Kenya: Umukecuru w’imyaka 100 yari muri gereza kubera isambu
Ku myaka 100 Margaret Ngima yajyanywe muri gereza y’abagore ya Embu kubera ko atashoboye kwishyura amande y’ibihumbi 100 by’abashiringi ya Kenya. Nyuma yaje gufungurwa kubera ubusabe bwa benshi bavugaga ko bikabije
Abaye umuntu wa mbere ukuze kurusha abandi muri Kenya ujyanywe mu nzu y’imbohe. Muri gereza aho ari ubu ngo yirirwa arira gusa.
Marigarita uyu yavuze ko bimubabaje cyane kuko mu myaka 100 yose atari yakigeze afungwaho.
Umwe mu bo bafunganye yabwiye Citizen yatangaje iyi nkuru ati “Ahora yiyicariye wenyine arira cyangwa atekereza cyane ku buzima bwe.”
Uyu mukecuru yakatiwe gufungwa amezi atatu tariki 10 Werurwe 2015 hamwe n’abahungu be Peter Njue w’imyaka 72 na Angelo Gichovi w’imyaka 52.
Urukiko ruvuga ko uyu mukecuru n’abahungu be birengagije itegeko ry’Urukiko ribasaba gutanga igice ku isambu uwitwa Justa Wawira yabasabaga nk’umwe mu baragwa b’uyu muryango.
Se w’uyu Wawira ngo yasize isambu ndetse ngo asiga ategetse ko bazahaho uyu Justa Wawira ariko uriya nyogokuru n’abahungu be babyima amatwi none barabizize.
Guverineri w’agace ka Embu yari yemeye kwishyura amande ya 100 000Ksh yasabwaga ngo adafungwa, kugira ngo uyu mukecuru ntarangirize iminsi y’ubuzima bwe mu gihome.
Bariya bahungu be ariko bo buri umwe yakatiwe gufungwa amezi atandatu ndetse bo nta mahirwe yo gutanga ingwate bashyiriweho ngo babe barekurwa.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Abanyabyaha baba bakwiye ibihano ntakundi nyine
Ni agahomamunwa!!! Iyo yibera umunyarwandakzi ntibyari kugera hariya kuko umuco nyarwanda utatuma dutinyuka gukora ariya mahano!! Baca umugani mu kinyarwanda ngo uriye umusaza aruka imvi!!
NSHUTI, Nta mahano arimo. Ariko umuntu winangira kubahiriza imyanzuro y’urukiko wamugira ute? ubutabera se bwemera ko abakuze bo mu Rwanda barenganya abato. ahubwo biriya ni ugusaza nabi wanduranya.
NIMWIVUGIRE,ABACU BO NTIBENDA KUBUGWAMO I RWANDA
NTIBANZ
E KUBABABARIRA!!NTIBABUSAZ
IYEMO SE,ABIRIRWA BATERURWA
BAJYANWA KOTA AKAZUBA SE MURI ZA GEREZA Z’U RWANDA
BATANIYE HE N’UWO???
Comments are closed.