Christiano Ronaldo niwe wegukanye FIFA Ballon d’Or 2014
Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro niwe mukinnyi wahize abandi bose bakina umupira w’amaguru ubarwa na FIFA ku isi mu 2014, yabiherewe igihembo cy’umupira wa zahabu mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ahigitse abo bahatanaga Lionel Messi na Manuel Neuer, umuzamu ukomoka mu Budage.
Icyamamare mu mupira w’amaguru Thierry Henry niwe wafunguye ibahasha yarimo izina ry’uwatsinze maze atangaza ko uwatsinze amatora yakozwe n’abatoza b’amakipe y’ibihugu n’abakapiteni bayo ndetse n’izindi nzego nkuru z’umupira w’amaguru ku isi ari Christiano Ronaldo.
Ronaldo w’imyaka 29 yabonye amajwi 37,66% y’abatoye, akurikirwa na Messi wagize 15,76% naho Manuer Neuer agira 15,72%.
Ronaldo mu ijambo rito yavuze yashimiye cyane nyina, se witabye Imana hamwe n’umuhungu we ndetse n’abaturage ba Potugal bose. Uyu mukinnyi niwe wa mbere muri iki gihugu watwaye iki gihembo mu mateka.
Ubwo bari babajije kuvuga abakinnyi batatu beza muri uyu mwaka Ronaldo yavuze bagenzi be bakinana muri Real Madrid ergio Ramos, Gareth Bale na Karim Benzema, naho Lionel Messi avuga Angel Di Maria, Andres Iniesta na Javier Mascherano.
Iyi ni ikipe y’abakinnyi beza 11 ba 2014 batowe na bagenzi babo 23 000 bagize amashyirahamwe ry’ababigize umwuga ahatandukanye ku Isi:
UM– USEKE.RW
9 Comments
Bravo4u.Ronaldo.
Ronaldo yari agikwiye ariko yibuke gushimira bagenzi be bakinana kuko nibo abikesha.
yaragikwiye rwose
Ronaldo very good
agabanye egoisme mu kibuga
bravo kuri Chris balloon d,or ahabwa ntizishyidikanywaho niwe wambere Ku is I dutuye
umva uwo ujya gusiga no kwanikira uramurinda
gusa uyumwaka yarakoze pee ndetse nutaha afite amahirwe menshi cyane ukurikije ibyo amaze kugeraho
Congratulations CR7!!! 2015 nayo ndayikwifurije!!
Comments are closed.