AERG yashyikirijwe inka 20 yemerewe na Mme Jeannette Kagame
Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG) kuri uyu wa gatanu washyikirijwe inka 20 wagabiwe na Mme Jeannette Kagame ubwo yifatanyaga mu gusoza umwaka wa 2014 n’abana barokotse batagiraga aho baba ubu batuye mu nzu ya One Dollar Campaign. Izi nka bakaba bazishyikirijwe n’umuyobozi wa Imbuto Foundation Radegonde Ndejuru watumwe na Mme Kagame, mu rwuri rwa AERG ruherereye Karangazi muri Nyagatare.
Uretse inka 20 bashyikirijwe, uyu muryango wa AERG wanakiriye inka 61 bagabiwe n’abantu batandukanye barimo umunyemari Gatera Egide, FPR-Inkotanyi, Horizon Express, Inyange Industries, Kigalli Bus Services, Umumararungu Family n’abandi.
Jean de Dieu Mirindi umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu yashimiye Mme Jeannette Kagame n’abandi babagabiye inka.
Ati “By’umwihariko turashimira umubyeyi wacu (Jeannette Kagame) udahwema kutuba hafi, ugira uruhare rukomeye mu kwigisha urubyiruko kwirinda SIDA, gufasha urubyiruko rw’abakobwa kwigirira ikizere n’ibindi.”
Mirindi yavuze ko AERG mu rwego rwo kubeshaho abanyamuryango bayo bagifite ibibazo by’ubushobozi bucye mu mpera z’umwaka ushize yakoze ‘Business Plan’ y’imyaka itanu ya Miliyari imwe y’amanyarwanda ubu bakaba bamaze kwibonera ubwabo 10%.
Mirindi yavuze ko uru rwuri rw’i Karangazi bahawe na Perezida Paul Kagame ngo barufitiye gahunda ndende zirimo no kuhagira ikigo cy’ubushakashatsi cyazajya gifasha abahinzi n’aborozi muri ako gace.
Abagize AERG bavuga ko inka borojwe zitazabagirira akamaro bonyine kuko bateganya koroza imiryango irenga ibihumbi 20 mu gihe kiri imbere uko inka bagabiwe zizagenda zibyara.
Urwuri rwa AERG i Karangazi rurimo inka 151, uru rwuri bakaba banarukoreramo imirimo y’ubuhinzi byose bigamike kubyara inyungu.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
13 Comments
Ni nkeya abazigaba ni benshi…, muzongere !!!
Jeannette Kagame ni umubyeyi mwiza kuba yarazirikanye aba bana bacitse ku icumu batishoboye akabagabira. aerg rero izi nka zikomeze ziyibere intwaro itsinda ubukene maze bimakaze ya gahunda duhora dutozwa na H.E Paul Kagame yo kwigira
Kukiburigihe iwacu inzego zivanga mubitazireba? mwambira nkuyu musilikari icyamara ahanangaha? ahagarariye nde?
Yego wa mana we, umusilikare se agutwaye iki? Niwe se utagomba kugera aho abandi bari?
Turebeye mu bihugu byateyimbere abasilikari baba bafite inshingano zabo ntabwo ubabona ahantu hose habereyibirori nkuko iwacu bimeze muri make byerekana ko turi mugihugu gitegekwa nabasilikari kandi bavugako dutegekwa gisivili.
Yaje kwishimira gutangwa kwinka.wenda nawe ni umunyamuryango wa aerg none byamubuza kuzamo ngo kuko ari umjsirikare.u rda ni y rda n ibindi bihugu ni ibindi sinumva impamvu buri fihe hagomba guhoraho comparaison y u rda n ibindi buhugu cyane cyane ko umusirikare ntakibi yakoze muri uwo muhango
Sekamana na Kabukondo babishoboye bahita bafata umupanga. Amaraso yarabasajije ariko musubize amerwe mu isaho ntawe muzica kuko turahari.
@ Kabukondo: Ahagarariye inzego zishinzwe umutekano wa ndashima we. Nudashobora kwihanganira kubona umuntu cyangwa umusirikare nkawe uzimanike.
nanjye ndashima uyu mubyeyi THE FIRST LADY OF OUR COUNTRY RWANDA uduhaye amata. Zirakamwa. Imana imwongerere.
aliko sha wowe wiyise Kabukondo wavuye murayo urimo? none se sha kabukondo, abasilikare s’abantu kugezaho wandika ibyo ku mbuga isomwa n’imbaga y’abantu?
JEANNETTE KAGAME NI UMUBYEYI MWIZA CYANE UBEREYE U RWANDA ADUHAYE AMATA. IMANA IMUHE UMUGISHA
Ariko disi hari abanyarwanda bataye umutwe!! umusirikare abantu baje mu karere ashinzwemo umutekano none ngo arahakora iki?? ese ibi wabisomye wa njiji we “uyu muryango wa AERG wanakiriye inka 61 bagabiwe n’abantu batandukanye barimo umunyemari Gatera Egide, FPR-Inkotanyi, Horizon Express, Inyange Industries, Kigalli Bus Services, Umumararungu Family n’abandi.” nta FPR-inkotanyi ubona mu batanze inka?? umutima wuzuye urwango n’ubugome gusa!! muzumirwa
Ni byiza cyanee, Congratulation and Thank you so much First lady ! ariko nabwira nabo muri AERG ngo mujye munatekereza no kuri ba Nyogosenge ,ba so wanyu na ba Nyogokuru bari kuborera mu byaro iyo ngiyo aho Incike itagira uyitaho cg uyiba hafi cg akaba yanaburara, abandi bamwe barahohoterwa ,bararenganywa ntibabone ababunganira mu mategeko kandi muyiga n’ibindi nkibyo muzi ! Ntimuheranwe nama Discours meza ahubwo mushyire mu bikorwa murwanira ishyaka kandi mufasha abo bene wanyu barabakeneye,ni mwebwe mugomba gutera iyambere kurusha n’abandi bose, kandi kubafasha uba ufashije igihugu na Leta mu gukemura ibibazo by’Abanyarwanda.
Comments are closed.