Digiqole ad

Athletisme: Muhitira na bagenzi be bari kwitegura imikino y’isi

19 Gashyantare 2015 – Felicien Muhitira wa mbere ubu mu Rwanda mu gusiganwa ku maguru muri na bagenzi be bagize ikipe y’igihugu y’umukino wa Athletisme batangiye imyitozo yo kwitegura shampiyona y’Isi izabera mu gihugu cy’Ubushinwa ukwezi gutaha kwa gatatu.

Abakinnyi bari kwitegura imikino y'isi
Abakinnyi bari kwitegura imikino y’isi

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi bagera kuri batanu b’abahungu ndetse n’umukobwa umwe; Felicien Muhitira,Eric Sebahire, Syliaque Ndayikengurukiye, Pontien Ntawuyirushintege, Jean Marie Vianey Uwajeneza n’umukobwa Umwe Clementine nibo bari mu mwiherero.

Ubwo Umuseke wabasuraga aho bacumbikiwe hitwa La Bonne Esperance ku Kicukiro aba basore n’inkumi bavuze ko bari gutegurwa neza bitandukanye n’uburyo bateguwe bagiye kwitabira imikino ya Common wealth yabereye mu gihugu cya Ecosse.

Muhitira uri kumwe na bagenzi be mu mwiherero yabwiye Umuseke ko umwuka ari mwiza ndetse ngo bari gukora imyitozo gatatu ku munsi kuri Stade Amahoro

Ati “Ubu turi gutegurwa neza ugereranije no mu minsi yasije byibura dutangiye imyitozo habura ukwezi mbere y’irushanwa.

Ugereranyije n'ubushize ubwo bategurirwaga imikino ya Common Wealth ubu ngo bafashwe neza
Ugereranyije n’ubushize ubwo bategurirwaga imikino ya Common Wealth ubu ngo bafashwe neza

Tubajije imibereho ubusanzwe y’umukinnyi usiganwa ku maguru mu Rwanda mu buzima busanzwe, aba bakinnyi bose bagize ikipe y’u Rwanda bavuze ko imibereho yabo ikiri hasi (mu mirire, ubuvuzi, ubukungu…) iyi ngo ni imbogamizi bahura nazo ngo batange umusaruro abanyarwanda babifuza.

Bavuga ko iyo bigereranije na bagenzi babo bo muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba basanga bari ku rwego rwo hasi cyane mu mibereho, bikaba ngombwa ko bakora imyitozo ifatika ari uko bahamagawe mu ikipe y’igihugu kuko ubundi baba barwana n’imibereho.

Iri rushanwa riteganijwe ku itariki ya 28 Werurwe 2015 mu gihugu cy’Ubushinwa.

Muhikira umwaka ushize yanikiye abandi mu irushanwa ryateguwe n'Urwego rw'Umuvunyi
Muhikira umwaka ushize yanikiye abandi mu irushanwa ryateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi. Ubu niwe nimero ya mbere mu gihugu
Sebahire (ibumoso) azajyana na Muhikira (iburyo) aha bari bashyidistse mu irushanwa ry'Urwego rw'Umuvunyi umwaka ushize
Sebahire (ibumoso) azajyana na Muhikira (iburyo) aha bari bashyidistse mu irushanwa ry’Urwego rw’Umuvunyi umwaka ushize


Photos/JP Nkurunziza/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Bitabweho please…, ibiribwa ibinyobwa, aho kurara heza cyane atari nkaho mbona ku photo, baterwe inkunga bashyire cash ku mufuka…, maze murore ngo baratana

  • please Tubafashe iki? ko dushaka intsinzi?

Comments are closed.

en_USEnglish