Digiqole ad

Pasitoro bamufatanye ibiyobyabwenge bya $3,000,000 yabikaga mu rusengero

Ngo muzabamenyera ku mbuto bera….Umupasiteri wo muri Nigeria witwa Michael Raji, yafatanywe ibiyobyabwenge ku kibuga cy’indege ashaka kubyerekeza muri South Africa.

Yigize umuntu w'Imana naho yikoreye ibikorwa bya sekibi
Yigize umuntu w’Imana naho yikoreye ibikorwa bya sekibi

Uyu mugabo w’imyaka 60 wo mu itorero “Eternal Sacred Order church” yari apakiye ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amadorari ya America.

Mu ibazwa, Raji yemeje ko ibi biyobyabwenge yari yarabihishe mu rusengero mu gihe cy’amezi ane abivanye ku nshuti.

Pasitoro uyu yavuze ko ngo yajyaga anabisengera ngo natangira urugendo azabigeze muri South Africa amahoro.

Abashinzwe iperereza bahise bajya ku rusengero aho basanze ibindi biyobyabwenge byoroheje kuri ibi nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Nigeria.

Iperereza ngo ryaje gusanga uyu witwaga umukozi w’Imana ari kandi umwe mu bagize itsinda rikomeye ryo gucuruza ibiyobyabwenge mu bihugu bya Nigeria, Ghana na South Africa.

Uyu mugabo bamusanganye kandi Passports mpuzamahanga eshatu zose ziriho amafoto ye n’imyorondoro itandukanye.

UM– USEKE.RW  

41 Comments

  • Hahahahaaa, ni byo nyine, ntagitangaje kirimo, aya madini y’inzaduka…., Kiriziya n’1 itunganye Gaturika, kandi ikomoka ku ntumwa.

    • @Gaga Amen.urasobanutse cyane

    • Batisimu ni imwe ikiza abantu ibyaha, yo kugahanga, twubatse kurutare.

  • <>….##Paster…..hahahhhhh!!!!!

    Ubwo se,yasengaga Imana Ya Aburahamu na Yakobo? cg yari imana RUREMANKWASHI!!

  • Gaga, bose baba batubeshya harimo n’ iyo Kiliziya yawe uvuga! Naho uwareba ibibi bakora cyangwa bakoze byo bwakwira bugacya! Mu Rwanda honyine, uruhare Kiliziya Gatolika yagize mu kwica no kwicisha abatutsi muri Genocide yabakorewe rurivugira! Abapadiri bakorera ibyamfura mbi abana cyane cyane b’abahungu ku isi hose harya ni abande bo ?!

  • Urakoze Aline, ngo muzabamenyera ku mbuto bera

  • Muransetsa cyane noneho Gatolika niyo nyere, keretse niba mutajya mukurukira, ba Mafia mw,isi y,Imana ni bande? Noneho ni abahe benshi mu Rwanda bagandaguye abatutsi muri genoside mu madini, ni bande bari bafatanyije na leta ya Cyinani kuyipanga?? yewe ga Gatolika wee…muzabaze icyo Gatorika ikora muri FDLR, cyangwa muzabaze Padiri Nahimana muri France n;abandi ba senyeri ntavuze benshi…..

  • Erega mwivunika hato, mudacumurira ubusa, aho uri ujye wibukako ntamuntu uzabazwa ibyawe cg ngo wowe ubanzwe ibyundi wowe cungana nizamu ryawe neza, naho tugiye kuvuga ibyinzuki ntawarya ubuki.

    ariko ntibikurahoko hari abakorera Imana byukuri, Yesu arikungoma azahoraho.

  • Abakristu bakoze ubwicanyi ariko si kiriziya yakoze ubwicanyi

    • None se nshuti ugira ngo kiriziya n’iki cyanga n’inde ? reka ngusubirize ndabizi iki kibazo kirakomeye. uko utatandukanya Kiriziya (Itorero) n’abaKristo ni nk’uko utamenya hagati y’igi n’inkoko ikibanziriza ikindi.

  • Ariko se Beni, Bunva…, n’abandi mwese nunva muli gushaka kunviguruza, wambwira umupadiri wafatanywe umuhoro ari gutema umuntu muli génocide???, uwo Padiri se uvuga wo muli France wabihagazeho???ariko mwagiye muceceka ra , mukareka kugendera ku marangamutima acuramye??

