Ruhango: Afunzwe azira kwiba miliyoni 2 akoresheje ikoranabuhanga
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yafatiye mu cyuho Uwimana Chemsa amaze kwiba umukozi wa SASCO y’umurenge wa Bweramana miriyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, Chief Supt. of Police (CSP), Hubert Gashagaza yavuze ko Uwimana uri mu kigero cy’imyaka 24, ukomoka mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali, yafashwe ku itariki 4 Gicurasi, uyu mwaka, akimara gukora iki cyaha.
CSP Gashagaza yasobanuye ko Uwimana yinjiye muri iriya SACCO ahagana saa kumi z’umugoroba abwira uwo mukozi wayo yibye, unasanzwe atanga serivisi za Mobile Money, ko ashaka koherereza abantu babiri 30,000 Rwf, akaba yaragombaga koherereza umwe ibihunbi 20 naho undi akamwoherereza ibihumbi 10.
CSP Gashagaza yavuze ko Uwimana yabwiye uwo mukozi w’iyo SACCO ko amushyirira ayo mafaranga kuri konti ye ya Moblie Money, bityo abashe kuyoherereza abo bantu babiri yavugaga.
CSP Gashagaza asobanura ko uwo mukozi wa SACCO, akoresheje terefone yari irimo umurongo wa terefone yakoreshaga mu gutanga serivisi za Mobile Money, yabanje kubikira Uwimana kuri konti ye ya Mobile Money ibihumbi 20,000, ariko uburyo bukoreshwa mu kuyohereza buranga inshuro ebyiri.
Ati:” Ubwo uwo mukozi wa SACCO yageragezaga kubikira Uwimana ibyo bihumbi 20 ariko bikanga inshuro ebyiri, Uwimana we yarebaga umubare w’ibanga yakoreshaga mu kubikora.”
CSP Gashagaza yavuze ko nyuma yo kuwumenya, Uwimana yasabye noneho uwo mukozi wa SACCO ko yayashyira kuri konti ye bwite ya Mobile Money, ni ukuvuga nomero ya terefone itari iyo isanzwe akoresha mu gutanga serivisi za Mobile Money, noneho akaba ari we (uwo mukozi wa SACCO) uyoherereza uwo Uwimana yashakaga kuyoherereza.
CSP Gashagaza ati: “Ubwo uwo mukozi wa SACCO yari ahugiye mu kureba uko yamufasha akoresheje konti ye bwite nk’uko yari abimusabye, Uwimana we yahise afata iriya terefone uwo mukozi wa SACCO yakoreshaga by’umwihariko mu gutanga serivisi za Mobile Money, ahita yoherereza umuntu miriyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kuko yari yamenye umubare w’ibanga uwo mukozi w’iyo SACCO akoresha mu kubikora.”
Uwo mukozi wa SACCO yahise agira amakenga maze amwaka iyo terefone ariko asanga amaze kumwiba no koherereza umuntu miriyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.Yahise amenyesha Polisi mu maguru mashya, ihita iza ifatira Uwimana mu cyuho.”
CSP Gashagaza yavuze ko ku bufatanye n’ikigo cy’itumanaho cya MTN-Rwanda gitanga izi serivisi za Mobile Money, hahagaritswe ibikuzwa rya miriyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda muri ebyiri zari zohererejwe umuntu ugishakishwa. Ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda muri izo miriyoni ebyiri Uwimana yoherereje uwo muntu nibyo yari amaze kubikuza.
CSP Gashagaza yagize ati:” Bene abo bajura barahari. Umubare w’ibanga ni ibanga nyine nk’uko bivugitse.Ugomba kumenywa gusa na nyirawo kuko iyo bene abo bajura bawumenye biraborohera kwiba nyirawo.”
Yashimiye uwo mukozi w’iyo SACCO kuba yarihutiye kumenyesha Polisi akimara kwibwa, kuko byanatumye Uwimana afatirwa mu cyuho.
Nk’uko byatangajwe na CSP Gashagaza yavuze ko Uwimana afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabagari mu gihe iperereza rikomeje kugirango hafatwe abagize uruhare muri iki cyaha.
Yakanguriye abaturage kudaha icyuho abajura, harimo kutarangara kandi bakajya bihutira kumenyesha vuba Polisi n’izindi nzego zibishinzwe mu gihe habaye ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Ingingo ya 307 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese utwara ibintu byabitswe cyangwa byoherejwe muri za mudasobwa cyangwa ibindi byuma bishobora gukora nkazo, atari we byari bigenewe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).
2 Comments
baratuzengereje sha nge agahinda mwanteye muzakabazwe n’iyo mu I juru
Amasociete nayo acunge abakozi bayo kuko baba bafitanye ubwumvikane n’abajuru nigute yakoherereza uwambere bikemera yajya kwoherereza uwakabiri bikanga deux fois ? nyuma umujura akohereza 2millions bigakunda ?bivuze ko hari umukozi wa mtn uba acungira hafi akabizambya uko ashatse ! ndumva bakurikirana neza
Comments are closed.