Digiqole ad

Karongi: Batangiye kwitegura ukwezi kw’indangagaciro

 Karongi: Batangiye kwitegura ukwezi kw’indangagaciro

i Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda

Mu nama yabaye kuri uyu wa gatanu i Karongi igahuza inzego z’abayobozi n’iz’abikorera banyuze mu ngando, Alphonse Bukusi intumwa ya Komisiyo y’Itorero ry’igihugu yababwiye ko aha i Karongi ari ho hazatangirizwa ukwezi kwahariwe kuzirikana ku ndangagaciro z’ubunyarwanda kuzatangira tariki 18 Gicurasi kugeza kuwa 26 Gucirasi 2015.

i Karongi mu burengerazuba bw'u Rwanda
i Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda

Uku kwezi ngo kugamije kongera kwibutsa abanyarwanda bose ibiranga indangagaciro zabo, indangagaciro ngo zigiye kujya zitangira gutozwa umana kuva akiri muto.

Bukusi yavuze ko ikigamijwe cyane ari uko buri munyarwanda yiyumvamo urukundo rukomeye n’isano afitanye n’igihugu cye, ibi byombi ngo bigirwa n’uwifitemo indangagaciro nyazo z’abanyarwanda.

Ati “Turifuza inzira ihuza abanyarwanda biciye mu itorero. Ubu umwana agiye kujya atorezwa ku mudugudu narangiza ajye mu rugerero kugira ngo akurane indagagaciro z’ubunyarwanda, abayobozi namwe turabatoza kugirango muyobore abanyarwanda mu buryo bukwiye.”

Abantu baatndukanye barimo abacuruzi bitwa Intore z’Imbaturabukungu za Karongi baheruka mu ngando zabagenewe bagiye batanga ubuhamya bw’uko byinshi birebana n’uburere mboneragihugu no kugikunda koko babibonye ari bakuru mu ngando baherutsemo.

Athanase  Munyakazi uvuye mu itorero ryateguriwe abacuruzi ati “Ntarajya mu itorero nta  gahunda n’imwe ya Leta nari nzi, mu byo nahavanye harimo n’umutima wo gukunda igihugu n’indangagaciro zikwiriye nanjye nzasigira abanjye.”

Col Rutikanga uyobora ingabo mu turere twa  Karongi, Ngororero na Rutsiro yavuze ko abaturage bakwiye kwirinda ababoshya babangisha Leta n’igihugu cyabo.

Ati “Nk’ubu mu ijoro ryakeye mu murenge wa Rebero (Ngororero) hari abaturage bataye ibindera mu musarane. Ibyo bisaba ko abaturage bacu batozwa indangagaciro no gukunda igihugu nta yindi nzira rero usibye kubanyuzamu itorero.”

Francois Ndayisaba umuyobozi w’Akarere ka Karongi yavuze ko nyuma y’Itorero nabwo abavuyeyo bagomba gukurikiranwa bageze hanze kugira ngo ibyo bize bitange umusaruro no mu buzima busanzwe.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW 

en_USEnglish