  • Niko Gaga, nta soni ufite kuba utinyuka kuvuga ko kwica ari ugufata umupanga ugatema abantu gusa ? Seriously? Ubu se hari uwo Bagosora yiyiciye ubwe ? Nawe nta muntu yishe rero ?Padiri Seromba wasenyesheje kiliziya ye ku bakristu be i Nyange akabyemezwa na TPIR/ UNCTR nturamwumva ???? Nta babikira bakatiwe mu Bubiligi batanze fuel yo gutwika abatutsi i Sovu nabyo ntibyabaye? Ingero se ahubwo umuntu yabona aho azandika ? None ngo nta wihaye Imana ( nako Shitani) wa Kiliziya Gatolika wishe abantu ? Ahubwo ntaho batabishe kandi bafite aho babikomora ariho kwa Perraudin na nyuma yaho kwa Vincent Nsengiyumva!

    • Dear Bani.
      Ibyo uvuze ndabyemerako hari facts na archives zibigaragaza. Ariko ujye umenyako ukuri kuri mu bwinshi.
      Kandi twese turi abantu.
      Ese uwakeguye agakora na Genicide y’Abatutsi ni nde? Ni Leta y,U Rwanda y’icyo gihe ariko ntaho uzasanga urukiko rwaremejeko Kiriziya Gatulika yateguye Genocide, ababivuga ni amaranga mutima yabo.Kandi nababikoze ni kugiti cyabo si Kiliziya yari yabatumye.
      Hari abantu ubona badafite critical Spirit ukibaza iyo baza kuba ba Seromba ibyo baba barakoze.

  • Yego ye BANI we !, ndunva uzi amateka kurusha abandi ,iyo kaminuza wayigiyemo ndunva ari Ntamakemwa! Muzumirwa le jour j

  • Ibyo byose urondaguye ninde utabizi ko byavuzwe??, muzumirwa !

  • GAGA wahereye kare ujya impaka zibogamye zituzuye ukuri na busa !!!!

    Icecekere kuko urimo kuvuga kuri sujet ikomeye cyane ku mateka y’u Rwanda n’umutwaro warwo wa genocide yakorewe abatutsi hano urasa nkuyipfobya iba utangiye guhamya ko nta wihaye Imana wa kiliziya gatorika wishe kandi bari benshi muribo bishe.
    Ibyiza hagarika izo mpaka kuko wahubutse uvuga ibyo utazi kandi bidakinishwa please.

    • Hari jenoside yakorewe abatutsi. Hari nubundi bwicanyi ndengakamere.Dixit mapping report 2010.

  • Yego ndabona wowe une nkiya Gatera Munyarwanda we!, wimpimbira ibyo ntavuze,ibyo ni byawe !ujye unnya aho weretswe rwose

  • Ariko murapfa iki bavandi?, buri wese afite uko abona cg yunva iyi nyandiko ya pasteur na drugs ze!,si mwizamuriramo ibidafite aho bihuriye na sujet , pasteur yabikoze ku giti cye,abo nishe nabo muvuga si église catholique yabatumye , donc impaka zanyu nta shingiro zifite

  • Gaga, ntituzumirwa ahubwo abicanyi nibo bumiwe kimwe n’ababashyigikiye nawe urimo! Naho gutega abantu iminsi byihorere kuko iyo minsi nawe irakureba! Ikindi reka iyo mvugo iteye ubute n’ishozi hano ku rubuga. Nta wagusabye kwereka bose ko nta burere wigeze!

  • Sorry, abo bishe , ndibeshye

  • Huuu mbega inzangano zikiri. Mu banyarwanda? Mbega comments. Birababaje abantu batigira ku mateka. Imana ibagenderere

