Digiqole ad

Putin yavuze ko bemeranyijwe guhagarika intambara muri Ukraine

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yatangaje ko Uburusiya n’abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bemeranyijwe kuba intambara yarangiye muri Ukraine guhera ku cyumweru tariki 15 Gashyantare 2015. 

Putin ufatwa nk'umuntu ukomeye muri politiki y'isi
Putin ufatwa nk’umuntu ukomeye muri politiki y’uburayi

Ibi yabibwiye abanyamakuru mu mujyi wa Minsk kuri uyu wa kane nyuma y’amasaha 16 y’ibiganiro hagati y’abayobozi b’Uburusiya, Ukraine, Ubudage n’Ubufaransa.

Ati “Twabashije kumvikana ku kintu cy’ibanze. Twumvikanye ku guhagarika imirwano guhera tariki 15 Gashyantare.”

Putin ariko  yavuze ko yanenze ko leta ya Kiev ikomeye kwanga kugirana ibiganiro imbonankubone n’inyeshyamba zishaka ko hari igice cya Ukraine kigenga cyangwa kikajya ku Burusiya nk’uko bitangazwa na Al Jazeera.

Putin yatangaje ko abayobozi bari mu biganiro bemeranyijwe ku mirongo ntarengwa y’intambara mu burasirazuba bwa Ukraine.

Francois Hollande w’Ubufaransa we yatangaje ko ibyagezweho muri ibi biganiro ari amahirwe akomeye mu kuzahura ibintu byifashe nabi muri Ukraine ariko ko hakiri akazi kenshi ko gukora kuri icyo kibazo.

Ukraine isa n’iyacitsemo kabiri kuva mu mwaka ushize uwari uyiyobowe wari ushyigikiwe n’Uburusiya yakweguzwa n’imyigaragambyo. Igice cy’Uburasirazuba bw’iki gihugu kiyumva cyane ku Burusiya.

Francois Hollande yavuze ko umwanzuro wo guhagarika imirwano ari inkuru nziza ku burayi bwose.

 UM– USEKE.RW

en_USEnglish