Digiqole ad

Abaturage bashimuse uwafashe ku ngufu umunyeshuri bamwica nabi

Abaturage mu Buhinde ahitwa Dimapur bashimuse umufungwa muri gereza ushinjwa gufata ku ngufu umukobwa w’umunyeshuri, maze bamwambura ubusa bamukurubana mu muhanda 5Km bamutera amabuye baramushinyagurira kugeza apfuye. 

Bamaze kumushyikira baramushinyaguriye  cyane
Bamaze kumushyikira baramushinyaguriye cyane

Abantu benshi banenze ubutabera nk’ubu burekerwa abaturage, abandi bavuga ko igihano nk’iki gikwiye ku muntu wafashe ku ngufu umugore cyangwa umukobwa, ingeso imaze iminsi yeze mu Buhinde.

Aba baaturage barushije imbaraga abarinzi ba gereza ya Dimapur barinjira bafata umugabo bashakaga ushinjwa kuba yarafashe umunyeshyuri w’umukobwa ku ngufu inshuro nyinshi.

Ibitangazamakuru byo mu Buhinde bivuga ko bamaze kumushyikira bamukubise cyane, bamwambura ubusa, bamukurura mu muhanda, bamutera amabuye kugeza apfuye.

Uyu mugabo bivugwa ko afite imyaka 35 yakoraga umurimo wo gutwara imodoka nk’uko bitangazwa na Indian Express.

Yaregwaga gufata ku ngufu umunyeshuri w’imyaka 24.

Abaturage barakaye cyane ngo bashwanyaguje umuryango wa gereza kugira ngo binjire, usibye ko ngo banashumitse inkongi y’umuriro izindi business z’ubucuruzi z’uyu mugabo.

Police yaje gutabara nyuma umugabo yapfuye igira abo ikomeretsa ibamuvanaho maze ikura umurambo w’uyu mugabo mu muhanda.

Mu Buhinde ibintu byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu byatijwe umurindi ubwo hasakaraga amashusho ya filimi documentaire mu 2012 igaragaza gufata ku ngufu umukobwa ukiri muto.

Ibintu byo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa mu Buhinde byafashe indi ntera bizamo no kujya bica abakorewe aya mabi, bikavugwa ko byakoraga imiryango yihorera ku yindi.

Ubu butabera bw’abaturage ku ukekwa bukaba bwanenzwe cyane na bamwe n’ubwo ku mbunga nkoranyambaga hari n’abagaragaje ko bashyigikiye iki gikorwa kibi muri rusange.

Filimi yakozwe ariko Leta y’Ubuhinde ikanga ko yerekanwa hose, ivuga ku ifatwa ku ngufu ryakorewe umwana w’umukobwa n’itsinda ry’abavandimwe bari mu modoka, bamufashe ku ngufu bamwakuranwaho barangije bamushinga ibisongo biciye mu gitsina.

Uyu mwana w’umukobwa yaje kwitabimana hashize iminsi ibiri azize ibikomere mu nda n’uburibwe bukabije.

Umwe mu bamufashe ku ngufu witwa Singh, agaragara muri iyi filimi documentaire avuga ko umukobwa wafashwe ku ngufu agapfa ari we wabyiteye.

Ati “Ntabwo yagombaga gushaka kutubuza, iyo areka tukamukora ibyo tumukora tukamureka. Ubundi umukobwa ukwiye ntiyari akwiye kugendagenda saa tatu z’ijoro. Abakobwa bazima ayo masaha baba bari mu rugo ntibaba bajya muri za Disco bakora amabi. Umukobwa niwe uba wikururiye gufatwa ku ngufu kurusha uko byabazwa umuhungu.”

Ibyavuzwe n’uyu mufungwa byababaje abantu benshi cyane mu Buhinde no ku isi hose, byatumye hazamuka umwuka wo kwihorera kuri bamwe mu bo mu muryango w’umukobwa kubo ku muryango wa bariya basore bane bafashe ku ngufu uyu mukobwa bakanamushinyagurira.

Ibikorwa nk’ibi byakomeje kubaho mu Buhinde mu myaka itatu ishize, ubu ikigezweho ni uguhana ku buryo buteye ubwoba uwo baketseho cyangwa bafashe yakoze ibyo gufata ku ngufu.

Buri wese yabaga ashaka no gufata amafoto y'uru rugomo
Buri wese yabaga ashaka no gufata amafoto y’uru rugomo
Bamuteye amabuye bamukurubana mu muhanda kugeza apfuye
Bamuteye amabuye bamukurubana mu muhanda kugeza apfuye

UM– USEKE.RW 

5 Comments

  • Eheeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! biteye ubwoba ,yego yakoze nabi ariko biriya ni iyica rubozo .mu rwanda ntibyabaho.

  • He got what he deserved. ..u just don’t rape a girl multiple time and expect to walk as a free man..hell nah.. am not saying all rappers should all die the same way nooo…mais ca m empechera pas de dormir si le violeur meurt. As God is the only judge. .then he knows the truth.

  • Ariko abantu turimo inyamaswa kweli ndebera ukuntu bari gufotora kabisa!? Wagira ngo ni ururabyo rwiza babonye bari bushyire kuri wall zabo!? Biteye ubwoba

    • sha simbikwifurije ariko ari mushiki wawe yafashe sinzi uko waba umeze

  • bakoze nabi rwose byongeyeho ayo magambo y’agashinyaguro uwo nyakwigendera yavuze rwamubungagamo nawe ubwe yarafite umutima w’ubunyamanswa , ahaa biteye ubwoba.

Comments are closed.

en_USEnglish