  • Sonia, iyi ni réalité, ahubwo tureke guhunga ibibazo turebe icyo twakora ngo bikemuke tureke iteka “kwihisha” inyuma y’Imana tuyisaba kubidukemurira. Nicyo yaduhereye ubwenge. Naho Daniel, ibi tuvuga bifite aho bihuriye ndetse cyane n’iyi nyandiko: Imyitwarire y’abayobozi b’amadini n’ibyo bakora bibi. Noneho hagahita hazamo n’ ibibazo twihariye kuko amadini yagize kandi n’ubu afite uruhare runini mu buzima n’amateka y’u Rwanda n’abanyarwanda.Ikibazo ahubwo ni uko kubera ibibi amadini cyane cyane Kiliziya Gatolika( kubera ingufu yari ifite haba mu kugira abayoboke benshi cyane no kuba kuyitandukanya na Leta byari bigoye), amadini yahisemo gufata ubivuze nk’aho arwanya Imana aho kwisuzuma ngo arebe aho ikibazo kiri. Kuko biteye isoni n’ubwoba ahantu abantu hafi ya bose bitwa ko bemera Imana, basenga, badasiba misa, hanyuma bakica urupfu rubi abantu babanye nabo ubuzima bwabo bwose kugeza aho barimbura n’abana. Aho ibi bidahuriye no kuba “Pastor” aba umucuruzi mpuzamahanga w’ibiyobyabwenge ni hehe ?

    • Bani,
      Wnditse neza ikinyarwanda kandi n’ibyo uvuga
      bireumvikana. Congs!!

  • GAGA hari amagambo akoreshwa iyo abakuru baganira hari nadakoreshwa…, keretse iba uri umwe mubakuriye mu mashyamba ya Congo ukabura uko wiga uburere ngo umenye kirazira…, ugane Imutobo bagukubite icyahagiro nkuko bikorerwa bagenzi bawe.

  • Gaga warashize mbe wororewe he ga mwa?cyokoze sinemeranwa na abumva ibyo nakoze byakitwirirwa Kriziya ntabyo bambwiye kuli kuli altali ni ubwo numvise ko byavuzwe kuli altali zimwe nka sainte Famille ,mujye mwibuka abapadiri nka Bosco Mukarange wapfanye ni intama ze ,bigaragara kuli kriziya kuko niyo yabagaho na ADEPR izindi zari nto cyane

  • Dore Idini y’ukuli kandi itunganye, mureke ayo mateshwa yanyu mulimo. Idini itunganye ni idini aho abantu babandwa (bali munsi y’umurinzi), aho abantu baterekera,… Kuko iyo dini twahoranye yatureze neza kuburyo ntawagwaga mu moshya. Kagira Rugira Lyangombe Ry’Impanga murinzi utuvuganireku Mana maze aba bana bose bave I buzimu bajye ibuntu.

  • Nshuti, bavandimwe nukuri iyi nkuru irababaje kandi siyo gusa tumaze kujya tubona, ibintu nkibi mubitwa kwo bihebeye Imana. N’ ibindi biracyaza turinjyira muribyabihe byanyuma cangwa twabigezemwo. Naho mwe muri mwo mupfa ubusa kubera amadini murata igihe kuko ayo madini muvuga n’ayandi yose ntiyera nagato kukwo yakoze kandi aguma akwora ibintu bibi byinshi bibaza cyane Imitima y’ abantu. Reka relo aya madini tuyaveho, tureke kwitwa abanyamadini ahubwo twitwe abana b’ Imana baragwa n’urukundo rwayo.

