Digiqole ad

Andy Mfutila na Gomes da Rosa bari muri 50 bifuza gutoza Amavubi

Abatoza barenga 50 bamaze kwandika basaba guhabwa akazi ko gutoza ikipe y’igihugu Amavubi nk’uko byemezwa na Olivier Mulindahabi Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Andy Mfutila uherutse gusezererwa muri Rayon ndetse na Gomes da Rosa wayihozemo ubu uri muri Cameroon ni bamwe mu batoza bifuza aka kazi.

Andy Mfutila na Gomes da Rosa barifuza gutoza Amavubi
Andy Mfutila na Gomes da Rosa barifuza gutoza Amavubi

Kuva mu kwezi gushize umwongereza Stephen Constantine yakwegura uyu mwanya wahawe by’agateganyo uwari Directeur Technique undi mwongereza Lee Johnson, ubusanzwe w’inzobere mu byo gutoza abana yakoze muri Academy ya Chelsea FC.

Abasabye aka kazi ni abatoza b’ahatandukanye ku isi, Mulindahabi avuga ko bazagabanya bagasigarana bacye mu mpera z’uku kwezi maze bagatangaza umutoza mukuru mushya tariki 15 werurwe nk’uko Mulindahabi yabitangarije Times Sports.

Ngo FERWAFA irashaka umutoza ufite ubunararibonye, ubushake n’uzazana umuco wo gukina umupira mwiza ukwiye uburyo abanyarwanda bawukinamo.

U Rwanda ruri kwitegura kwakira igikombe cya CHAN mu 2016.

Mu batoza basabye aka kazi harimo Johnny McKinstry watoje Sierra Leone kugeza igeze ku mwanya mwiza (50) ku rutonde rwa FIFA yigeze ibaho, Stewart Hall wigeze gutoza amakipe ya Sofapaka muri Kenya na Azam muri Tanzania, aha ari naho akorera ubu atoza amakipe ya Taifa Stars y’abatarengeje imyaka 17 na 20.

Umunyecongo Andy Mfutila Magloire uherutse kwirukanwa muri Rayon Sports kubera kudatanga umusaruro ari mu bifuza aka kazi.

Umutoza  w’umwongereza Roy Barreto wahoze atoza Zimbabwe, Didier Gomes da Rosa wahoze atoza Rayon Sports nabo ngo basabye aka kazi.

Abatoza b’abanyarwanda Eric Nshimiyimana, Casa Mbungo Andre wa Police FC na Vincent Mashami ubu utoza APR FC, Jean Baptiste Kayiranga babwiye Times Sports ko batazasaba aka kazi.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bazafate Gomez ni umuhanga ufite experience muri Afrique kandi agira n’amahirwe mu murimo we w’ubutoza.

Comments are closed.

en_USEnglish