Tugiye gusenya Boko Haram n’umuyobozi wayo – Idriss Déby
Kuri uyu wa gatatu tariki 04 Werurwe 2015 Idriss Déby Itno Perezida wa Tchad yatanze ubutumwa bukomeye ku bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, aho yavuze ko bagiye kuwutsinda ndetse umuyobozi wawo Abubakar Shekau ubu bazi aho yihishe natitanga bazamwica nka bagenzi be.
Idriss Déby yagize ati “Abubakar Shekau afite inyungu zo kwitanga kuko ubu tuzi aho ari. Niyanga kwizana ibizamubaho ni nk’ibyabaye kuri bagenzi be.”
Ibi yabitangaje mu kiganiro yatanze i N’Djamena ari kumwe na mugenzi we wa Niger Mahamadou Issoufou.
Shekau bivugwa ko ubu yahunze ahitwa Dikwa nyuma y’imirwano ikomeye cyane n’ingabo za Tchad bivugwa ko Boko Haram yahatakarije cyane.
Idriss Déby ati “Tuzatsinda iyi ntambara dusenye burundu Boko Haram bitandukanye cyane n’uko itangazamakuru ribyibwira. Ingabo za Tchad na Niger zizakomeza ibitero byo kurangiza uriya mutwe.”
Mu mpera z’ukwezi kwa mbere Aboubacar Shekau yatangaje muri Video ya Boko Haram ati “Idriss Déby, namwe bami ba Africa, ndabakabirije ngo muze mumpige nonaha. Nditeguye.”
Niger, Tchad, Cameroun na Nigeria ubu byishyize hamwe ngo bigabe ibitero kuri Boko Haram.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ubwo arawurwanyije birarangiye. Nge nanubu sindumva ukuntu ibihugu birenga bien(4) binanirwa kurwnya umutwe umwe ufite abarwanyi badashyitse nibura1/10 by’ababo. Kuri nge Ibi bigaragaza intege nke mu kubarwanya.ngewe mbabazwa cyane na bariya baba b,abakobwa isi yose ikomeje kwirengagiza. Mu kinyarwanda baravuga ngo ihoora ihoze.
Ariko bishoboka bite ko Tchadi ariyo ishobora Boko Haramu Nigeria byarayinaniye nubukungu ifite kandi Chadi ikennye?
Akagabo katiraririye ntikarongora inkumi!!!!Saba imana abasilikare wohereje babe bazima naho ubundi boko halam,irakurangiza
Idriss niwe ufite igisirikare gikomeye muri kariya karere. Nigeria, Cameroon wapi! Boko haram yari yarabuze uyirasaho urufaya none Deby arabahagurikiye. Oye Idriss.
Deby Ni umugabo ureke Jonathan wumudabagizi kwakwanya abo bahezanguni bitwaza Islam kandi ari inkozi z’ibibi
Comments are closed.