Umunyapoliti yambaye ubusa yiyamamariza kuyobora ‘Akarere’
Umugore w’umunyapolitiki muri Espagne yafashe umwanzuro wo kwambara ubusa ku byapa bimwamamaza agira ngo agerageze kwibonera amajwi.
Uyu mugore witwa Yolanda Couceiro Morin ariyamamariza kuba Mayor w’ahitwa Portugalete muri Bilbao.
Morin wari umaze iminsi ‘campaign’ ye ibura abantu yafashe umwanzuro kwambara ubusa ku byapa bimwamamaza kugira ngo yongere abashobora kumumenya nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru 20 Minutos
Ku cyapa, Morin ahisha gusa imyanya ye y’ibanga akoresheje amagambo avuga ngo “Abandi banyapolitiki batwambitse ubusa”.
Uyu mugore ni umurwanashyaka w’ishyaka rya Freedom party rivuga ko rije gukora politiki ikosora izindi zakozwe muri Espagne.
Morin ngo yizeye ko ibi byapa bye yambaye ubusa bizakurura abantu benshi kubireba ndetse bigatuma ishyaka rye rizamura abayoboke.
Mu bagize ishyaka rye, niwe wenyine uri kwiyamamariza kuyora ako gace ka Portugalete gatuwe n’abantu babarirwa mu 47 000.
Muri iki gihugu niwe munyapolitiki wa mbere wiyamamaje muri ubu buryo bwo kuvanamo imyanda ngo ashake amajwi.
UM– USEKE.RW
22 Comments
Ishyano riragwira koko !
Erega d`Amour wimurenganya. burya i Mahanga si ahantu
iri ni ibara koko
Women are …….
Ntibizabatangaze nihagira ubyadukana iwacu avuga ko aharanira demokarasi nibamubuza abamenyereye kudutegeka bahaguruke ngo igihugu kirarwanya ubwisanzure! Sinabonye ku nkuru zivuga ukuntu mu gihugu iki n’iki abagize inteko barwanye, hanyuma abanyarwanda bamwe bakabushyigikira ngo “ntimureba demokarasi ahubwo!” Kuko intumwa za rubanda zarwanye ! Munyumvire namwe!
Mbega ishyano!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!?????????????????????
Nibe nawe ni ukwiyama.aza nubwo ntabishyigikiye. None se abanyarwandakazi birirwa banitse ibitsina byabo muri selena habaye ibirori byo murabyemera. Ngo imahanga si ahantu banza urebe n’iwanyu si shyashya
None se ari uriya mu nya espanye na amandine muri selena bataniye he?ngo ni igisonga cya miss cbe!jyewe ubu narumiwe
Harya ngo ABAGORE NABAGABO BARANGANA, NUBWENGE BURANGANA????
ubwenge baturusha n’ubushitani naho kungana byo ni 0%. birababaje ariko.
Barabizi se sha! Wavuga ukuri kwabo ngo ni ukubibasira ,Kandi ariko baremwe .
Lol, hari n’ ababubarusha ahubwo. Erega namwe mufitemo abo zasose. None se usara yambara ubusa n’ usara arwana cga andi mafuti bose si abarwayi kimwe. Ariko si cyaaane, si cyane rwose.
Isi irashaje ! Yewe none se ko ibikorwa by’umuntu aribyo bimuvugira none uyu we azavugirwa n’ubusa bwe?
Yemwe bategarugori bari b’u Rwanda muve hasi twamagane aba banyapolitiki b’abazungu bamaze gupfa mu bwenge , kuko ejo uzasanga byakwiriye hose ngp baraharanira uburenganzira bwabo. Aka ni akumiro!
Mwakwihereyeho maaa !!! Mukareka abo bazungu ko babarusha n’ubwenge ejo namwe muraba mubyadukanye ngo ni iterambere ry’umugore n’uburenganzira bwanyu .
Yaweeeee
Ubuyobozi burakundwa koko. Kugza aho yiyambika ubusa ngo bakunde bamwumve cange bamugirire ikigongwe? Bareba ibikorwa ntibareba ubgoryi nk’ubu ahubwo noneho yabyishe byose. yakagombye gukoresha propaganda yindi iboneye irimo ubwenge ariko ubu nabamuhaga ka estimation gake byose yabyishe.
yewe nimwicekerre isi yaratewe none se buriya koko ni amajjwi ashaka cg !!!!!
abantu ntibacyumva amagamba bareba ibikorwa ariko ibyawe bizatuma abantu bahumiriza.
Ubu se kandi mû nzira zo kwiyamamaza ziteganijwe iyi ni nk’iya langage?Ngayo amahanga ahanda.Ubu nrihabuze abumva batanzwe!Ese agira umugabo?
Nimwicecekere musenge gusa kuko ducunze nabi ejo twabibona hano ngo ni iterambere .Imana ibirinde abanyarwanda.
Wamuzungukazi we uwakumpa nkagucumita mo iyi rwogamabondo ncigatiye ubundi nkagukorera agacabari iyo nda y’amavangingo wikoreye igakama.
Mbiswa niyendere Mariya undi ruhande.
Comments are closed.