u Rwanda ruzakina na South Africa na RDCongo
Hari ibyo u Rwanda rutumvikanaho n’ibihugu byombi muri Politiki mpuzamahanga, ariko mu mupira w’amaguru ikipe z’ibihugu zumvikanye kuzakina imikino ya gicuti.
Musa Hakizimana, Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko tariki 25 Werurwe 2015 ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 izajya muri Africa y’Epfo gukina na Bafana Bafana umukino wa gicuti.
Hakizimana avuga ko bamaze kandi kwemeranywa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo Kinshasa gukina umukino wa gicuti nyuma gato y’uyu wa South Africa.
Mu mateka ya vuba ntaho South Africa ya Perezida Jacob Zuma na DRCongo ya Joseph Kabila byahuye n’u Rwanda mu mikino ya gicuti mu mupira w’amaguru.
Iyi mikino izafasha Amavubi kwitegura imikino y’igikombe cya Africa cy’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN2016 kizabera mu Rwanda mu mezi icumi gusa ari imbere.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW