APR FC yiteguye neza Al Ahly – Kalisa
APR FC imaze iminsi mu mwiherero ukomeye wo kwitegura ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya misiri bazahangana mu mukino w’amakipe yabaye aya mbere iwayo umukino uteganijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2014.
Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR FC, Adolphe Kalisa yabwiye itangazamakuru ko abakinnyi ba APR FC biteguye neza ikipe ya Al Ahly.
Kalisa ati “Ubu ikipe iri mu mwiherero iri kwitegura neza kandi turizera ko ikipe yacu ishobora gusezerera ikipe ya Al Ahly ”.
Vincent Mashami utoza ikipe y’ingabo z’igihugu nyuma y’umukino basezereyemo ikipe ya Liga Muculmana yo muri Mozambique yabwiye itangazamakuru ko biteguye kandi bafite n’ubushobozi bwo gusezerera Al Ahly.
Mashami ati “Turasabwa gukora cyane, Al hily ntabwo yavuye mu ijuru kuko natwe dufite ubushobozi bwo kuba twayisezerera.”
APR FC igiye gukina n’ikipe ya Al Ahly , muri shampiyona y’ u Rwanda imaze imikino ibiri idatsinda. Ubuheruka yanganyije na AS Kigali 0-0 ndetse inganya n’ikipe ya Police FC 2-2.
Umunya Espagne Juan Carlos Garrido utoza wa Al Ahly, watoje amakipe akomeye nka Villarreal na Real Betis akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri uyu wa 12 Werurwe yavuze ko yubaha APR FC kuko yabonye ko ikomeye.
Garrido ati “Twubaha cyane ikipe ya APR FC kuko ikomeye gusa natwe tuzayiha akazi”
Iyi kipe ya Al Ahly yagizwe iyi kinyejana ku mugabane w’Afrika mu mwaka wa 2000 niyo yegukanye ibi ibikombe inshuro nyinshi muri Afurika, yazanye I Kigali abakinnyi 22 hamwe n’abayobozi 17, ubu icumbikiwe kuri hotel Umubano ku Kacyiru.
Urutonde rw’abakinnyi bagize ikipe ya Al Ahly : Sherife Ekramy Ahmed Ahmed,Sherif Hazem Fahmy Mohamed,WalidSoliman Said Ebeid,Mohamed Naguib Elgharib Nasser,Ahmed Adel Abdel Monem Ali,Hussein Sayed Hussein Ali, Mossad Awad Salama, Mahmoud Ahmed Ibrahim Hassan, Peter Ebimobowei Thankgod,Saadeldin Samir Saad Ali,Ahmed Salahdin Said, Emad Mohamed Abdelnaby Mohamed, Sabry Elsayed Mayhoub, Hossam Elsayed Elmetwaly Ghaly,Basem Ali Mahmoud,Moamen Zakaria Abbas,Ramadhan Sobhi Ramadhan Ahmed, Hossam Mohamed Ashour Sanad, Abdalla Mahmoud Said, Ahmed abdelzaher Darwish, Mohamed Hany Gamal na Mohamed ahmed Said Youssef.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ariko ubu ikipe ikomeye ni Zamalek izahura na Rayon Sports, kuko niyo ya mbere, ifite amanota 45, Al Ahly ni iya gatatu, ifite amanota 36. Zamalek iyirusha amanota ikenda yose. Birumvikana ko muri iki gihe Al Ahly idahagaze neza nka Zamalek.
Ubwo Aba rayon muratangiye gushaka impamvu,nonese niba idakomeye kuki irimo gukina African champions league naho zamalek igakina confederations cup?
Dushyigikiye amakipe yacu kandi yose turayifuriza instinzi kandi tubwire abana bacu ko abakinyi bagiye gukina bafite amaguru abili kandi namwe niyo mufite.
NB,Kagame Paul wacu yagize ati: abo muvuga bava amaraso nkanjye bafite umubili nkanjye!
.
Courage bana bacu
Comments are closed.