Amasezerano y’amahoro hagati ya Kiir na Machar yanze nanone
Nyuma y’umwaka mu ntambara hagati y’uruhande rwa Leta ya Salva Kiir na Riek Machar abahuza mu biganiro batangaje kuri uyu wa gatanu ko ibiganiro byo kubahuza byongeye kunanirana kuko baherutse guterana amagambo bikomeye mu biganiro.
Hailemariam Desalegn Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yatangaje ko Pereziza wa Sudani y’Epfo Salva Kiir n’uyoboye abamurwanya Riek Machar bananiwe kubahiriza umunsi ntarengwa wo kuwa kane bari bahawe wo kumvikana ku masezerano y’amahoro nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Nation.
Ati “N’ibiganiro birenzeho byo kuri uyu wa gatanu byarangiye bashwanye. Ntabwo byumvikana.”
Hailemariam yavuze ko bibabaje ko ubwumvikane bucye bushingiye ku moko hagati ya Kiir na Machar bukomeje guteza ubwicanyi, gufata ku ngufu, kuvana abantu mu byaho no guteza icyorezo cy’inzara mu gihugu.
Kuva mu Ukuboza 2013 ubwo Salva Kiir yirukanaga uwari visi Perezida we Riek Machar amushinja gushaka gukora coup d’etat, ubwicanyi bwatangiye mu gihugu hagati y’amoko y’aba’Dinka’ n’aba Nuer.
Abantu ibihumbi n’ibihumbi bamaze kugwa mu bwicanyi n’imirwano ndetse abagera kuri miliyoni ebyiri bavuye mu byabo
UN ngo izabahana
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko uri kwifuza ko amahoro agaruka muri iki gihugu cyabonye ubwigenge mu 2011, uvuga ko ushaka gufatira ibihano abantu ku giti cyabo bavugwa mu gutuma amasezerano y’amahoro atagerwaho, abatambamira ubufasha bugenewe abababaye, abinjiza abana mu gisirikare ndetse n’abagaba ibitero ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri kiriya gihugu.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yavuze ko bazongera kugerageza guhuza impande zombi ariko asaba ko habaho ibihano ku babangamira umugambi w’amahoro ndetse na Ambargo ku kubona intwaro.
Amakuru yemeza ko ibiganiro byo guhuza abashyamiranye muri Sudani y’Epfo bimaze gutwara miliyoni 20 z’amaEuro, abadipolomates babijyamo babarirwa menshi ndetse bagacumbikirwa mu mahoteri y’akataraboneka.
UM– USEKE.RW
15 Comments
Ibi bizamera nk’ibyo mu Rwanda kuko abagira Kiir inama ari bamwe.Kiir=Rwanda,Uganda na ba mpatsibihugu.Naho Mechal = Sudan yonyine nkuko Habyarimana yari wenyine n’abafransa.
Muyunzwe we ukennye kuri info nta makuru menshi ufite.
Habyarimana se uvuga waba uzi ibihugu byamufashaga icyo gihe ???
Ni uze iyo uba uzi ibyigaragaje nka ZAIRE, Belgique, France,…. Kuko byo byohereje n’ingabo ndetse zirwana inkundura niza marere birangira imfura zirutashye ari zonyine rukumbi nk’abanyarwanda.
Iba utari ubizi egera isoko y’amakuru urore na photos, video zibyo nkubwiye urabisanga.., youtube cg google hose bibitsemo.
Munyarwanda, nkunda gusoma comments zawe ariko urabogama ugakabya.Uzi igihe ingabo za Zaire zagereye mu Rwanda n’igihe zahaviriye? uzi igihe ingabo za Belgique zahagereye n’igihe zahaviriye? Zaire na Belgique ingabo zabo zahageze intambara itangiye 1/10/1990 ntabwo zahamaze amezi arenza 6.Umuntu akakwibutsa nanone ko intambara yarangiye inzirabwoba zitsinzwe.Abafashije inzirabwoba kuva icyo gihe n’abafaransa.Hari ibitabo byinshi byanditswe n’abarwanye izo ntambara navuga nka Major Neretse.Imana ibane nawe.
Ibyo birahagije ubwo wibuka ingabo z’abanyamahanga zarwaniye Habyarimana ndetse ugasoza wemeza ko abafaransa basimbuye Zaire na Belgique bivuze yuko wemera ko FAR yafashijwe bivuguruza ibyo wanditse mbere ngo Habyarimana ntiyafashijwe !!!!
