Digiqole ad

Ku myitozo: Rayon yashyiriweho ibihembo nitsinda APR FC

20 Gashyantare 2015 – Niyo isa niyakaniye cyane uyu mukino kurusha mukeba APR FC, Rayon Sports igiye guhura na mukeba uyirusha amanota 10 nyuma y’iminsi igera ku 10 ya shampionat Rayon iherutse kumara idatsinda. Ubuyobozi n’abafana bashyizeho ibihembo ku bakinnyi nibaramuka batsinze ikipe y’ingabo.

Ikipe igiye gutangira imyitozo
Ikipe igiye gutangira imyitozo

Mu rwego kuyishyigikira, abayobozi, abafana bayo hafi 100 bavuye i Kigali ndetse n’abandi b’i Muhanga bayisanze kuri stade ya Muhanga aho yakoreraga imyotozo, bizeza abakinnyi kubashimira nibatsinda APR FC.

Umutoza Sosthene Habimana yatangaje ko ikipe imeze neza, ko bafite umwuka mwiza nyuma y’intsinzi baherutse kuvana muri Cameroun. Ko biteguye cyane umukino wok u cyumweru na APR, ushobora no gutuma bawutsinze bafata umwanya wa kabiri.

Theogene Ntampaka umuyobozi w’iyi kipe yavuze ko hari igihembo (amafaranga), atatangaje, bazagenera buri mukinnyi nibaramuka batsinze APR FC.

Claude Muhawenimana umuyobozi w’abafana ba Rayon mu Rwanda nawe yatangaje ko nk’abafana nabo hari igihembo bageneye abakinnyi ba Rayon nibatsinda uyu mukino.

Imyitozo yo kuri uyu wa gatanu nimugoroba kuri stade ya Nyanza yaranzwe n’ishyaka inagaragaramo umukinnyi Pierrot Kwizera baguze mu kwezi kwa mbere ariko akaba yaraje muri iki cyumweru.

Umukino wa Rayon Sports izakiramo APR FC uzabera kuri stade Amahoro ku cyumweru saa cyenda n’igice z’amanywa.

Abakinnyi ba Rayon binjira mu kibuga ngo bitoze
Abakinnyi ba Rayon binjira mu kibuga ngo bitoze
Ikipe igiye gutangira imyitozo
Ikipe igiye gutangira imyitozo
Abafana bari baje kuri iyi myitozo barasubiramo indirimbo bazaririmba kuri uwo mukino
Abafana bari baje kuri iyi myitozo barasubiramo indirimbo bazaririmba kuri uwo mukino
Djihad Bizimana (iburyo) na mugenzi we barishyushya
Djihad Bizimana (iburyo) na mugenzi we barishyushya
Robert Ndatimana na Fuad Ndayisenga nabo barishyushya
Robert Ndatimana na Fuad Ndayisenga nabo barishyushya
Ndatimana akaguru k'ibumoso yagashyirishijeho Tatoo
Ndatimana akaguru k’ibumoso yagashyirishijeho Tatoo
myugariro Faustin Usengimana na rutahizamu Peter Otema barishyushya
myugariro Faustin Usengimana na rutahizamu Peter Otema barishyushya
Aphrodis Hategekimana bita Kanombe aritoza guconga za 'Centre'
Aphrodis Hategekimana bita Kanombe aritoza guconga za ‘Centre’
Theogene Ntampaka (ufashe mu mifuka) na Abdallah Murenzi (wambaye ikoti) wari umuyobozi wa Rayon bari ku kibuga
Theogene Ntampaka (ufashe mu mifuka) na Abdallah Murenzi (wambaye ikoti) wari umuyobozi wa Rayon bari ku kibuga
Sina Jerome mu myitozo
Sina Jerome mu myitozo
Pierrot Kwizera uherutse kuza muri Rayon
Pierrot Kwizera uherutse kuza muri Rayon
Umutoza Habimana atanga amabwiriza
Umutoza Habimana atanga amabwiriza
Tuyisenge Pekeyake ari muri Rayon nubwo atarabona ibyangombwa
Tuyisenge Pekeyake ari muri Rayon nubwo atarabona ibyangombwa
Moses Kanamugire ukina ibumoso
Moses Kanamugire ukina ibumoso
Emmanuel  Imanishimwe umusore witeguye kuvamo umusimbura wa Abouba Sibomana
Emmanuel Imanishimwe umusore witeguye kuvamo umusimbura wa Abouba Sibomana
Leon Uwambajimana ukina hagati yugarira akanasatira bibaye ngombwa
Leon Uwambajimana ukina hagati yugarira akanasatira bibaye ngombwa
Nyuma y'imyotozo abafana ba Rayon bazanye ibyo bari bazaniye abafana
Nyuma y’imyotozo abafana ba Rayon bazanye ibyo bari bazaniye abafana
Muri iyi nama nto yabaye nyuma y'imyotozo mu kabwibwi bemereye abakinnyi ko nibatsinda mukeba bazagororerwa
Muri iyi nama nto yabaye nyuma y’imyotozo mu kabwibwi bemereye abakinnyi ko nibatsinda mukeba bazagororerwa