  • @ gaga we ntiwibeshye na gato kuko iyo kiliziya uvuze yayogoje isi, ubu se abapadiri bishe abatutsi muri1994 ni bangahe? ubu se ntibahungiye i mahanga iyo kiliziya igakomeza kubaha imirimo y Imana n amaraso abajejeta mu biganza? mbese uzi abasenyeri basambanyije abana b abahungu? lol icyo njye nakubwira ni uko kiliziya nzima ari umuntu ku giti cye n ubusabane agirana n’Imana. kuko ufite relationship n’Imana arangwa n ibyo umukunzi we yishimira.naho ngo kiliziya gaturika yazanywe n intumwa ibyo ni politiki y iroma bababeshya, uzasome amateka uzasanga kiliziya ya gikristu ysbanjije yari orthodox kandi iyi yari muri Afurika muri Ethiopia na Egypt,nyuma abazungu bayijyamo nabo ariko bashaka kuzanamo indi myemerere kuby ubutatu butagatifu,bamwe bavuga ko Kristo ari umwana w’Imana gusa atari Imana ,abandi bavugako. Kristo, Imana na Mwuka wera ari Imana imwe ,hamwe n ibindi byinshi batumvikanye bituma batandukana, ubwo roma ibiyomoraho yitwa roman catholic.urumva rero roman catholic siyo yabanje kubaho,kandi ibyo byose babikoraga ngo bahe ingufu politiki y abo, bakurure benshi,kuko babonye idini ari inzira yoroshye yo gukwirakwiza ingengabitekerezo yawe kuko uba wihishe mu ikoti ryo kuvuga ko uri umukozi w Imana bityo abantu bakagukurikira vuba babitewe no gutinya no kubaha iyo Mana witwaje,ibi rero ni politiki y abantu ntaho bihuriye na relationship n Imana,kuko iyi relationship imenywa na nyir ubwite,hanyuma bagenzi be bakabimenyera mubikorwa bimuranga.buriya roman catholic hari byinshi yakopeye mu banya egypt basenga ibigirwamana,hari nka biriya bishushanyo statues biba muri kiliziya biriya abakristo babibona nk ibisanzwe ariko abashinze iryo dini bazi message batangaga, njye niyumviye umuntu wari umu satanist yivugira uburyo biriya bishushanyo babikoreshaga bavugana na satani na demons ze,kuko ngo zo ari imyuka ngo kandi bo bari mumubiri ngo izo demons zifashishaga biriya bi statues kugirango zigaragare muburyo buri physique ,ubwo nabo bakicara imbere y ibyo bishushanyo bakabireba nk’ureba umuntu ubwo akaba aribwo bashobora kuganira na satani,so twe abayoboke ntituba tuzi byinshi bikorerwa hejuru iyo ngiyo,ariko tugomba gusoma Bibiliya twabona ikintu gikozwe kandi kitari muri Bibiliya bizatuma tigira amakenga twirinde, n aho ubundi amadini ni ayo kuducamo ibice nyamara tuvugako dukorera Imana imwe,mbese kuki tutasengera hamwe niba dufite umwami umwe? buri wese ashishikarire gusoma Bible kandi atabaze Imana imusobanurire inzira yo gucamo imuyobore niho uzasanga abakorera umwami umwe badatandukanywa ni uko basengera ahatandukanye kuko inzira zijya siyoni ziba ari zimwe mu mitima yabo kandi barangwa n imbuto z Umwami Kristo,ibi bitagize aho bihuriye n idini kuko ryo risenya ariko ubusabane n Imana bwubaka abantu ntibubasenya,bubahuriza hamwe ntibubacamo ibice.

