Valens Ndayisenga yegukanye ‘Prologue’ ya Tour of Egypt
Kuri uyu wa gatatu ubwo irushanwa rya Tour of Egypt ryatangiraga umunyarwanda Valens Ndayisenga yegukanye agace ka mbere (prologue) ka 8Km aba uwa mbere. Abasore bandi b’abanyarwanda barimo Hadi Janvier yaje ku mwanya wa gatatu naho Joseph Biziyaremye aba uwa karindwi.
Urubuga rw’iri rushanwa rutangaza ko Ndayisenga yakoresheje iminota 10’47 akurikirwa na Mancebo Perez ukomoka muri Espagne yasizeho amasegonda icyenda.
Ku mwanya wa gatatu haje Hadi Janvier, kuwa kane Haddi Soffiane wo muri Maroc, kuwa gatanu haza Van Eerd David wo mu Buholandi, Milza ElHammadi Mohamed wo muri UAE aba uwa gatandatu naho Joseph Biziyaremye aba uwa karindwi.
Abasiganwa barangije irushanwa ari 49, abandi banyarwanda bitwaye neza barimo Patrick Byukusenge wabaye uwa 15, Bonaventure Uwizeyimana wabaye uwa 22 na Emile Bintunimana wabaye uwa 35.
Nyuma y’aka gace ka mbere iri rushanwa riratangira bya nyabyo kuri uyu wa 15 Mutarama 2015 bakora 155Km
Stage: 1 – 15 Mutarama : Al Gouna – Ras Hgareb, 155Km
Stage: 2 – 16 Mutarama : Hurghada – Qina, 150 km
Stage: 3 – 17 Mutarama : Makady, 142 km
Stage: 4 – 18 Mutarama : Hurghada, 195 km
UM– USEKE.RW
1 Comment
ok erega abanyarwanda bagira ishyaka uwabaha ibyangombw agusa kandi agakurikiza iby’abatoza bababwira ubuyobozi bwa sipori ntibubyivangemo , akazi kakorw anu mayandi ma disipulini
Comments are closed.