Digiqole ad

Kirehe: Umugore yishwe atemaguwe mu buryo buteye ubwoba

Mu Kagari ka Akagese, Umurenge wa Nasho mu karere ka Kirehe Iburasirazuba kuri uyu wa gatanu abaturage bahasanze umugore witwa Helena Ayinkamiye uri mukigero cy’imyaka 33  yishwe atemaguwe umutwe mu gashyamba kari hafi y’umuhanda, bivugwa ko yari azindukiye mu rugendo ava i Nasho yerekeza mu karere ka Kayonza. Ukekwa kugeza ubu ni umugabo we.

Uwishwe yatemaguwe mu buryo bukomeye igice cyo hejuru (cyahishwe) kugeza apfuye
Uwishwe yatemaguwe mu buryo bukomeye igice cyo hejuru (cyahishwe) kugeza apfuye

Uyu mugore wishwe ngo yari amaze iminsi itanu yarahukaniye ku babyeyi be i Nasho, umugabo we byamenyekanye ngo yari araye amuhamagaye amubwira ko umwana wabo yahiye yaza akamujyana kwa muganga.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 13 Werurwe uyu mubyeyi ngo yizinduye ahagana saa kumi n’imwe agiye gutabara uwo mwana we maze ngo ageze ku gashyamba ahantu hadatuwe atangirwa n’abataramenyekana baramutemagura kugeza ashizemo umwuka.

Bamwe mubaturage batuye i Nasho batangarije Umuseke ko uyu mudamu yishwe urupfu rubi rw’agashinyaguro ngo ukurikije ukuntu basanze yatemaguwe.

Amashusho ateye agahinda yagaragaje ko aba bagizi ba nabi bamutemaguye umutwe bakawujanjagura.

William Niyonshuti utuye hafi aha ati “Biteye ubwoba, ntabwo nari nzi ko ubwicanyi nk’ubu bukiri mu gihugu. Bamutemaguye mumaso, ijosi riranagana, nibwo bwambere nabona ibintu nkibi”.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nasho buvuga ko mu rugo rw’uyu muryango hari amakimbirane.

Elyse Sindikubwabo umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Nasho wasigariye kumirimo umuyobozi w’Umurenge , avuga ko uyu wishwe ubusanzwe atuye mu karere ka Kayonza gahana imbibi n’Umurenge wa Nasho wo muri Kirehe, gusa akaba avuka muri uyu murenge wa Nasho.

Mu gitondo abaturage bategereje ko uyu watemwe ahavanwa bari mu gahinda
Mu gitondo abaturage bategereje imbangukiragutabara ngo watemwe ahavanwa bari mu gahinda

Sindikubwabo avuga ko ibi bintu bikabije ngo nin’ubwa mbere muri uyu murenge hiciwe umuntu gutya.

Uyu muyobozi avuga ko ubusanzwe umutekano wari mwiza ngo kuko n’amarondo barayarara ku buryo ntacyo abagendaga bajyaga bikanga.

Sindikubwabo yavuze ko hacyekwa umugabo w’uyu Nyakwigendera witwa Munyaneza Edimond.

Ati “Bitewe nuko bari basanzwe bagirana amakimbirane hakaba hari n’ikindi gihe yashatse kumwicisha ariko bikanga, ntawabura kumucyeka no kuri iyi nshuro.  Kandi n’abaturage ugendeye ku makuru batanga ntacyatuma tutamucyeka”.

Uyu mugabo Munyaneza ngo mu minsi ishize yari yaharitse umugore we nyuma uwo mugore wa kabiri aza kugenda.

Ubuyobozi bw’Umurenge bukaba kandi ngo bwarigeze guhamagaza abantu bari bacyetsweho kugurirwa ngo bice uyu nyakwigendera ariko habura ibimenyetso, kuri iyi nshuro abaturanyi bakaba bavuga ko atarusimbutse.

Helena Ayinkamiye asize abana bane.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Please, amashusho nk’aya si Meza!

  • erega Shitani sha iri ku murimo.ibi biteye agahinda rwose. urwo rugabo narwo rwagakwiye gupfa.ibintu nkibi nibyo byagakwiye gutuma basubizaho igihano cy’urupfu.Epuis, nubwo duseka abazungu ngo baritsamura bagakora divorce, ibi bibe isomo, kuko si ubwa mbere si ubwa kabiri tubona abashakanye bicana mu Rwanda.niba byagenze, niba divorcer birangire.birababaje.RIP mama

  • Erega ibi bintu byo kwica abantu, ejo nkumva ngo bireze bemera icyaha, ejo bundi ngo bagarutse i Musozi bizarikora! U Rwanda rwuzuyemo inkoramaraso gusa Rurema atugirire ibambe.

  • baribicase ahubwo leta koyorora inkozizibibi nkuyuwakoze ayamahano yafatwa ngonukumufunga burundu??!! burundu imaze iki bagiye bakuraho umwanda

  • Ibi birakabije, kandi birababaje cyane, ababigizemo uruhare ni bakurikiranwe kugirango ubutabera babagenera igihano gikwiye nubwo cyoroheje (gufungwa burundu), nta kundi, ni ukwihangana ku bana be, ndetse n’abavandimwe be.