    • @ HARI BYINSHI UZI KURI KILIZIYA GATOLIKA NDETSE N’AMATEKA YARANZE ABUKIRISITU KUVA MU NTAGIRIRO KUGEZA UBU.
      ARIKO HARI IBINTU URI KUVUGANA AMAKOSA; SINZI NIBA ARUKO UTABIZI cg ARI UKUBYIRENGAGIZA NKANA.
      INGERO NI NYINSHI ARIKO REKA NGUHE ESHATU:
      1. KIRIZIYA GATURIKA ( Catholique= Universelle) BIVUZE KIRIZIYA RUSANGE, YABOSE, IDAHEZA. IYI KIRIZIYA IRATUNGANYE KUKO ISHINGIYE KU NTUMWA NO KURI KRISTU. GUSA WOWE URI KWITIRANYA KIRIZIYA N’ABANTU (YEGO ABANTU NIBO BAGIZE KIRIZIYA, ARIKO SIBO BAMBERE BAYITAGATIFUZA KUKO YO ITAGATIFUZWA NA KRISTU). RERO ABANTU BAGIZE KIRIZIYA NIBO BANYABYAHA, KUVA K’UMUKRISTU WITURIYE I NYARUGURU KUGEZA KUTUYE I ROMA( KUVA KURI NJYE KUGEZA KURI PAPA TWESE TURI ABANYABYAHA);
      2. IYO UVUZE KO KIRIZIYA YABANJE ARI ORTHODOX UBA URI KWIBESHYA KUKO IZINA ORTHODOX YARIFASHE ARUKO HABAYEHO KUTUMVIKANA KU MAHAMWE;
      3. BIBILIYA NI IGITABO CYIBANZE MUGUSOBANURA IBY’IMANA NDETSE NO KUBAHO NEZA MU BUKRISTU. ARIKO UZIGE AMATEKA Y’IBITABO BIYIGIZE UZASANGA IBIYIRIMO BIKOMOKA MU MICO ITANDUKANYE: ABAYUDA, ABABABILONI, ABANYAMISIRI, etc. URAMUTSE USHYIZE MU BIKORWA IJAMBO KURINDI MUBYO USANGA MURI BIBILIYA (CYANE CYANE MU ISEZERANO RY KERA) WAZASHIDUKA ABANTU WABAMAZE, UFITE ABAGORE BENSHI, UTUMVIKANA N’ABANDI MU DAHUJE UKWEMERA, etc. GUSA MENYA KO BIBILIYA NTUSHOBORA KUYUMVA UDAFASHIJWE N’IMBARAGA ZITURUTSE KU MANA (= ROHO MUTAGATIFU, UMWUKA WERA, ROHO NYERANDA);
      4. AMASHUSHO MURI KILIZIYA AKORESHA NK’IBIMENYETSO; ABAKRISTU NTIBABIRAMYA AHUBWO BABIFATA NK’IGIKORESHO KIGARAGARAKIBAFASHA KUGERA KUCYO GISOBANUYE; ABAKRISTU RERO BAHA AGACIRO GAKOMEYE AMASHUSHO BITEWE NI’CYO ASOBANUYE.
      MUVANDIMWE RERO NANJYE NTABWO NI INZOBERE MU BYA KILIZIYA GATULIKA ARIKO NGUSANGIJE IBYO NZI KANDI MFITIYE GIHAMYA ( Documents). UMVA UZAGE UKUNDA GUSOMA IBITABO BY’AMATEKA( ARIKO UNASHISHOZE IMPAMVU BYANDITSWE, UMENYE NGO ESE ABABYANDITSE BARI BANTU KI KANDI BARI BAGAMIJE IKI) BIZAGUFASHA MU BUKRISTU BWAWE, MU BUZIMA BWAWE NDETSE BIZAKURINDA ABAKUBESHYA BAGOREKA AMATEKA BASHINGIYE KU MARANGAMUTIMA!
      KOMERA MURI KRISTU KANDI UKOMEZE N’ABANDI!

