Kuvuga ibyiza Paul Kagame yagejeje ku baturage ntawe bikwiriye gutera isoni
Iyi nkuru ni igitekerezo bwite cy’umunyamakuru ufata amafoto Faustin Nkurunziza
Mu gihe habura imyaka ibiri ngo abanyarwanda bitorere Perezida ukwiriye kuruyobora; abaturage hirya no hino mu turere tw’igihugu bakomeje kugaragaza ko itegeko nshinga ryahindurwa bagahundagaza amajwi kuri Perezida Paul Kagame.
Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “Uwambaye ikirezi ntabwo amenya ko cyera”, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ndetse n’urugamba rwo kubohora igihugu abanyamahanga bakunze kwibaza ubuhanga n’ubunararibonye Perezida Paul Kagame hamwe n’abo bafatanyije kurubohora imbaraga bakoresheje kugirango u Rwanda rube rugeze aho rurangwamo umutekano uhamye ndetse bakagera n’aho bawusagurira amahanga mu kubungabunga amahoro hirya no hino.
Igitera abaturage kwishimira Perezida Paul Kagame
Hashize igihe kitari gitoya, abaturage benshi basaba ko hahindurwa itegeko nshinga bakongera gutora Perezida Kagame bashingiye kubyiza byinshi yabagejejeho bimwe muribyo harimo, umutekano uhagije mu gihugu hose,gahunda ya gira inka, umbwisungane mu kwivuza, guhabwa ijambo bakavuga ikibari kumutima, guca akarengane urenganyijwe akarenganurwa, ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, iterambere kuri bose, bank, cooperative byegerejwe abaturage n’ibindi byinshi bigamije kubakura mu bukene…
Kwiyumvisha uburyo u Rwanda rwakuyeho igihano cy’urupfu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994, benshi mugihe bari bagifite uburakari n’ibikomere bitewe n’imiryango yabo yazize Jenoside, ubwiyunge bwakozwe hakimakazwa “Ndi Umunyarwanda” byatangaje amahanga ndetse n’abanyarwanda benshi bituma barushaho gusenyera umugozi umwe mu kubaka igihugu.
Abaturage bamaze gutanga ibitekerezo byabo mu Nteko ishinga amategeko, baragera kuri miliyoni ebyiri kandi biragaragara ko umubare ukomeje kwiyongera. Mu baturage babisaba hagakwiriye kugaragara n’abacuruzi bakomeye kuko bafite umudendezo wo kuba barara amajoro bajya kurangura imahanga, Business zabo zikagenda neza babikesha igihugu gifite umutekano uhagije.
Mu bememera Imana akenshi usanga iyo hari ushima Imana mu rusengero, usanga bamwe bagira bati “ Ntabwo nterwa isoni no kuvuga ibyiza Yesu yankoreye” nanjye nkibaza nti “ Ni gute umucuruzi ukomeye runaka n’undi mu Nyarwanda wese ukora bikagenda, aterwa isoni zo kuvuga no kurata uwatumye agera kuri uwo mudendezo mu gihe tubona abaturanyi ba Barundi umutekano wabo ugerwa kumashyi”.
Iyo ndebye abasebya igihugu cyababyaye bari imahanga cyangwa imbere mu gihugu ariko ugasanga bafite ibikorwa by’iterambere mu gihugu, nsanga baba bigiza nkana biyibagiza umudendezo utuma ibyo bakora bigenda neza ndetse no kugendera mu modoka zihenze.
Kuki abo twita aba “Boss” badafata iyambere mu gushyigikira igikorwa cyatangijwe n’umuturage wo hasi barusha ubushobozi bwo kuryama heza no koga ibicu bajya Dubai n’ahandi..
Nyuma yo gutembera igihugu cyose cy’u Rwanda nkagera muri buri turere tw’igihugu ndetse n’imirenge itugize mu rwego rw’akazi k’itangazamakuru, naje gusanga u Rwanda ari igihugu cyiza cyo gutemberamo ureba imisozi myiza irukikije, ibyiza nyaburanga bigizwe n’amateka y’umuco waruranze.
Aha byanyeretse ko Umunyarwanda udaha agaciro igihugu cye ndetse akaba atazi ibyiza birugize, bikamenywa n’abanyamahanga barutemberamo ijoro n’amanywa mu mudendezo! nsanga hakenewe ubuvugizi bukomeye guhera kubayobozi b’ibanze ko bajya bakora urugendo shuri rwo kugera byibura muri buri karere akareba ibyiza bitatse igihugu cye, yarangiza agasoreza ku inzibutso za Genocide yakorewe abatutsi byamuha ishusho yo kubaha ikiremwa muntu no kurushaho gukunda igihugu cyamubyaye.
Byanteye kwibaza nti “ Umuntu ushishikarizwa gukunda igihugu cye, azagikunda gute atakizi ?atararenga imbibe z’igihugu ngo arebe uko abandi mu bihugu duturanye babura umutekano! ajye guhaha imahanga bamwambure utwe twose, kandi azi neza ko iwabo ntawamukorera ibyo” igisubizo kuri ibyo n’uko hari abantu bamwe wagirango bageze iyo bajya kubera kudamarara, ubujiji n’ibindi.. ariko barasabwa gukanguka.
Iyo ndebye nsanga hari bamwe mubanyarwanda bashobora kwibagirwa vuba ibyababayeho mu gihe cya Jenoside ndetse n’icyatumye imwe mu miryango iba impunzi mu mahanga imyaka n’imyaka!
Kubwiyo mpamvu ibyagezweho nyuma yo kubohora igihugu bikwiriye gusigasirwa na buri wese hirindwa icyatuma igihugu cyongera gusubira mu icurabundi ndetse n’uwakomeza kurebera ibiyobyambwenge birushaho gukwira kwira hirya no hino mu igihugu n’ihohoterwa rikorerwa abana ba bakobwa .
Mu gusoza ndatanga inama ku ba Nyarwanda, kurushaho gushyigikira ibibanogeye, bakarushaho gutera imbere bagakora cyane. kwima amatwi abatinyuka kongera gusenya igihugu badusubiza mu moko kuko ntakiza kibivamo, gushishikariza abashoboye kwandika bakavuga amakuru y’ukuri y’ibibera iwabo, kuko abandika basebya urwanda bibasaba gushirika ubute no kuba imburamukoro. Nkagira nti “ Ntabuhanga bundi baturusha natwe turashoboye kwandika! twerekane ukuri twifashishije ingero z’ibifatika u Rwanda rumaze kugeraho”.
Kanda HANO urebe amafoto yo hirya no hino mu Rwanda.
4 Comments
ubutah muzAhe umwanya aberekana ibitagenda
Uko ni ukuri pe.niyo mpanvu ba kwiye ku tureka tukavuga ibyiza dukesha umuyobozi wacu HE Paul kagame. Ahubwo nge ngira impungenge ko atazatwemerera kwiyamamaza. Ubwo rero natwe ndunva tuzagana inteko ishinga
Uko ni ukuri pe.niyo mpanvu ba kwiye ku tureka tukavuga ibyiza dukesha umuyobozi wacu HE Paul kagame. Ahubwo nge ngira impungenge ko atazatwemerera kwiyamamaza. Ubwo rero natwe ndunva tuzagana inteko ishinga amategeko ikamudusabira yewe na FPR tuzagezayo ikifuzo cyacu.
ibikorwa birivugira bityo nta mpamvu yo kudahabwa andi mahirwe yo kubona ibirenze aho turi ubu.
Comments are closed.