Karongi: Abanyeshuri barasaba ko urwibutso rwa Gatwaro rwubakwa neza
Abanyeshuri bibumbiye muri AERG-KHI agashami ka Karongi bari kumwe n’abo muri AERG-INATEK basuye urwibutso rwa Gatwaro ariko basaba ko uru rwibutso rwakubakwa neza n’abarushyinguyemo bagashyingurwa mu buryo bukwiye urwibutso.
Imibiri y’abari muri uru rwibutso iracyashyinguye mu gitaka mu buryo bavuga ko budakwiye.
Ubwo basuraga uru rwibutso aba banyeshuri muri za kaminuza yavuze ko basaba Akarere kubaka urwibutso rujyanye n’igihe kandi rugaragaza neza amateka y’ubwicanyi ku batutsi bwakorewe muri stade Gatwaro.
Umwe muri aba banyeshuri ati “Abashyinguye aha ntabwo bahawe agaciro bikwiye kandi urwibutso ntabwo rukwiye kuba rumeze rutya.”
Francois Ndayisaba umuyobozi w’Akarere ka Karongi yatangaje ko uru rwibutso ruri mubyo bagiye kwitaho ndetse bitazatinda kurwubaka.
Asaba uwifuza kwandika ibitabo by’amateka y’i Gatwaro yabikora kuko urwibutso rugiye kubakwa vuba kandi ko ruzaba rujyanye n’igihe gusa ntiyavuze igije imirimo yo kubaka izatangirira.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ni byiza. May God bless you for this initiative.
Comments are closed.