Digiqole ad

Abanyamakuru babajije ibibazo byinshi ku iyegura rya Muvunyi

 Abanyamakuru babajije ibibazo byinshi ku iyegura rya Muvunyi

Celoface Barore hagati, ku ruhande rwe Emma Claudine ndetse na Ndayisaba Julius bose ni abayobozi muri RMC barasubiza ibibazo by’abanyamakuru

*Hari abavuga ko ari igitutu Leta yashyize kuri Muvunyi,

*Ubwumvikane buke mu bakomiseri bagize urwego rw’abanyamakuru bigenzura,

*Kwegura kwa Muvunyi ni ugutera intambwe itangazamakuru risubira inyuma,

*Raporo ku buryo itangazamakuru rihagaze, ntiyasohotse, RMC yasabye imbabazi MINALOC,

*RMC yo isanga Muvunyi yeguye ku mpamvu ze bwite kuko ntiyagaragaje icyabimuteye,

*RMC ntizi aho Muvunyi aherereye gusa yizeye ko hari umutekano…

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, imbere y’abanyamakuru benshi bakorera mu Rwanda n’abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga, Cleophas Barore Umuyobozi w’agateganyo w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission) yasobanuye ibyo kwegura kwa Fred Muvunyi wabimenyesheje uru rwego kuri e-mail kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2015.

Celoface Barore hagati, ku ruhande rwe Emma Claudine ndetse na Ndayisaba Julius bose ni abayobozi muri RMC barasubiza ibibazo by'abanyamakuru
Celoface Barore hagati, ku ruhande rwe Emma Claudine ndetse na Ndayisaba Julius bose ni abayobozi muri RMC barasubiza ibibazo by’abanyamakuru

Cleophas Barore wari umuyobozi wungirije muri RMC, yavuze ko Muvunyi yeguye kuwa kabiri abinyujije mu butumwa bwa e-mail. Ubu butumwa bwa Muvunyi ngo nta mpamvu zirimo zigaragaza icyabimuteye, bityo ngo RMC yabifashe nk’impamvu ze bwite.

Barore ati “Ku wa mbere twari kumwe na Muvunyi mu nama, adusezera atubwira ko agiye mu nama ni cyo gihe duherukana, twatunguwe no kubona yandika ubutumwa kuri e-mail avuga ko yeguye ku mirimo ye.”

Abanyamakuru, benshi cyane bari bitabiriye iki kiganiro (press conference) bari bafite ibibazo byinshi, ahanini basobanuza ku mikorananire y’abakomiseri b’uru rwego, ndetse no kumenya amakuru ya Muvunyi ubu n’aho aherereye nyuma y’ibivugwa ko yaba ‘yahunze’.

Cleophas Barore yavuze ko ubu RMC itazi amakuru ya Muvunyi ngo kuko baherukana ku wa mbere, ndetse ngo bizeye ko aho ari hari umutekano kandi barabyifuza.

Yagize ati “Ntidushaka kumuvugira icyatumye agenda kuko na we ntiyakitubwiye. Natwe ntituzi aho ari, yasoje ubutumwa bwe adusaba gutera imbere.”

Barore yahakanye ibyo gucikamo ibice kw’abakomiseri ba RMC avuga nabo babyumvaga mu bantu. Gusa, yabwiye abanyamakuru ko hari hateganyijwe inama (umwiherero w’abakomiseri ba RMC) yo kwiga ku bibazo bihari no kubishakira umuti.

Ubuyobozi bwa RMC bwatangaje ko bwanditse ibaruwa isaba imbabazi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ku mpamvu ziswe ‘izo kwisegura ku itumanaho ritagenze neza’. Izo mbabazi zikaba zarasabwe bitewe n’ubwumvikane buke bwagaragaye mu kwemeza raporo ivuga ku buryo itangazamakuru rihagaze mu Rwanda, n’ubu ikaba itarasohotse.

Abanyamakuru babajije abayobozi bashya ba RMC, niba hari icyo uru rwego rwakoze cyangwa rugiye gukora kugira ngo hamenyekane aho Fred Muvunyi ari.

Barore asubiza agira ati “Ntabwo umuntu yabuze. Ntitwabyinjiramo nka RMC, gusa bimenyekanye ko yaburiwe irengero twabimenyesha izindi nzego.”

Barore Cleophas asobanura uburyo RMC igiye gukomeza gukora nubwo Muvunyi yeguye
Barore Cleophas asobanura uburyo RMC igiye gukomeza gukora nubwo Muvunyi yeguye

Kwegura kwa Muvunyi Fred wari umaze umwaka n’igice ayobora Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, kuje mu gihe yari kuzarangiza manda ye ya mbere mu Kanama 2016.

Bamwe mu banyamakuru batangaje ko Muvunyi yari umuntu ukomeye mu ivugurura ry’itangazamakuru, ndetse kwegura kwe bikaba bije gusubiza inyuma umwuga w’itangazamakuru.

Umunyamakuru Didas Niyifasha umaze mu kazi imyaka 12 ati “Muvunyi, kwegura kwe byatubabaje nk’abanyamakuru ntabwo tubihisha, twaramwitoreye, tumutora tubishaka, kandi urebye mu gihe gito hari byinshi yari amaze kugeraho.

