Digiqole ad

Kwizera Pierrot yageze i Nyanza aniteguye umukino wa APR

Ku mugoroba wo kuri uyu 18 Ugushyingo 2015-Rutahizamu w’umurundi wa guzwe na Rayon sport mu kwezi kwa mbere ariko ntiyatibire imyitozo y’iyi kipe yaraye i Nyanza avuye mu gihugu cy’Uburundi.

Pierrot Kwizera yasinye muri Rayon Sports mu ntangiriro z'ukwezi kwa mbere ariko ahita yisubirira i Burundi
Pierrot Kwizera yasinye muri Rayon Sports mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere ariko ahita yisubirira i Burundi

Uyu mukinnyi waciye mu makipe nka AFAD Djekanou yo muri Cote d’ivoire no mu ikipe ya Simba yo muri Tanzaniya, yasinye amasezerano y’amezi 18 muri Rayon ariko ntiyahita atangira imyitozo muri iyi kipe, ibintu bitanejeje abafana n’abayobozi b’iyi kipe y’i Nyanza.

Kwizera Pierrot akigera i kigali avuye mu gihugu cye yabwiye Umuseke ko aje yiteguye kwitangira no gukoresha umuhate muri Rayon sport.

Abajijwe impamvu yatumye asubira i Burundi kandi mu amasezerano yaravugaga ko ahita atangirana n’ikipe imyitozo, Kwizera yasubije ati”Nari mfite utubazo mu muryango kuko narindwaje umubyeyi wanjye ariko byakemutse ubu naje gukina.”

Kwizera Pierrot avuga ko yakoraga imyitozo mu ikipe y’igihugu y’Intamba ku rugamba yabatarengeje imyaka 23.

Ati ” Umutoza nahitamo ku nkinisha ku mukino na APR FC muri iyi week-end nzakina kuko nakoraga imyitozo n’ubundi i Burundi mu ikipe y’igihugu.”

Rayon Sport mu mpera z’iki cyumweru irakira na APR FC umukino wavanywe kuri Stade ya Muhanga ukimurirwa kuri Stade Amahoro i Remera.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Dore ikizafasha uyu muhungu kwigarurira imibanire ye n’aba rayon, ni uko azabafasha kuniga igikona. Ndagirango mwibire akabanga. Naramuka abigezeho azahinduka umwami.
    Hanyuam se Sina we arahari?

  • Oya Sina nta byangombwa afite byo gukina kuko bari barabitanze muri ya kipe yaragiye kujyamo.

Comments are closed.

en_USEnglish