogi 2000 bari barahishe muru rw’umwe muri bo.
Gufatwa kwabo kwatewe n’ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano.
Mukamurara we yemeye icyaha avuga ko ari ubwa mbere.
Ati: “Nacuruzaga inkoko n’uko umugabo umwe wo muri Congo twajyaga tuzigura ambwira ko hari business yunguka cyane niko kunzanira udupfunyka tw’urumogi. Namuhaye ibihumbi 60 nteganyaga gukuramo ibihumbi ijana na makumyabiri.”
Yavuze ko agize Imana bakamubabarira atazongera gucuruza ibiyobyabwenge.
Uwamahoro Angelique we ntiyemera icyaha akavuga ko umugabo we umaze umwaka afunze azira gucuruza urumogi ariwe wasize udupfunyika yafatanywe, ko we atari azi ko iwe umugabo we yahasize urumugo rupfunyitse.
Umwe mu bagore bari baje kuri polisi witwa Umumararungu Dative yabwiye Umuseke ko aba bagore bafashwe babasebeje cyane.
Ati: “Buriya iyo uri umubyeyi w’umugore uba ugomba kwiyubaha ugakora ibiha abana bawe urugero rwiza. baradusebeje pe!”
Umuyobozi wa karere ka Karongi Francois Ndayisaba yavuze ko bibabaje cyane kuko ngo mu muco wa Kinyarwanda, nta mugore ukwiye gukora ibintu nka biriya.
Kuri we ngo kuba abafashwe ari ababyeyi, biteye isoni kuko ngo uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo.
Yasabye abaturage kumenya gukora imirimo yemewe n’amategeko aho kwishora mu bintu bikemangwa kandi bishobora kubakururira akaga.
Ingingo ya 594 mu mategeko mpanabyaha ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura,winjiza, cyangwa ugurisha ibiyobyabwenge mu gihugu n’urusobe rw’imiti ikora nkabyo mu buryo bunyuranyije na mategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu Rwf.
Ngoboka Sylvain
UM– USEKE.RW
1 Comment
abo babyeyi basebeje abandi bamama!!
Comments are closed.