Mu myaka maze mu itangazamakuru, ni ubwa mbere twari tutacyumva ngo abanyamakuru barafunze, ngo bakubiswe n’iyo habaga ikibazo cyakemukaga byihuse. Kuba Fred Muvunyi afata icyemezo nk’umuntu w’umugabo akegura ni uko hari ikibazo.

Jyewe nishimira ibyari bimaze kugerwaho, kwegura kwe kwambabaje.”

Umwe mu bakomiseri ba RMC, Mme Ingabire Marie Immaculee uyobora Transparency International Rwanda, yumvikanye mu bitangazamakuru ashinja Fred Muvunyi kuba yafataga ibyemezo by’urwego atagishije inama.

Gusa Niyifasha asanga RMC itakagize abakomiseri batari abanyamakuru ngo kuko baba badasobanukiwe iby’imwuga n’ibibazo biwurimo.

Niyimfasha ati “Turifuza, ku bwanjye, ko abantu batari abanyamakuru batajya mu ba komiseri b’uru rwego kuko nta handi mu yindi myuga biba ko biyambaza umuntu badasangiye akazi.”

Undi munyamakuru witwa Edmund Kagire, asanga kwegura kwa Fred Muvunyi ari ugutera intambwe ebyiri itangazamakuru risubira inyuma.

Kagire ati “Fred Muvunyi yari inyangamugayo, ingorane yagiye ahura na zo turazizi, ariko biratangaje kubona bamwe mu banyamakuru aribo batangiye kumusebya. Intambwe imwe twari twarateye mu itangazamakuru, duteye ebyiri dusubira inyuma.

Mwabonye abanyamakuru benshi baje, byagaragaye ko bashobora kugira impungenge ku mikorere y’uru rwego mu gihe kiri imbere, ukwegura kwa Fred ndabona kudusubije inyuma. Kuba dutakaje umuyobizi nka we mu buryo budasobanutse ni ikintu kiduhangayikishije.”

Urwego rwa RMC rwari ruyobowe na Fred Muvunyi rwanenze icyemezo cya RURA cyo guhagarika Radio BBC Gahuza ku murongo wa FM mu Rwanda.

Abanyamakuru bari benshi muri iki kiganiro
Abanyamakuru bari benshi muri iki kiganiro

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Uyu mugabo Barore, dore ko ahubwo ahokuba umutangazamakuru yibereye muri kampanye yo guhinduri tegekonshinga arebe neza atavuga ibyatazashobora gusubiramo ejobundi.Abibaza icyeguje Mr Muvunyi nabasaba kureba ibyatangajwe Ntawukuriryayo yeguzwa hanyuma aho kuvuga Ntawukuriryayo musimbuze Muvunyi murasanga nta nahamwe bitana.Ngirinama abanyamakuru, mureke banyirabyo babyikorere mureke kwiteranya na rubanda.

  • Mumenye ko ikishe uburundi ari itangazamakuru ribi jyakuraga abntu imitima bagasala ibyo byamategeko nshinga ntibibareba urwanda nta zahabu tugila nibindi so dukeneye amahoro gusaaaaaa

  • Undi Muvunyi se muzamukura he?.
    Ninde uzashobora guhagarara mu mwanya we adatamitswe ijambo?
    Ubu noneho muyobowe na Barore?!.
    Ibyo kwigenzura no kwisanzura,bijyanye na Muvunyi,hatazagira uwongera kubicisha,mwemere mupfukame mugenzurwe na RURA cg. RGB,kuko ubu RMC,igiye guhinduka igipupe(bya bikinisho by’abana).

    • @Louis, Kimwe na Ibuka ibintu byose leta igomba kubigiraho controle ikabikoresha uko ishaka utabyemeye baramuhilika.Reka ejo ahubwo uzumva bavuzeko Muvunyi yariye amafaranga ya RMC.Uyu Barore ndabona arikuwuhatanira neza cyane.

  • Itekinika ntaho ritaba!Bamwegujehakiri kare tutarajya mu matora yo guhindura itegeko nshinga!Kandi mwibuke ko mutigeze mwandika musaba ko itegeko nshinga rihinduka!Abayobozi b’ibigo mwese mutarasabako itegeko nshinga rihinduka kababayeho!Mwesemuzinduke mwohereza amabaruwa otherwise………..muragenda nka Muvunyi.

  • buriya se kiriya nigiki muzanye cyitwa barore? byarutwa mukagarura cyagisambo murama naho barore we ni mbonabihita byarutwa niyto ingabire ajyaho bikagira inzir nubwo nawe ari mukwaha

    • Muvandimwe, gutukana sicyo gisubizo cy’ibibazo!!
      Barore ni umuntu nkawe, ndatekereza ko nawe uwakwita “ikintu” bitagushimisha, umuntu ni nkundi muvandimwe, urwango ntacyo rwera usibye gucumura gusa.

  • Namukundaga Muvunyi p. Yarazi icyo akora nk umunyamwuga

  • U Rwanda narwo ni ikirunga kizaturika mu minsi mike cyane..

  • Aha!!!Barore se yari gusubiza iki kindi

  • Ohhh

Comments are closed.

en_USEnglish