Photos/JP Nkurunziza/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Rayon ikeneye ubuyobozi burangwa n’ubunyamwuga burimo ubucuruzi.
    Nicyo cyayiteza imbere

    Byonyine nki kipe yubatse amateka iramutse ikize publicite mpuzamahanga ayoyakuramo yayigeza kure cyaneeee

    Ex: ya kwamamaza ibikorwa byi nganda zikorera hano muri africa ariko zicururiza nko mu rwanda cyane kwibyo dukoresha ibyinshi bikorerwa inyuma yu rwanda !!!

  • Ndabivuze mbisubiyemo ntabwo Rayon uyu mukino izawutsinda ni ikabya izanganya ,ibyo bisambo harya ngo muravuga ngo Rayon izahoraho naho APR izavaho ngo na PANTHERE yarayisize NTAMPAKA na MURENZI bagomye gusobanura iyi mvugo y,aba RAYON icyo ishatse kuvuga.

  • None se uvuze ko pantele yayisize arabeshye APR seyo sejo ikavaho ntimukagire iterabwoba ngo mukabye

  • Rito reka amatiku ibyo nibyo bisubiza sport (igihugu muli russnge) yacu inyuma. Cg niterabwoba utangiye mbere y’umukino ngo dute moral, keba

    • Basaza amatiku akwiye kuvaho hakubakwa sport idashingiye kumvugo mbi kuko dukeneye umupira kurusha uko dukeneye abasebanya kandi abafana badafite displine abo ntibakenewe ninabo batuma ama equipe yabo adatera imbere kandi ibyo bituma na equipe national yacu ariyo ihurirwaho nabafana bose idatera imbere.

  • yewe rayon we! uwaguha despline mubafana bawe watera imbre.
    imvugo nyandagazi izatuma mudakura mugahora muri ibikuri.

  • RUTO : Amakosa y’abafana bi kipe runaka ahanirwa ikipe n’amakosa yabereye ku kibuga cy’umupira runaka iba hari ibimenyetso bishinja uwavuze ayo magambo uvuze mutange ikirego mu nkiko zikore akazi kazo amatiku aveho.

    Ariko iba warabyumviye mu bihuha ,mu kabari, mu ncuti zawe mutongana ibyo n’umuzigo wawe bitewe nuwo uriwe nabo mubivugana urwego muriho…, ntimuzane amacakubiri muri ruhago yacu.

  • ;Don’t speak so much word ,because football is not war,
    football is fair play respect each other is one of the ways to develop our teams
    ,particularly our football.

  • IMANA NIYONKURU

  • utwo dupira ko ari twiza umuntu yatubona gute wana? yaba utw abakinnyi canke abafana. mumbwire nadashaka kutugura. nkazasubira mu bubwongereza mbufite.

  • @ FEZA uri igihone neige yagufashe mu bwonko ntuzi no kwandika ururimi rwi wanyu warangiza ngu subiye mu bwongereza jya gukora ubuja wa kimawuro we ubure kwiga kwandika wa cyohe weeee hi hi hi hi

  • Ngwiki shaaa ???

  • Oooooooooh! Rayon!!!!!!!! Ngaho nitsinde ndihano! Umunzenze, noneho muravuga iki ko mubaye nka yanyombya! hihhihhihhi ……

  • UM– USEKE ARIKO BYAJYENZE BITE KO MUTATWERETSE UKO UMUKINO WAJYENZE? BYARABANANIYE CG MWAFANAGA REYO? HARI IKIBAZO MUGOMBA GUSUBIZA

Comments are closed.

en_USEnglish