Urumva yuko simbogama nabusa turimo turavuga bimwe dukoresheje inshinga zitandukanye zisobanura bimwe.
Ibitekerezo mutanga ni byiza, none se Munyarwanda nawe yemera ko RPF hari abayifashije?
Jye naguhaye injyero zifatika zizwi hari ibimenyetso nawe wakwirebera nka ma foto ya basirikari ba Zaire, Belgique, France,…. Bafashije FAR
nawe iba hari ibimenyetso wanyereka nyabagashije iza marere ubinuereke ndabyemera.
Jye naguhaye injyero zifatika zizwi hari ibimenyetso nawe wakwirebera nka ma foto ya basirikari ba Zaire, Belgique, France,…. Bafashije FAR
nawe iba hari ibimenyetso wanyereka byabafashije iza marere ubinuereke ndabyemera.
Jye naguhaye injyero zifatika zizwi hari ibimenyetso nawe wakwirebera nka ma foto ya basirikari ba Zaire, Belgique, France,…. Bafashije FAR
nawe iba hari ibimenyetso wanyereka nyabagashije iza marere ubinyereke ndabyemera.
Niba wemera amafoto gusa nibyiza cyane.Ubwo wemeye ko Na Kabarebe yarumukongomani muri 1996.
Nimwivujyire rwose naho biriyabyose niraterwa na Omar Bashir kuko bajagutandukanya Sudan na south sudan mumasezerano harimo ahavuga ko nibadashobora kwiyobora mumyaka icumi south sudan izasubinzwa kuri Sudan
Kamanzi wivangavanga ibitekerezo bidahuye have…
Twaganiriye ku baba barafashije igisirikare cya Habuarimana nicya RPF
Nkwereka ibimenyetso byabafashije Habyarimana nyamara wabihakanaga, ngisaba kunyereka abafasha ba RPF mukubabura uzana HE James.
Reka nabyo mbigusubize…, HE Kabarebe nu munyarwanda kanuni birazwi yabaye umuyobozi wa etat major ya Zaire kiriya gihe biturutse ku mateka u Rwanda na Zaire byahuriye ho aturutse kubakoze genocide ya ba tutsi biba ngombwa kwajya yo ngo arengere ubusigi bw’u Rwanda igihe kigeze yaratashye iwabo nabo yarayoboye bataha nk’intwari zi gihugu bakirwa mu cyubahiro ku mugaragaro.
Ndabona tugifite ikibazo gikomeye niba ibyo uvuga ubyemera koko.
Kamanzi
Umugabo nubasha gusobanura igitekerezo cye ni kifuzo cye ni kibazo cye.
Wowe rero nta na kimwe ubashije uri mu maganya ni migani idasobaka umutima iba wuzuye amaganya nkugiriye inama yo kwikura mo ikintu cyose kiri negatif muri wowe uhumuke ugire icyizere cyawe ubwawe uharanire inyungu zawe bwite no gutera imbere uve mwako gahinda ki bikurenze ubyiture kuko nu muzigo munini utazabasha.
Jye ndakuretse kuko kuganira nawe ntacyo ndimo kunguka ufite amaganya gusa.
Akira ubuzima uko buri ubyaze umusaruro ibyo ufite ku nyungu zawe nabawe.
Munyarwanda na Kamanzi nimurekeraho guterana amagambo.
Ishyano twagushije muri uru Rwanda Imana niyo yarisobanura itabogamye, naho mwebwe mwembi ntacyo mwatumarira.
Icyo mugomba kumenya cyo ni uko ibyabaye mu Rwanda byarimo abanyamahanga ku mpande zombi.
Nti mukavange ibintu ngo mukunde muhishe ukuri.
Ku ruhande rwa Habyarimana hari abanyamahanga ku buryo ibimenyetso bihari ndetse nabo ntibabihakana banasaba imbabazi utugero Belgique, France, Zaire
Nubinyomoza ubwire nkurangire aho ukura ibimenyetso bifatika.
Ku ruhande rwizamarere
Bwira uwafashije zino mfura z’i Rwanda wi mahanga waba uzi ???
Umpe ibimenyetso.
Abahungu barabiruhiye baturuka mu nkambi aho bari Uganda batambika Mozambique bayifasha bagaruka Tanzanie barihugura bakuramo Uganda igihe kigeze bati turatashye iwacu i Rwanda none uratinyuka ukagoreka amateka azwi !!!
Have sigahooooo
Comments are closed.