  • Idini y’ukuli n’iyo twahawe na Lyangombe.

  • Aline ibyo uvuze ndabyemera cyane. Imana ntiyiveze izana idini na rimwe, yode yashyizweho n abantu noneho ayo madini iyo akoze ibiteye isoni abantu bakayibazaho bagatangira kuyakiritika bahita batwerererwa ko bahangaye Imana,ko batemera Imana,ko ntawe ukiritika umukozi w Imana,mbese bakabishyira ku Imana kandi babikoze nk’abantu,ibu rwose bicike kuko abantu amadini yabahanaguye ubwonko iyo bashatse juyakiritika niho ibintu byayo atangira kubyitirira Uwiteka,nyamara ntaho Uwiteka ahuriye n amadini, yo ni ay abantu bishyiriyeho kandi ni nabo bayayobora,so bashobora kuyayobora nabi bakabitukirwa,cg bakayayobora neza bakabishimirwa kandi n Imana igahabwa icyubahiro,ariko ntibakayayobore nabi ngo maze nibatangira kubigayirwa bahite babitwerera Imana bakumvishe ko ariyo ugaye,oya rwose ibyo biratandukanye cyane. abavugako kiliziya gaturika ntawe yatumye kwica abo baribeshya cyane,kuko bo ntibatekereza iyo kiliziya gatolika nk idini ahubwo bayitekereza nk Imana ngirango,cg nk ubuturo bw’Imana,bakumvako itakora ibibi nyamra urebye sakirirego bakoze kandi bagikora urumirwa,ibi bubi kandi hari amadini menshi abikora,ibi bikwereka ko idini atari Imana kuko yo idacumura,kandi si nubuturo bw’Imana kuko Imana otura mubayikunda bayikinguriye imitima ntaburyarya, niba rero abayoboke b idini runaka bakinguriye Imana ikinjira izaza ibane nabo ibayobore atari ukuberako bari muri iryo dini ahubwo ari ukuberako bakingiriye Uwiteka ngo azr abayegeke, ariko kandi nibamuvaho ntazaba akibategeka kandi bazakomeza kwitwa rya dini ,kandi nobamuvaho bazakora iby umwijima kuko umucyo bawanze. rero mwe muvuga ngo kikiziya ntawe yatumye,iyo itaza kutabatuma ntitwari kubona abakoloni biyambika ikoti ryo kuvuga ubutumwa bwiza nyamara intego nyamukuru yari iyo kuducamo ibice, none wansobanurira ute ko batatumwe niyo kiliziya? ndetse abapadiri baje mu Rwanda banyagaga utabumviye,kandi ntibemere ku Umwami hari icyo ategeka batabimuhereye uburenganzira,harya ubwo bari baje kuvuga ubutumwa bwiza cg bari baje kudutegeka bakaducamo nguko baduciyemo ibice? byumvikane neza aba batumwe na kiliziya gatorika ariko ntibatumwe n Imana, so muvangure gutumwa n idini ryifitiye izindi nyungu no gutumwa n Imana yoshakira intama zazimiye,kuko bixatandukana cyane, abatumwe n Imana bazarangwa n urukundo no guhuza abantu n Imana ,abantu babeho mubisabane n Imana kandi babane amahoro.naho uwatumwe n idini azitwaza Imana kuvirango agere kunyungu z idini yamutumye,uwo azarangwa no gucamo abantu ibice,abateremwo urwangano, n indi mirimo y umwijima kandi yitwaza rya jambo ry Imana kuko rituma agaragara nk intama inyuma ariko imbere ari impyisi ,mubantu agaragara nk umufarisayo akagaragara nk ukiranuka,akagusekera ariko yagera ahiherereye agapanga imigambi mibisha nk iyo abakoloni badukukoreye na nubu tukirwana ni ingaruka z amacakubiri baduciyemo bitwaje ko ari abakozi b Imana ,nyamara mu mitima bari abasekibi bajyenzwa no kwiba no kurimbura.ikindi kandi ngo uwabatijwe yitwe izina ryabo niryo rya gikristu,lol ibi se nihehe bihurira no gukorera Imana,none ko Yesu yari umuheburayo ubwo ushaka kwitwa nkawe ntiyari gufata izina rya gi heburayo? ariko baduhaga ayi iwabo y amafaransa,kutwumvisha ko ayiwabo ariyo ya Gikristo naho twe ari amapagani bivuze iki? hari aho biri mu ijambo ry Imana? bwari ubukoroni bwabo kugirango abacakara babo bazajye batandukanwa n abahandi ku mazina bazaba bafite,niba ufite iry igifaransa bimenyekane ko boss wawe ari umu francophone,niba ari iry icyongereza nabwo boss wawe amenyekane,ntaho bihuriye n Ijambo ry Imana na hato,njye abo nzabyara ntanumwe nzigera nita irindi zina atari ikinyarwanda,kuko nasanze abakoloni baratwogeje ubwonko kabisa,batwumvishako ibyacu ari bibi naho ibyabo ari bitagatifu,hah kuvaryari ra? ibi byari murwego rwo kutwambura umwimerere n agaciro byacu.rere mwe muburana mumenyeko rwose kikiziya gatolika ikora amabi menshi rwose kuko si abatagatifu bitwaza Imana nyine ngo batwikire amabi bakora.ariko kandi hari n ibyiza ikora, ibi byose ibihuriraho n andi madini kuko iryo ariryo ryose rihaye satani uwaho arariyobora kandi nirihaye Uwiteka umwanys arariyobora,so ni amahitamo y abakuriye ayo madini batuma yishora mu bibi cg mu byiza,ni amahitamo y abantu si ay Imana ,kuko idini ni irya muntu warishyizeho si iry’Imana,kereka iyo bayemereye akaba ariyo ibayobora,ariko imirimo y umwijima yariranga itwererwe idini ntibitwaze Imana kuko itacumura kandi itakwigera narimwe ibafasha mu bibi bakoze kuko Imana ari umucyo itakorana n ‘umwijima.

    • none se usomye izi comments zanyu ko asanga namwe mukicamo amacakubiri ubu kandi ni abakoloni nyuma y’imyaka n’imyaniko na n’ubu ntimurabona ko ari bibi ngo mwunge ubumwe. Imana itugirire neza, iduhe ubuhanga n’ubushishozi, iturinde urwango .

  • ALIKO WAGIRANGO NTA KANDI KAZI MUGIRA URETSE GUTERANA

    AMAGAMBO,IBI SI BYIZA MUREREKANA IBIBARIMO

  • Abapasteurs b’abakoboyi, dore ibi nibyo bituma nta dini mbamo usibye ko no mu rwanda amadini yabaye nk’amashyaka

  • Nyamara muzumirwa abirukira mû ngirwa madini. Abantu birirwa bateranya imiryango gusa? Hano iwacu i Butare, hari abavandimwe batakivugana ngo “Abasenga” bababwiye bamwe ko abandi babaroga. Hari abagore n’ai ngo basigaye baterera imisozi ngo bababwiye ko abagabo babo babaca inyuma. Abarokore Mana, baba bacyatsa gusa. Bavanga ubujiji ,ubupfumu no gushakisha gukira vuba, ubundi bakabeshya nk’abahanzweho ngo nabonye agakiza! Bazanye amahano ahubwo. Naho icuruza ry’ibiyobyabwenge, ejo nibafata Gitwaza muzavuga iki? Ariko se yafatwa na nde ko master Warren ari we umutima kandi…!

