Yaciye se umutwe kuko yamwangiye kujya muri Boko Haram
Umugabo w’imyaka 32 muri Nigeria akurikiranyweho kwica se amuciye umutwe nyuma y’uko amubujije kujya mu mutwe w’iterabwoba ba Boko Haram.
Police yo muri Leta ya Anambra yatangaje ko uwitwa Chinedu Emmanuel Nnalue yatawe muri yombi ashinjwa kwica se Nwafor Nnalue w’imyaka 59 amuciye umutwe.
Iperereza rya Police ryanzuye ko uyu Chinedu yashyize igitutu kuri se amusaba kumwemerera ko yerekeza aho bakomoka, ariko se ngo aramwangira kuko yari amaze kumenya ko umuhungu we ashaka kujya mu mutwe wa Boko Haram.
Umuryango w’uwishwe wari utuye mu gace ka Damaturu ariko uza kuhimuka kubera imirwano n’ubwicanyi bw’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram.
Uyu muhungu we witwa Chinedu ngo yaje kwinjira mu idini ya Islam ashaka umugore babyarana kabiri ariko ahinduka umuhezanguni.
Uyu mugabo ariko ngo yasabaga se kumureka akajya muri ako gace ngo kuko hari hasigaye umugore we n’abana kandi abakumbuye, se ariko ngo yari amaze kumenya ko ashaka kujya mu mutwe wa Boko Haram.
Chinedu agiye kwica se yahengereye nyina na mushiki we bagiye guhinga maze niko kubahuka se akamuca umutwe akoresheje umuhoro.
Abazwa na Police, Chinedu yatangaje ko nta yandi mahitamo yari afite uretse kwica se.
UM– USEKE.RW
1 Comment
ahubwo se ko numva akuze yari anafite urugo rwe yagishaga se inama ki iyo agenda byari kumubazwa, uyu mubyeyi yazize ubusa keretse niba hari indi mitungo yamusabaga akayimwima. umuhungu nako umugabo afite imyaka yubukure bidasaba kumutekerereza uretse kumugira inama wabona kandi atumva ugasigaho kuko ntarindi hangana ryakagombye kubaho.
Comments are closed.