DSK yavuze ko atari azi ko asambana n’indaya
Dominique Strauss-Kahn umugabo wahoze ari umuyobozi w’ikigega cy’imari ku isi ndetse wari ufite umugambi wo kuba Perezida w’Ubufaransa kuri uyu wa kabiri yageze imbere y’ubutabera mu mujyi wa Lille yemera ko hari ibirori byo gusambana yateguye inshuro enye gusa mu mwaka ariko ko atigeze amenya ko abo yasambanaga nabo bari indaya.
Nibwo bwa mbere yari agejejwe imbere y’ubutabera agira icyo avuga ku byaha aregwa byo gutegura, gufasha no kureebeera ibikorwa by’uburaya muri za hoteli zikomeye mu mijyi wa Washington DC, Paris, Brussels na Lille.
Ubwo umucamanza yari amubajije uko yabyijanditsemo, uyu mugabo w’imyaka 65 yavuze ko atari azi imyitwarire y’uburaya ku bagore bazaga mu birori byo gusambana yabaga yagiyemo.
Ati “Ndarengana ku byo gukoresha indaya. Nta cyaha nabikozemo ntawe nahohoteye. Buri wese afite uburenganzura ku buzima bwite.”
Indaya yamwibukije byose
Mu rubanza umwe mu ndaya basambanye yahawe umwanya abwira urukiko anibutsa DSK ko hari ikiganiro ku giciro cyo gusambana cyabayeho imbere ya Strauss-Kahn ijoro rimwe kuri Hotel Murano i Paris
Iyi ndaya yitwa Mounia iti “Byari bisobanutse, njye n’abandi bakobwa bari aho ku bw’imibonano mpuzabitsina. Nari naje kwicuruza, nari mpari ku bw’amafaranga gusa.”
Urukiko rwumvise kandi ubuhamya bwa bamwe mu barenganura DSK ariko nabo bashinjwa kumufasha gutegura ibirori by’ubusambanyi.
Rabou, umwe mu baryamanye na DSK umurenganura ati “Ndakeka ko yabonaga ntabishaka kuko naratakaga cyane kubera ububabare.
Rabou yabwiye urukiko ko ibyo bakoraga nta rugomo rwari rubirimo.
DSK nawe yatangaje ko iyo migoroba n’ibirori byo gusambana bamurega gutegura ngo byabaga ari ‘high-class soirees’ bityo nta busambanyi bwa kinyamaswa bwabiberagamo nk’uko abiregwa nk’uko bitangazwa na AFP.
Avuga ko abagabo n’abagore bazaga bagahura ngo “bashimishe ibitsina n’imibiri yabo” naho we ngo yishimiraga imiterere y’ibi birori gusa.
DSK yahakanye gutegura na kimwe muri ibyo birori, avuga ko nta mwanya yari afite wo kubitegura.
Ubwo yageraga ku rukiko kuri uyu wa kabiri itsinda ry’abagore ryasatiriye imodoka ye, umwe wambaye hafi ubusa hejuru ayisimbukiraho yiyanditse ku nda ngo “pimps, clients, guilty”. Bahise bafatwa na polisi.
Uburaya buremewe mu Bufaransa ariko gucuruza indaya cyangwa guhagarikira iki gikorwa bihanirwa n’amategeko.
DSK umucamanza yamwise ‘Party king’ kuko ngo yateguraga ibirori by’ubusambanyi byitabirwaga n’indaya nyinshi.
Ashobora guhanishwa imyaka 10 y’igifungo n’amande ya miliyoni 1,72 y’amadorari, naramuka ahamwe n’ibyaha.
Abagore baje kwamagana DSK bamabye ubusa hejuru
Photos/GettyImages
UM– USEKE.RW
8 Comments
‘abagore’ ni babi cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee…..
Mujye mwitondera abagore
kabs
OMG, abagabo bazira byinshi pe! Uyu muntu yari kuba yarabaye president wa France ariko yikundira hasi kurusha ibindi byose. Mbabajwe n abakobwa be gusa bumva ngo se yajyaga muri group sex
Abagore ni dange! Mu buzima ndinze ngira imyaka myinshi nyibatinya .(Ndabatinya cyane gusa ikibabaje ni uko abanzi uburyo mbatinya baseka cyane kandi mfite raison )
demokarasi oyeee nuko nimukomereze aho sha nzaba ndora ni….
Yewe ibihugu byitwa ko byakataje mu majyambere na FRANCE irimo nubwo baduseka natwe abanyafurika tukaba twiyiziho,ubukene kubaho nabi,inzara n’ibindi ariko dufite nabyinshi tubarisha kandi byagaciro, aho kuba mubihugu byateye imbere no kugira abayobozi baburana imanza nk’izi,abakabaye ababyeyi banika amabere mumuhanda ngo barigaragambye nahitamo kwibera uRwanda ,nkaryaduke,dutekanye ,kandi twiyubashye
iyo ni democratie , ababingwa beretse DSK ko politique batayikinira muri discours gusa..
iyo amenya ko aho aba ari hose ari muri politique yari kwitonda , akicara aho yeretswe none nahame hamwe yumve , kandi namwe bagabo amaso yanyu ajye areba , amatwi yanyu yumve n’umutima wanyu ufate ibyemezo.. mureke kubaho nk’inyagasozi kandi ufite ingo zikomeye. nimushaka guhindura regime mujye mubikora mwitonze , mubanze musiganuze ..
Comments are closed.