  • Kadage ibyo uvuze ufite ishingiro

    Bakureho igihano cy’urupfu sauf ku woshe umuntu we yicwe nabi amanitswe ku karubanda nibyo bizaca urugomo nkuru.

  • Ahaaaaaa !!!!!!!!!

  • Leta yari ikwiriye gushyiraho igihano kihariye kubakoze kandi bagahamwa n’icyaha kindengakamere nko kwica urubozo nkuku. Ikimaze kugaragara nuko igihano cyo gufungwa burundu ntacyo kibwiye abantu. urajya kumva ukumva umuntu arakubwiye ati; Nakwica ugapfa ukavaho maze ngafungwa. ati :Nzabaho, nzagaburirwa, nzambikwa imyenda, nzavuzwa ariko wowe uzaba wapfuye. Ubundi ibihano bishyigwaho kugirango uwakoze icyaha yumve ko yakosheje ariko kandi bikumira ikorwa ry’ibyaha kuko igiye gukora icyaha runaka ihita itekereza igihano yahabwa bityo akaba yakwifata akirinda icyo cyaha mu rwego rwo kwirinda igihano cyakurikira. None niba abantu baraciye amazi ( gusuzugura) igihano cyo gufungwa burundu kuki Leta itashyiraho ikindi gihano gikomeye k’ubantu bakoze ibyaha bikomeye nko kwica wabigambiriye. Njye mbona bikwiye gutekerezwaho kabisa.

  • Baca umugani ngo:”umweera uturutse i bukuru bucya wakwiye hose”.Kwica abantu muri ikigihugu byaginduwe umukino,bwacya ukumva ngo barakora za enketi zurwiyererutso!!

  • Mbona abanyarwanda harimo benshi bakeneye soutient psychologiques, kuko benshi bafite ibibazo bikomeye bitewe nibyo banyuzemo mu ntambara

  • Denise ibyo uvuze nibyo Bikenewe en tt cas …,nkubu koko ibi Leta yahannye yihanukiriye ababikoze koko.

  • Abashakanye batakibashije kubana bifuza gatanya kuki ikiko zitayibaha ? bababarindiriye ko bicana? ibyombivugiye kuberako nzi abobayimye nubu hashize imyaka3 umugore yarahukanye abana babyaranye nye murumva namwe uko babayeho. umwe mubashakanye ashaka gatanya mugenziwe yijijisha ngo ntayishaka ;uyishaka bagomba kuyimuha.ubundi urukiko rugakora ubushishozi mukurengera abana babyaranye . byongeye kubera ibyigomeke bimaze kuba byishi igihano cyurupfu gikwiye gusubiraho rwose uwishe umuntu yabigambiriye agashyirwa kukarubanda .bikabera urugero n’uwabitekerezaga wese .gufungwa burundu ntacyo bikibabwiye .

  • Birababaje!mae iminsi nsoma inkuru,ahantu henshi hiciwe abantu mu Rwanda

    Leta y’u Rwanda nirebe icyo gukora,Leta ni abaturage batuye u RWANDA.

    Kandi barebe ibihano bikakaye kubantu bari kwica ,bibere abandi isomo.
    aho ubundi birarenze.

  • nyakwigendera imana imuhe iruhuko ridashira

  • Birababaje cyane ariko se uwo murenge bagitemana nahantu igihugu kigeze nta nzego zumutekano zibayo ?

  • murarwna no guhindura itegeko nshinga aho kurwana n’andi mategeko azanira umutekano abaturage AHAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA

  • AYO MATEGEKO SE,NTIYASHYIZWEHO N’ABANYARWANDA?KUKI YO ATAHINDUKA,KUKI lETA IKOMEJE GUSHYIGIKIRA UBWICANYI NK’AHO IFITEMO URUHARE???AHO EJO NTIBYAZATUMA N’IZINDI GAHUNDA NZIZA TWARI DUFITE ZIHINDURA ISURA………

  • Leta ikwiye gushyiraho izindi ngamba izinkoramaraso zariraye kubera ko igihano cyurupfu cya vuyeho?

  • IBI NIBIKI KOKO BYADUTSE MUBANYARWANDA UMUTEKANO W’ABABANAGA NYUMA BAGATANDUKANA NI WUBAHIRIZWE PEEEEEEEEEEEEEEE

  • ku rwanjye ruhande mbona inzego z,ibanze zikwiye kujya zitanga amakuru kuri police y,abantu bose bafite ijambo mu kanwa kabo ryitwa”NZAKWICA” bibaho bagakora ibyo bita kunga nyamara ubugome ntaho buba bugiye, leta nayo hejuru bashyireho igihano cya bene abo, kuko ubona ko police itabara ariko uwishwe yarangije.

Comments are closed.

en_USEnglish