  • Munyarwanda , uri igicucu nk’inda yawe pe !

  • Musigeho bahungu mweee

  • Ese Daniel urinda wisegura kuki iba warabishe nta gahato nta bwejye wataye urarushywa niki wisegura ko ijamba rigucitse ariko kuri ku kuri ku mutima.

    Ni mwicuzemutane ni cyaha tuzababarira.

  • Idini nyakuri ni umutima w’umuntu kandi Imana ny’ir’ububasha bwose niwe utuzi kurusha uko twiyizi.

  • Murimo murapfa ubusa rwose. Kiliziya Gatolika ni imwe, iratunganye (n’ubwo abayirimo bose atari intungane) kandi ikomoka ku ntumwa za Yezu Kristu. Yezu aza mw’isi yari aje gukiza abanyabyaha. Kuba muri Kiliziya Gatolika habonekamo abanyabyaha si igitangaza. Kamere muntu tuzi icyo aricyo.

    Ntabwo Kiliziya Gatolika yigeze yigisha kwicana nta n’ubwo yigeze yigisha ubwicanyi. Nta na rimwe nigeze numva Padiri yigisha urwango, cyangwa ahamagarira abantu bamwe kwica abandi. Rwose tureke kuvanga Politiki n’Iby’Imana. Niba hari umukirisitu watezutse ku nshingano ze agakora icyaha cyo kwica mugenzi we, yabikoze ku giti cye ntabwo ari Kiliziya Gatolika yamutumye. Nimusigeho kwerekana amarangamutima. Nimusigeheo guharabika Kiliziya Gatolika. Kandi mwirinde gukomatanya (globalisation).

    Kuba hari abapadiri bakinisha utwana tw’uduhungu ntabwo ari igitangaza, ni intege nke za muntu,ahubwo twari dukwiye kubasabira. Ariko ntabwo ibyo byabarwa kuri Kiliziya Gatolika, byabarwa kuri uwo mupadiri ubikora kandi ufite umubiri wa muntu.Kandi nawe nasaba imbabazi Imana izamubabarira.

    Uwo mupasiteri wafatanywe ibiyobyabwenge nawe ayo mabi yayakoze ku giti cye,ntabwo yabikoze mu izina ry’idini rye, azabihanirwa ku giti cye, ntabwo hazahanwa idini rye, cyangwa ngo barihagarike kubera we. Kuba yarabitse ibyo biyobyabwenge mu rusengero, n’uko yumvaga wenda ariho hantu yizeye, ntabwo abakirisitu basengera muri urwo rusengero aribo basabye uwo Pasiteri guhishamo ibyo biyobyabwenge, yemwe nta nubwo bari bazi ko abifite.

    Tujye dutandukanya idini n’umuntu uri mu idini cyangwa se uriyobora. Uretse ko muri iki gihe hasigaye hari abashinga amadini ari uguteka imitwe, batagamije koko kuvuga ijambo ry’Imana.ahubwo hari ibindi bagendereye, abayoboke babo bakaba batabizi. Ariko ndemeza ntashidikanya ko, ku byerekeye Kiliziya Gatolika, igihe yashingwaga nta bantu nkabo bariho icyo gihe. Kiliziya Gatolika ishingwa, yari igamije kogeza inkuru nziza (Ijambo ry’Imana) ku isi hose.

    Abashaka kwandagaza Kiliziya Gatolika hamwe n’abayoboke bayo cyangwa abayobozi bayo, benshi babikora hashingiwe ku myumvire yabo yo mu rwego rwa Politiki, abandi bakagendera ku marangamutima. Ariko iyo ukoze isesengura ryimbitse usanga ababikora bafite inyungu zabo baba bashaka kurengera, kandi birumvikana. Ariko Imana yonyine niyo izi ukuri nyakuri.

Comments are closed.

en_USEnglish